Bugesera: Ubukene bw’umuryango bwavukije umwana w’imyaka 4 uburenganzira bwo kuvuzwa ubumuga no kujyanwa mu irerero

admin
6 Min Read

Umwana witwa Igiraneza Hirwa Laissa w’imyaka ine wavukanye ubumuga bw’ingingo n’ubwo kutabona. Nyina ni umubyeyi w’imyaka 33 witwa Nyirabahire Violette, utuye mu murenge wa Rilima, Akagali ka Kimaranzara, Umudugudu wa Buhoro. Ni we mukuru w’umuryango bigaragara ko utishoboye.

Umugabo yamutanye abana kubera amakimbirane, ariko amusiga mu nzu batijwe n’inshuti. Kurera abana bane wenyine avuga ko bimugora, nyuma y’uko abyayemo n’ufite ubumuga agomba kwitaho byihariye.

Ubukene bw’umubyeyi , buri mu byavukije uyu mwana uburenganzira bwe bwo guhabwa ubuvuzi.

Nyirabahire agira ati, “Kubera ubukene rero sinabashije kumuvuza. Mu minsi yashize nari nabonye Abagiraneza b’Abataliyani banyishyuriraga ibitaro  bivura abafite ubumuga CCO muri Sainte Marie, yari amazemo umwaka umwe baramusezerera, bambwira ko icyo kigo Leta yemeye ko bazajya bakira ubwisungane mu kwivuza, bityo ko nzajya muzana buri gitondo akavurwa amasaha abiri nkishyura 500 frw ya buri munsi uko muzanye nkamusubizayo. Narayabuze, kubera ubukene mbura n’uwantera inkunga.”

Igiraneza Hirwa Laissa wavukanye ubumuga bukomatanyije ntarabona ubuvuzi bukwiye kubera ubukene bwa Nyina

Uretse kubura amafaranga yo kuvuza uyu mwana ngo no kumugeza ku ivuriro na byo biragoye,  kuko hari intera ndende kandi bimusaba kumuheka mu mugongo buri gihe, dore ko uyu mwana amaze kugira ibiro bigera kuri 20. kandi ngo no kumujyana mu irerero kugira ngo yigane n’abandi bana bo mu kigero cye, byaramunaniye kubera ko ubu bumuga butabimwemerera.

Nyirabahire agira ati “iki ni ikibazo cyankomereye cyane. Nabyaye abana batatu, uwa kane ari we uyu Igiraneza, avukana ubumuga bw’ingingo, ikindi ni uko atanabona neza, yirirwa yikurura hasi ntashobore kubyuka no kwiyicaza ku gatebe ”.

Avuga ko nta bundi bufasha na buke yabonye uretse ubw’abo bagiraneza b’Abataliyani bamaze kwitahira.

 Ku birebana niba nta bufasha bwa Leta arabona, avuga ko yagerageje kujya ku murenge ariko ngo nta cyo byatanze.  Cyakora ngo umunsi umwe nibwo yabashije kubona itike y’ibihumbi bitanu (5,000Frw)  agiye kumuvuza  amaso mu bitaro by’I Kabgayi mu karere ka Muhanga.

Agira ati “ nta bufasha  nigeze mpabwa bwo kwita kuri uyu mwana. Kubera ko ndi mu icyiciro cya kabiri, abayobozi ntibajya banshyira mu bafashwa (..) muri kano gace kacu nta bufasha bwihariye abafite ubumuga bahabwa, ariyo mpamvu nanjye nahisemo kwituriza ngahebera urwaje”.

Nyirabahire Vioalette avuga ko nta bufasha yari yahabwa kuko ari mu cyiciro cy’abadahabwa ubufasha

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo cy’uyu mubyeyi wabuze ubufasha bwo kwita no kuvuza umwana ufite ubumuga, Umunyambabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, Bwana Oscal Murwanashyaka,  avuga ko ku giti cye,  ikibazo cy’uwo mwana atakizi.  Icyakora yijeje ko igihe cyose nyina w’umwana yagana ubuyobozi bw’Umurenge yagirwa inama z’inzira yacamo, asaba ko yazaza ku murenge kuwa gatatu Tariki ya 28 Ukuboza 2022 bakumva icyo bamufasha.

Umunyambabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, Bwana Oscal Murwanashyaka, Avuga ko abafite ubumuga mu murenge wa Rilima atari benshi kuko ngo babarirwa mu ijana (100).

Ku birebana n’uburyo babafasha, avuga ko bibumbiye mu makoperative, ndetse banafite abayobozi bitoyemo ku buryo  iyo hari icyo bateganyirijwe amakuru abageraho mu buryo bworoshye.

Agira ati “abafite ubumuga iyo batugannye cyangwa tukagezwaho ikibazo n’ababahagarariye, tubagira inama tukabahuza n’abashobora kubafasha haba  mu kwivuza, kwiga cyangwa kugenerwa ubundi bufasha bushoboka.”

Ku bigendanye n’imibare y’abafite ubumuga, avuga ko bakigendera ku yo mu ibarura ryakozwe mu  2012,  yagaragazaga ko mu Rwanda bari 446, 453 bangana na 4% by’abanyarwanda bose gusa muri iyi mibare abana bari munsi y’imyaka 5 ntibabarwa ngo bigendeye ko baba bakiri bato, bityo bashobora no kuvurwa bagakira igihe icyo aricyo cyose.

Naho ku bijyanye n’uko bakorana n’inzego za Leta mu gukemura ibibazo by’abafite ubumuga, avuga ko ubusanzwe iyo bamenye ko hari umuntu washatse ubufasha mu nzego z’ibanze ntibimushobokere, bakurikirana ikibazo cye kugeza gikemutse, akizeza ko n’icy’uyu mwana bazagikurikirana.

Umwe mu miryango yita ku banyantege nke harimo n’abafite ubumuga,  AIMPO (African Initiative for Mankind Progress Organisation) uvuga ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi, akaba akwiriye kwitabwaho no guhabwa icyizere cyo kubaho.

Umuyobozi wawo wungirije, Uwajeneza Delphine, agira ati “umwana ufite ubumuga aramutse yitaweho, agahabwa uburenganzira bwo kwiga, kuvuzwa, kurererwa mu muryango neza,  nta kabuza ko ashobora kugera kuri byinshi  bimuteza imbere we ubwe n’igihugu muri rusange.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF rivuga ko nkuko risanzwe ritera inkunga imiryango itandukanye igira uruhare mu guharanira uburenganzira bw’abana cyane cyane abafite ubumuga nk’impuzamiryango Cladho, rizakomeza gushyiramo imbaraga hagamije ahanini guharanira ko umwana arindwa ihohoterwa, kugira uburenganzira Ku bimugenerwa n’ibindi.

Kugira ngo ijwi ryabo ribashe kumvikana, mu mwaka w’2012 u Rwanda rwashyizeho inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga NCDP, ifite inshingano zirimo guhuza ibikorwa byose bikorerwa abafite ubumuga, kugira ngo barusheho kugira uburenganzira bwo kubaho neza mu buryo busesuye.

Edouard Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *