Dr Frank Habineza yijeje abaturage ba Kirehe ko ubukerarugendo bugiye kuba mpuzamahanga kubura amazi bikaba amateka

admin
4 Min Read

Ubwo yiyamamazaga ku munsi wa Kane, Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ yijeje abaturage ba Kirehe ko nibaramuka bamutoye nka Perezida wa Repubulika ubukerarugendo azabugeza ku rwego mpuzamahanga ndetse kubura amazi bikaba amateka.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, Umukandida wa DGPR, Dr Frank Habineza arikumwe n’abakandida depite bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kirehe kuri site ya Nyakarambi aho benshi bari bateraniye baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wabo.

Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘DGPR’ bari bitabiriye igikorwa ari benshi kuri iyi site bishimiye ko bongeye kubona umukandida wabo baherukaga kubona ubwo bari mu bikorwa n’ubundi byo kwiyamamaza mu mwaka 2017-2018, ndetse ibyo yari yabijeje ibigera kuri 70% bikaba bimaze kugerwaho.

Mbere y’uko baha ikaze umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza, Ntezimana Jean Claude, Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza by’Ishyaka Democratic Green Party, abwira yabanje gushimira abaturage ba Kirehe baberetse urukundo ubwo bahaherukaga ababwira ko bongeye kuguruka n’ubundi kubasaba kubashyigikira kuyindi nshuro.

Ntezimana Jean Claude, Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza by’Ishyaka Democratic Green Party

“Turabashimira amajwi mwaduhaye ubushize, twaje kubasaba andi majwi kugira ngo ibyo twabemereye dushobore kubigeraho”

Ntezimana yavuze ko Umukandida w’iri Shyaka ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Frank Habineza, ashoboye, akunda umurimo kandi ahora aharanira icyagirira Abanyarwanda akamaro.

Ati “Ni umugabo ushoboye kandi wabigaragaje haba mu Rwanda ndetse no ku rwego rw’Isi cyane cyane mu birebana no kurengera ibidukikije.”

Ntezimana yavuze ko ibibazo byose abaturage b’i Kirehe bafite, Umukandida Habineza abifitiye ibisubizo nibaramuka bamutoreye kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Ubwo yafataga ijambo Dr Frank Habineza mu migabo n’imigambi yagejeje ku barwanashyaka bari baje ku bwinshi yabijeje ko muri ako Karere ka Kirehe gakwiriye kubyaza umusaruro ibigendanye n’ubukerarugendo bushingiye kubyo bafite mu Karere ka Kirehe.

Dr Frank Habineza yiyamamarije mu Karere ka Kirehe

Aha Dr Habineza yatanze urugero avuga ko ubwo yajyaga gusura mu gihugu cya Mexique yabashije kujya gusura Kiliziya Gatolika imwe izwi ku izina rya ‘Basilica of Our Lady of Guadalupe’ ifite umwihariko w’amateka kubera ko yasuwe na Papa Yohana II ndetse n’imodoka yamujyanyeyo ikaba yarahise ihagumijwe ku buryo ba mukerarugendo iyo bahasuye kureba ibyo bikorwa gusa ubasha gutanga akayabo ka mafaranga.

Ati “Papa Yohani II yasuye Kiliziya Gatolika imwe ifite amateka akomeye mu gihugu cya Mexique yitwa ‘Basilica of Our Lady of Guadalupeabasha kuhasengera ndetse icyo gihe imodoka yajemo yahise isigwa aho ngaho kuburyo abantu basura aho ngaho babasha kuhasiga amadorali atubutse”.

Yakomeje agira ati “Nimba twe dufite imigongo imaze imyaka igera 1000… Yewe sibyo gusa kuko nabonye hariya ku rusumo hari imisozi myiza yewe ku buryo hashobora gushyirwa ka Hotel keza, byose bishobora gukurura bamukerarugendo bakajya binjiza amadevise igihugu. Ati “Arega mwe mufite n’amahirwe ko muturiye ku mipaka n’aba baturanyi ba Tanzania bazajya baza kubateza imbere.”

Dr Frank Habineza mu bindi yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa cyo kumwamwaza avuga ko mubyo ashyize imbere harimo no gukemura ikibazo cy’amazi cyabaye ingume ku baturage baturage ba Kirehe.

Ati ”Hano i Kirehe turacyafite ikibazo cy’amazi, ariko nk’uko babitubwiye turamutse tugize amahirwe ku munsi tugahabwa amajerekani atanu byadufasha tukareka kunywa amazi y’ibirohwa cyane ko atera indwara.”

Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘DGPR’ ahanganye na Philip Mpayimana umukandida wigenga ndetse na Kagame Paul watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Dr Frank Habineza ari guherekezwa n’umufasha we
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *