Home AmakuruByanditse he ko ikipe ya Rayon Sports itagomba gutsindwa?

Byanditse he ko ikipe ya Rayon Sports itagomba gutsindwa?

by admin
0 comments

Iki ni ikibazo kibajijwe n’umwe mu bafana ba ikipe ya Bugesera nyuma yo kunyagira Rayon Sports ibitego 2 ku ubusa abafana bayo bagakurura imvururu zatumye Komiseri w’umukino afata icyemezo cyo guhagarika umukino habura iminota 20 ngo umukino ugere ku iherezo.

Uyu mufana uvuga ko amaranye igihe kinini na ikipe ye ya Bugesera akaba yashimishijwe n’uburyo bahaye isomo rya Ruhago ikipe ya Rayon Sports bayirusha cyane byayiviriyemo guteza imvururu kugira ngo yikure mu kimwaro cyo gutsindwa na Bugesera nyamara yiyibagije ko nayo itajya ipfa kwisukirwa by’umwihariko ku kibuga cyayo.

Agira ati “Ninde wabeshye iriya ikipe ya Rayon Sports ko igomba gutsinda buri gihe amakipe yose nk’aho yo atagira abatoza, abafana n’ubuyobozi bubatera imbaraga n’umwete wo gutsinda. Twiyamye abafana biriya ikipe batubihirije umukino tukaba twifuza ko bahabwa Mpaga kandi, abafana bagagaragaje ubunyamwuga buke bagakurikiranwa na RIB n’inkiko kuko bimaze gukabya cyane aho Rayon Sports yigize “Cira hano nkwihoreze.”

UKO IKIBAZO CYATANGIYE 

Nyuma y’uko Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyisaba ko umukino wagombaga kuyihuza na Bugesera FC kuri uyu wa 17 Gicurasi 2025 kuri Stade y’Akarere ka Bugesera wayoborwa n’abasifuzi mpuzamahanga bafite ibyemezo bya FIFA, ariko FERWAFA ibinyujije ku Munyamabanga wayo Mukuru, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, ikabyanga ivuga ko Rayon Sports atari yo igena abasifuzi, kuri ubu umukino umaze gusubikwa bitewe n’ibyemezo by’umusifuzi bitishimiwe na benshi bari muri Stade, bikaba byateje imvururu.

Ku isaha ya saa cyenda z’amanywa ni bwo umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC watangiye. Wari umukino urimo ishyaka ariko utarimo kwihutana cyane.

Rayon Sports yatsinze igitego mu minota ya mbere, ariko umusifuzi wo hagati aracyanga avuga ko habayemo gukora ikosa.

Bugesera FC yaje kubona igitego ku makosa akomeye ya ba myugariro ba Rayon Sports barimo Omar Gninge na Yousou Diagne batashoboye gukuraho umupira. Iki gitego cyabonetse ku munota wa 13, gitsinzwe na Sentongo Farouk Ruhinda, ari na ko igice cya mbere cyarangiye.

N’ubwo igitego cyabonetse mu gice cya mbere, abakunzi ba Rayon Sports ntibigeze bishimira uburyo umusifuzi yasifuraga umukino.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiye itaka izamu rya Bugesera FC. Hakiri kare, habayeho ikosa rikorewe umukinnyi wa Rayon mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera FC, ariko umusifuzi ntiyabivugaho.

Bugesera yahise izamukana umupira byihuse, abakinnyi ba Rayon Sports bakora ikosa mu rubuga rwabo, umusifuzi ahita atanga penaliti yavuyemo igitego cya kabiri cya Bugesera FC.

Guhera ku munota wa 56, umukino wahise uhagarara kubera abafana ba Rayon Sports batangiye gutera amabuye mu kibuga, bigatuma gukomeza gukina bidashoboka kugeza aho Komiseri w’umukino yafashe umwanzuro wo kuwusubika.

Umukino wahagaritswe Bugesera FC ifite ibitego 2 ku busa bwa Rayon Sports. Kugeza ubu harategerezwa umwanzuro wa FERWAFA ku cyemezo cya nyuma kizafatwa kuri ibi byabaye.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 15 Gicurasi 2025, Rayon Sports yari yandikiye FERWAFA iyisaba ko yahabwa abasifuzi mpuzamahanga kuri uyu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona, kuko ufite uruhare runini ku ikipe izegukana Igikombe ndetse n’izirwana no kutamanuka.

Mu busabe bwayo, Rayon Sports yari yagaragaje ko abasifuzi barimo Ngaboyisonga Patrick badakwiye gusifura uyu mukino kubera amakosa bagiye bakora ku mikino iheruka. Gusa FERWAFA iza kubyanga.

President wa ikipe ya Bugesera Jean Claude Gahigi, avuga ko ibyakozwe n’abafana ba Rayon Sport ari ugutesha agaciro umupira w’amaguru ko hagombye gufatwa ibyemezo birimo no kubaca ku kibuga.

Gahigi Jean Claude Perezida wa Bugesera FC

Agira ati “nta rwitwazo na rumwe tubona rwatuma habaho imyitwarire igayitse gutya yakozwe n’abafana ba Rayon Sports. Twakinnye neza mu nice byombi by’umukino n’ubwo utabashije kurangira. Ibivugwa ko twateguye umukino sinzi ibyo bashatse kuvuga, nta basifuzi twateguye twakinnye neza uko bigomba dutegereje ibyemezo bizafatwa na FERWAFA.”

Ni benshi bagaye imyitwarire y’abafana ba Rayon Sports basaba abanyarwanda kujya bafana ariko barangwa no gushyir mu gaciro bakareba uko abo mu bindi bihugu babigenza aho Real Madrid itsindwa na Arisenal igikuba ntigicike, Inter de Millan yakuramo FC Barcelona abafana bakabifata nk’ibisanzwe.

Abakinnyi ba ikipe ya Bugesera Fc ubwo biteguraga gutangira umukino
Ikipe ya Rayon Sports yatunguwe n’ibyayibayeho itsindwa 2-0
Abafana bari benshi kuri Stade ya Bugesera
Umukino wari watangiye amakipe yombi agaragaza ishyaka ryo gutsinda

You may also like

Leave a Comment