Kayonza: Kwipimisha Virutsi itera SIDA byafashije ababyeyi kwirinda kwanduza abana batwite

admin
3 Min Read

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kayonza bagaragaza ko basobanukiwe neza akamaro ko kwisuzumisha Virusi itera SIDA mu gihe batwite, aho bavuga ko bitanga amahirwe yo kutanduza abana babo igihe basanze banduye Virusi itera SIDA.

Umwe ati: “Ujya kwa muganga kwipimisha wasanga waranduye ugafatira imiti ku gihe kugira ngo umwana nawe atazavuka yanduye, nabashishikariza kujya kwa muganga kugira ngo barengere ubuzima bw’abana batwite.”

Undi nawe ati: “Kujya kwipimisha Virusi itera SIDA hakiri kare bigira icyo birinda kuri wa mubyeyi, kandi iyo ukurikije amategeko ya muganga nk’uko bayatubwiriza bituma urokora ubuzima bw’umwana wawe, noneho ubuzima bukagenda neza, icyo kintu rero cyatubereye cyiza ku bantu bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA.”

DR. Ikuzo Basil, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya SIDA muri RBC, avuga ko mu rwego rwo kurinda umubyeyi kwanduza umwana atwite Virusi itera SIDA, Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi kwipimisha Virusi itera SIDA mu gihe bagiye gupimisha inda bwa mbere, ndetse bakajya no kubyarira kwa muganga kugira ngo bafashwe nk’uko bivugwa.

Dr. Ikuzo Basil, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya SIDA muri RBC

Yagize ati: “Mu gihe amenye ko yasamye kwipimisha inda bwa mbere, iyo wageze kwa muganga rero mu bizami bafata harimo n’ikizamini cya Virusi itera SIDA kugira ngo barebe niba utaranduye bagufashe utazanduza umwana, aho rero bahabonera inama zihagije.”

Dr Ikuzo Basil avuga ko umubyeyi ufite Virusi itera SIDA igihe atwite aramutse adakurikije inama za muganga usibye kwanduza umwana atwite, umwana ashobora kugira ikibazo cy’imirire mibi kubera kugabanuka k’ubudahangarwa umubiri uba ufite.

Ati: “Icya mbere ni ubukangurambaga kugira ngo tubumvishe ko bagomba kwipimisha mu gihe utwite, ariko nanone tukaba dufatanya n’izindi nzego, murabizi ko hari porogarame y’uko nta muntu ukwiye kutabyarira kwa muganga, kuko dupima umuntu aje kwipimisha inda bwa mbere nanone tukamupima aje kubyara.

Ati: “Nko muri RBC dufite gahunda tugiye gutangiza mu cyo twita peer educator dushaka gushyiraho nk’abambasaderi b’aba mama bazajya badufasha kugera mu ngo, bakaganira na ba bamama, kugira ngo na babandi tubura dukomeze tubakurikirane.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ya 2023 igaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023 abagore batwite 1,421 bagaragayeho ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA muri 365,759 bapimiwe.igaragaza kandi ko abagore batwite 389,531 bitabiriye serivisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana uri mu nda. Muri abo babyeyi abo byari bizwi ko basanzwe bafite virusi itera SIDA bari 5,558.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *