Mu bukangurambaga buri gukorwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC mu Ntara y’i Burasirazuba bamwe mu rubyiruko bavuga ko bamaze kumenya no gusobanukirwa n’ububi bwa SIDA bityo bakifuza ko ubukangurambaga bwakomeza bukagera no mu byaro bya kure bagasobanukirwa.
Ni ubukangurambaga buri kubera mu Ntara y’i Burasirazuba mu turere dutandukanye two muri iyo ntara kuva kuwa 08 Gicurasi 2024 urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri byo mu mujyi wa Rwamagana bakaba bari mubahawe inyigisho zigamije kuyikumira.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Sida mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Dr Bazile IKUZO, avuga ko kwipimisha Virusi itera Sida ariyo ntambwe y’ibanze mu kwirinda icyo cyorezo.

Agira ati “Muri gahunda dufite nka RBC ni uko tugenda twigisha abatanga izo Service ku rubyiruko. Muri rusange uko twakira umuntu mukuru uje kwipimisha Virus itera SIDA ntabwo ariko wakira urubyiruko.”
Avuga ko ari gahunda bamaze igihe barimo ku buryo abahuguwe batangiye n’abo gutanga Serivise nk’izi ngizo kugeza kuri 58% by’ibigo nderabuzima byose biri mu gihugu. Ibyo bigo bikaba ngo byarahawe guhera ku urubyiruko.
Ikindi avuga ni uko urubyiruko rutabashije kwipimisha byaba ari Imbogamizi ku buryo byabaviramo kuba bakwirakwiza Virus itera Sida cyane ko umuntu ashobora kuba ayifite arabizi kuko atipimishije.
Ni muri urwo rwego avuga ko uyu mwaka wa 2024 uzarangira ibigo nderabuzima byose bishobora gutanga izo Serivise zihariye ku urubyiruko.
Bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bavuga ko bamaze gusobanukirwa harimo Elizabeth Niwemugisha Uvuga ko n’ubwo akiri muto afite amakuru ahagije yamufasha kutagwa mu mutego w ‘abashobora kumugusha mu mutego w’ubusambanyi byamuviramo kwandura Virus itera Sida.

Agira ati “Nifuza ko ku bwanjye nazabungabunga ubuzima nkiga meza neza nazanasoza nkazashinga urugo nk’abandi babyeyi ariko ntashutswe n’ibyateye ngo mbe nakuramo kabutindi nkadura Sida cyangwa nkabyara imburagihe.”
Kimwe na mugenzi we Ahishakiye Zainab biga mu mwaka umwe avuga ko nk’abakobwa ari kenshi abantu bifuza kubakorera inyamfura mbi babashukisha ibintu bakaba barimo abasore ndetse nk’abantu bakuze.
Agira ati” ndasaba urubyiruko bagenzi banjye kumenya ubwenge bakihagararaho bakirinda ababashuka bakiga neza kugira ngo bazigirire akamaro abatarabashije kwiga bakiga imyuga yabafasha kwihangira imirimo bagiteza imbere bityo bagaca ukubiri n’ababashuka bagamije kubabuza ubusugi bikabaviramo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina by’umwihariko Sida.
Aba bana nk’abakobwa bavuga ko Sida Ari icyorezo cyagombye gukumirwa na buri wese kuko nta muti nta rukingo kandi ngo kwifata buri wese ya bishobora yacikwa akitabaza Agakingirizo. Ngizo inama za bamwe mu bana n’abanyeshuri bo mu bigo byo mumujyi wa Rwamagana.
Muri make kugeza ubu abantu ibihumbi 219 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera Sida bagera kuri 3% mu gihe abashya bari kuboneka muri kino gihe nangana na 8/1000.



