Perezida wa Angola, João Lourenço, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahure mu gihe cya vuba, baganire ku buryo bwo gukemura burundu amakimbirane ari hagati y’impande zombi.
Uyu Mukuru w’Igihugu usanzwe ari Umuhuza w’u Rwanda na RDC yabitangarije abanyamakuru ubwo yagiriraga uruzinduko muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa 27 Kamena 2024.
Yagize ati “Turi kuganira ku rwego rw’abaminisitiri kugira ngo duhuze Umukuru w’Igihugu wa RDC n’u Rwanda vuba cyane, baganire imbonankubone ku bikenewe kugira ngo amahoro arambye aboneke. Igishoboka cyonyine, nta gushidikanya ni ugukemura iki kibazo mu nzira y’ibiganiro. Ni cyo turi gukora.”
Amakimbirane y’ibihugu byombi ashingiye ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo. Leta ya RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ariko u Rwanda rukabihakana, mu gihe rushinja RDC gufasha FDLR yashinjwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba ifite umugambi wo gukuraho ubuyobozi bwatowe n’Abanyarwanda binyuze mu ntambara. Hari ibimenyetso simusiga byerekana imikoranire hagati ya RDC ndetse na FDLR.
Muri Werurwe 2024, abaminisitiri bahagarariye u Rwanda na RDC bahuriye muri Angola kugira ngo baganire uburyo aya makimbirane yahoshwa. Buri ruhande rwasabye urundi guhagarika ubufatanye n’iyi mitwe, gusa iyi nama nta musaruro yatanze.
Abaminisitiri bahagarariye RDC basabye ko u Rwanda rwahagarika gufasha M23; gusa intuma z’u Rwanda zasubije ko iki gihugu kitawufasha.
Impande zombi zari zemeranyije ko muri Mata 2024 zizahurira muri Angola mu yindi nama itegura uguhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi; ndetse abakuru b’ibihugu bari bagaragaje ko bafite ubushake bwo kuganira imbonankubone, bagashakira hamwe umuti w’aya makimbirane n’umutekano wo muri RDC n’Akarere muri rusange.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa France 24, Perezida Kagame aherutse kugaragaza ko bisa n’aho Tshisekedi ari we utanga amabwiriza yo guhura, yongeraho ariko ko ahora yiteguye guhura n’uwo ari we wese.
Yagize ati “Nabonye ari we ushyiraho amabwiriza, ntabwo nigeze nshyiraho amabwiriza. Ubwo natumirwaga i Luanda mu biganiro ku Burasirazuba bwa Congo muri rusange ku bibazo biri hagati yabo n’u Rwanda, nari mpari. Nyuma hari inama zo ku rwego rwa Minisiteri zagombaga gutegura igihe tuzahurira. Ushobora kubaza uruhande rwa Angola, nari niteguye guhura n’uwo ari we wese.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye iki gisubizo ati “Nakubwiye ko buri gihe nahoze kandi mpora niteguye. Iyo nza kuba ntiteguye, nari kukubwira ko ntiteguye ariko ibyo ntabwo ari byo nakubwiye.”
Ntabwo aba baminisitiri bahuye muri Mata 2024, gusa amakuru ahari avuga ko buri ruhande rwakomeje kuvugana n’umuhuza ku myanzuro yari yafashwe muri Werurwe n’uko yashyirwa mu bikorwa. Uburyo bwo kongera guhura na bwo bwakomeje gutekerezwaho.
Perezida wa Angola yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo Perezida Kagame na Tshisekedi bahure vuba cyane