Mu bukangurambaga bugamije gukumira ubwandu bwa Virus itera Sida buri gukorerwa mu Ntara y’i Burasirazuba ku bufatanye n’Umuryango Strive Foundation Rwanda uharanira Imibereho myiza y’abaturarwanda muri rusange, abawuhagarariye bahamya ko ubukangurambaga buri gukorwa na RBC bafatanyije bugamije ahanini gukumira ubwandu bwa Virus itera Sida buri gukorerwa mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’i Burasirazuba nta kabuza buzasozwa habonetse umusaruro nyawo bakurikije uburyo hitabiriye abantu benshi cyane cyane urubyiruko dore ko ari amizero y’igihe kiri imbere.
Ni mu kiganiro cyatanzwe na Bwana MUSHAYIJA Geoffrey umukozi wa Strive Foundation Rwanda umufatanyabikorwa w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC mu gikorwa cyo kurwanya Sida kuri uyu wa 15 Gicurasi 2024 mu murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare, ahari hatahiwe muri ubwo bukangurambaga buri kuzenguruka tumwe mu turere tugize Intara y’i Burasirazuba.

Avuga ko muri Strive Foundation Rwanda bashimishijwe n’uburyo abantu bitabiriye ari benshi gukurikirana ubukangurambaga bugamije kubakangurira gukomeza gukumira no kurwanya Sida kuva aho basangiriye mu Karere ka Rwamagana, Kayonza kugeza ubu bari mu Karere ka Nyagatare ubwitabire ari bwinshi kandi abantu ariko bafite inyota yo gukurikira inyigisho n’ibiganiro bari guhabwa n’impuguke mu by’ubuzima n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze batandukanye.
Agira ati “Nyuma y’ibi biganiro bikangurira abantu kwirinda ubwandu bwa Virus itera Sida no kuyihashya burundu, turizera tudashidikanya ko bazagana ibigo nderabuzima ari benshi kugira ngo bipimishe namenye uko bahagaze. Turashishikariza rero abantu kwipimisha kugira ngo banamenye uko bahagaze, abasanze ari bazima bakomeze uburyo bwo kwirinda, abasanze baranduye bakurikize inama n’amabwiriza ya muganga yo guhita batangira gufata imiti ibafasha guhangana n’ubwo bwandu bakarushaho kugira ubuzima bwiza. Ubukangurambaga kandi buzafasha abasanze bafite ubwandu bwa Virus itera Sida gukomeza kumenya gukoresha agakingirizo birinda kugira uwo bakwanduza kandi benshi bazamenyeraho uburyo bwo kudaha akato abanduye, abanduye n’abo bakazarushaho gukomeza kumenya uburyo bwo kwiyakira no kutiheba kuko ubuzima bugikomeza.”
Bwana Mushayija, avuga ko basaba abaturage kudapfusha ubusa amasomo bungukiye muri ubu bukangurambaga buri gukorwa na RBC ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda, asaba abantu bakuze kwisiramuza nk’uko urubyiruko rubyitabira ari rwinshi bityo yongera gushimangira ubushakashatsi bwagaragaje ko abisiramuje bagira amahirwe yo kutandura ubwandu bwa Virus itera Sida ku gipimo cya 60% mu gihe baba bacitswe bagakorana imibonano mpuzabitsina n’ushobora kuba yaranduye.
Ashishikariza abagabo kugana ibitaro n’amavuriro bakisiramuza, asaba n’ababishinzwe kubakira neza, kandi yibutsa ko kwisiramuza atari agahato ari ubushake bwa buri muntu mu gihe amaze gusobanukirwa akamaro kabyo.
Ku kibazo cya bamwe mu bana b’abanyeshuri bafite Virusi itera SIDA bashobora kuba bakorera ihezwa n’akato mubo bigana ndetse na bamwe mu barezi babigisha, avuga ko ibyo bintu atari byo kandi ahamya ko uwo byagaragaraho inzego n’Ubuyobozi zitamwihanganira kuko umuntu ufite ubwandu ari umuntu nk’abandi ufite uburenganzira ku buzima n’ibikorwa by’igihugu cye byose.

Ikindi ni uko ngo kwandura Virusi itera Sida bitavuga kurwara Sida, uwanduye akaba agomba kubaho neza muri Sosiyete, akiga neza akarangiza amasomo kandi akagira uruhare rugaragara mu kazi kose aba ashoboye gukora. Bityo yamagana umuntu wese wagaragaraho guheza umuntu ufite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, asaba abo bireba ko babikurikiranira hafi niba hari amashuri bigaragaramo cyangwa no mu mirimo isanzwe.
Strive Foundation Rwanda iri gufatanya na RBC mu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwirinda no gukumira icyorezo cya Sida mu Ntara y’i Burasirazuba igikorwa cyatangiye kuwa 8 Gicurasi 2024, ni umuryango utari uwa Leta igamije guteza imbere Imibereho myiza y’abanyarwanda.
Ni umuryango washinzwe muri 2003, ukaba ufite intego enye z’ingenzi ugenderaho arizo: UBUREZI, UBUZIMA, IMIYOBORERE MYIZA GUTEZA IMBERE URUBYIRUKO N’ABAGORE BATISHOBOYE.
Uretse igikorwa cy’Ubukangurambaga bwo kurwanya Sida mu Ntara y’i Burasirazuba Strive Foundation Rwanda ikaba inakorera ibikorwa byayo bigendanye n’intego yayo y’ingenzi yo guharanira imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’i Burengerazuba, Huye mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’Umujyi wa Kigali.




