Ni ibitangazwa na Bwana Rwigema David Umuyobozi Mukuru w’ishyirahamwe Nyarwanda rifasha rikanagira inama abinjiza ibintu n’ababisohora mu gihugu, bafashwa kumenya uko bishyura imisoro yabo, bakaba bazwi ku izina ry’aba Dekarara (Declarations) bibumbiye muri RWAFFA (Rwanda Freight Forwarders Association).
Bwana Rwigema David, avuga ko byatwaye igihe kugira ngo mu Rwanda haboneke ishyirahamwe nk’iryo, rihurije hamwe abahanga n’inzobere mu gufasha no kugira inama abanyarwanda n’abanyamahanga kwinjiza no gusohora ibintu byabo mu gihugu, bazi neza ikiguzi bisaba kugira ngo bakiranuke n’imisoro baba basabwa mu buryo bworoshye.

Agira ati “iri ni Ishyirahamwe ryatangiye ibikorwa byaryo mu 1998. Muri icyo gihe nta mategeko ahamye yarigengaga cyane ko hari abitwaga abadekarara, abandi bakitwa aba Komisiyoneri bashinzwe gufasha abacuruzi. Muri make byakorwaga mu kajagari, aribwo haje kubaho ADL, ari na yo yaje gusimburwa na RWAFFA ahagana mu mwaka wa 2015, RWAFFA, rikaba ari ishyirahamwe rikora neza kandi ryemewe mu urwego rwa Afurika y’i Burasirazuba kuko turi abanyamuryango, tukemerwa muri Afurika no ku isi yose muri rusange.”
Bwana Rwigema David, avuga ko ibikorwa byabo bya buri munsi byisunga amategeko mpuzamahanga, ariyo mpamvu abagize ishyira hamwe bagomba kuba ari bantu bajijutse, cyane ko banahabwa amahugurwa abinjiza mu mwuga mu buryo bw’ihariye mu ishuri rya RWAFFA rikorera mu mujyi wa Kigali, rikaba ribafasha kumenya no kugera kuri byinshi bigendanye n’umwuga mu buryo bwimbitse.
Ikindi avuga, ni uburyo abagize ishyirahamwe ryabo ari abantu bashyize hamwe kandi bahora bungurana ubumenyi n’ibitekerezo mu byo bakora buri munsi.

Ni muri urwo rwego avuga ko ishyirahamwe RWAFFA rifite inzego zihamye ziriyobora, zikaba zishyirwaho n’abanyamuryango ubwabo, zigizwe n’Inteko rusange (CA), ari rwo rwego rukuru rushinzwe gufata ibyemezo bigamije kubaka no guteza imbere ishyirahamwe.
Hari Komite Nyobozi (Excective Commity), bagizwe na Perezida w’Ishyirahmwe, aba Visi Perezida babiri, umubitsi, n’Umunyamabanga mukuru, hiyongereyeho za Komisiyo ebyiri nk’ishinzwe imyitwarire (Disciplinary), Ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo (Audit) hakaba hashobora kandi no kujyaho n’indi Komisiyo y’igihe gito, ishobora gukemura ikibazo runaka cyaba cyagaragajwe n’inama rusange kikaba cyafatirwa umwanzuro uboneye.
Manda y’abayobozi b’ishyirahamwe RWAFFA ni imyaka itatu ishobora kongerwa rimwe gusa, uriyoboye muri kino gihe nk’uko byavuzwe haruguru, akaba ari Bwana Rwigema David watoranywe na bagenzi be mu kwezi kwa gatatu 2022.
Bwana Rwigema akavuga ko muri rusange RWAFFA yabo, igamije gutanga umusanzu ukomeye ku bacuruzi n’abanyamahanga binjiza cyangwa basohora ibyabo bakoresheje ubuhanga n’ubumenyi bafite kandi bahora biyungura buri munsi cyane ko bagendana n’ibigezweho ku isi, cyane cyane ibigendanye n’ikoranabuhanga ryihuse.
Avuga ko abacuruzi n’abandi bose baza babagana, bakorana neza kandi bakaba bahora bashishikariza abanyamuryango gutanga Serivise nziza kandi iboneye kubabagana bose.
Ikindi ni uko abagize ishyirahamwe batozwa kenshi kugira ikinyabupfura no kurangwa n’umwete mu kazi.
Ni muri urwo rwego asaba abo bakorana bose baza babagana babasaba Serivise, gukomeza kugirira ikizere abagize RWAFFA bakabagana kenshi birinda kunyuza ibintu byabo ahabujijwe n’amategeko, kugira ngo baze bafashwe kubarirwa neza ibyo binjije n’ibyo basohoye, kugira ngo bishyure imisoro neza uko bikwiriye.

RWAFFA ifasha abinjiza nabasohora ibintu byabo hanze kumenya agaciro kabyo n’uburyo bazabisorera
Ashimangira cyane ku kintu cy’ubunyangamugayo kigomba no kuranga abagize ishyirahamwe bagenzi be buri munsi n’aho bari hose.
Ku kigendanye n’abanyamuryago ba RWAFFA, Bwana Rwigema David, avuga ko kugeza ubu bafite abanyamuryango barenga 220, bakaba bagizwe naza Company zibumbye abakozi benshi bakorera mu gihugu hose.
Bwana David Rwigema uyoboye RWAFFA, ni Impuguke ku bigendanye no kumenyekanisha ibintu n’ibicuruzwa by’abakiliya babagana, akaba n’Umujyanama muri uwo mwuga, imirimo yatangiye muri 2012.
Uretse kuba ari Perezida w’Ishyirahamwe RWAFFA kandi ni n’Umunyamabanga mukuru ku urwego rw’Afurika y’i Burasirazuba FEAFFA (Federation of East African Forwarders Association)
Afite kandi Company ye abereye Umuyobozi mukuru ya DALSO LOGISTICS CO, LTD imenyereweho gukorana n’abantu benshi cyane ko ifite amashami mu bice bitanduaknye by’igihugu ku mipaka itandukanye ikanagira n’abakozi b’inzobere mu kazi nk’uko nyiri ubwite abyivugira.
RWAFFA, ni Ishyirahamwe nyarwanda rishinzwe gufasha no kugira inama abinjiza n’abasohora ibintu byabo mu gihugu kugira ngo babashe gusora neza.
Ni Ishyirahamwe ryatangiye imirimo yaryo ahagana mu mwaka w’1998, ryaje guhinduka RWAFFA ahagana mu 2015. Ribumbiye hamwe abanyamuryango barenga 220 ari zo Company zibumbiye hamwe abakozi benshi bafite ubuhanga mu byo bakora cyane ko baba babihuguriwe mu buryo buhagije.
E. Niyonkuru
