Perezida Kagame yasabanye n’abarenga 3000 mu ijoro ryo gusoza umwaka wa 2022

admin
1 Min Read

Perezida Kagame yifatanyije n’abantu b’ingeri zitandukanye barenga ibihumbi bitatu mu birori byo gusoza umwaka wa 2022 no kwinjira mu mushya wa 2023.

Ni ijoro ry’ibyishimo ryabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2022, wabaye mwiza kuko wabayemo ibikorwa byiza byatumye imyaka ibiri yindi yabanje yabayemo ibihe bya Covid-19, isigara inyuma, igihugu kirongera gitera imbere mu bukungu, ubuzima bw’abaturage burongera buba bwiza kurushaho.

Ati ” Ndibwira ko uwo tugiye kujyamo wa 2023, ugiye kuba mwiza kurusha ndetse 2022.”

Yasabye abaturage gukomeza gukora bashishikaye, bakifashisha uburyo bwose bafite, n’ubwo badafite bakabushakira kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku byifuzwa mu gihe cya vuba na bwangu.

Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa abaturage ko muri ibi bihe by’impera z’umwaka, bakwidagadura ariko bibuka ko nyuma yabyo hari akazi kabategereje ko kubaka igihugu.

Ati “Akazi kose ugiye gukora ujye ugashyiraho umutima […] nimujya kwishima, nimujya kubyina, mubikore mubinoze hanyuma ibindi bikurikire nyuma.”Perezida Kagame yasabye abaturage gukomeza gukora bashishikaye, bakifashisha uburyo bwose bafite, n’ubwo badafite bakabushakira kugira ngo igihugu gikomeze gutera imberePerezida Kagame ageza ubutumwa ku bitabiriye ubusabane bwo gusoza umwaka wa 2022

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *