Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavuze ko nubwo atabashije kuza kwifatanya n’Abanyarwanda, kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorerwe Abatutsi, ari igihe gishingiye ku mateka ibihugu byombi bisangiye ndetse kikaba n’urufatiro rwo kubaka imibanire mishya yimakaza ubufatanye.
Yabivuze mu butumwa bw’amashusho yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024, ubwo u Rwanda n’Isi byifatanyaga mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa bw’amashusho Perezida Macron yagize ati “Sinabashije kubana na mwe kuri uyu munsi w’ingirakamaro cyane wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri iyi Jenoside, uyu mwanya ni ingirakamaro cyane kandi uteye agahinda mu mateka yanyu, cyangwa se amateka dusangiye”.
Perezida Macron yavuze kandi ko ahahise hagomba kugira inyito ndetse hagakomeza gusesengurwa no kwigwaho n’abanyamateka b’ibihugu byombi. Ibyo ngo nibwo buryo bwiza ndetse n’umukoro wo gukomeza kwiga ku mateka”.
Perezida Macron yashimangiye ko raporo yitiriwe Duclert ndetse n’abandi benshi bafatanyije, yatumye habaho kubika neza inyandiko z;amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa, zirabungabungwa ndetse zishyirwa hamwe mu rwego rwo gusigasira ubuhamya burimo ndetse no korohereza izindi nyigo zakorwaho.
Agaruka kuri uyu munsi utangira icyunamo yagize ati “Mu buryo ubwo ari bwo bwose kuri uyu munsi, ndashaka kongera gushimangira mbikuye ku mutima amagambo navuze ku itariki 27 Gicurasi 2021 [asura u Rwanda] kandi mbabwira ko ubushake bwanjye ari uko nk’u Bufaransa tuzakomeza gutera intambwe igana imbere dufatanyije kandi twibuka”.
Perezida w’u Bufaransa yavuze ko igihugu ayoboye gifite umuhate n’icyizere byo kubaka ubufatanye bushya n’u Rwanda, akarere ruherereyemo ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange.
Perezida Macron ubwo yunamiraga inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali