Rubirizi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barishimira ibyo bagezeho babikesha Perezida Paul Kagame

admin
3 Min Read

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe baravuga ko bishimira ibyo bagezeho, ibintu bavuga ko babikesheje umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 3 Nyakanga 2023, mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Rubirizi ho mu Karere ka Kicukiro habaye igikorwa cyahuje abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, aho basuzuma ibyagezweho mu myaka yatambutse n’ibyo bateganya gukora mu gihe kiri imbere.

N’igikorwa gikomeye bavuga ko bagezeho babikesha Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akaba ari nawe muyobozi mukuru w’uyu muryango ku rwego rw’Igihugu uherutse kongera gutorwa kuyobora umuryango RPF Inkotanyi ku majwi ya 99.8%.

Mu Murenge wa Kanombe, akagari ka Rubirizi niko kaje imbere mu kuba karakusanyije amafaranga menshi mu bagize abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.

Bimwe mu bikorwa abanyamuryango ba RPF bagezeho mu Kagari ka Rubirizi bagarutseho harimo uko biyubakiye imihanda yatwaye amafaranga angana na miliyoni 161 205 500 Frw yose yaturutse mu banyamuryango.

Rugambwa David umuyobozi wa RPF Inkotanyi mu Kagari ka Rubirizi avuga nta banga ridasanzwe bakoresha ryo kuba bageze kure mu kubaka igihugu cyabo, ahubwo ko bakora inama nyinshi zihuza abanyamuryango batuye mu midugudu bakareba icyabateza imbere nk’abanyamuryango.

Bwana David avuga ko ari naho ashishikariza abaturage bose kujya mu muryango wa RPF kuko atari ishyaka ahubwo ari umuryango, ati “Kuba mu muryango wa RPF ni nko kuba murugo, aho umugabo n’umugore baba bateraniye n’abana.”

Rugambwa David, umuyobozi wa RPF Inkotanyi mu Kagari ka Rubirizi

Uyu muyobozi wa RPF mu Kagari ka Rubirizi akomeza avuga ko ibyo bagezeho bashaka kubikomerezaho ari nako biteguye guhundagazaho amajwi ku muyobozi mukuru wa RPF Inkotanyi Nyakubahwa Perezida Kagame mu matora y’umwaka utaha kuko ariwe wabagejejeho ibyiza.

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, aho mu Kagari ka Rubirizi kabarizwamo imidugudu 11, ikagirwa n’amasibo 93.

Mu byagarutseho muri iyo nteko y’abanyamuryango ba RPF benshi babashije gusobanurirwa byinshi byaranze inkotanyi, zaboye u Rwanda mu ndiri y’amacakubiri, aho bakuyeho Leta mbi bashyiraho inziza idaheza kuri buri muturage aribyo byabaye intandaro yo kuba u Rwanda rukomeje gukataza mu iterambere.

Mu kagari ka Rubirizi kabarizwamo ibigo by’amashuri 5, amadini n’amatorero 11, amavuriro 4.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *