Mu ijoro ryakeye nibwo Dr. Iyamuremye yasohoye itangazo rivuga ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Taliki 09, Ukuboza, 2022 Inteko rusange ya Sena yateranye igezwaho ko Dr. Augustin Iyamuremye yeguye, ko atakiri Perezida wa Sena ndetse ko yaneguye no ku nshingano zo k’Ubusenateri.
Inteko Rusange ya Sena yemeje ubwegure bwa Dr. Iyamuremye Augustin ku mwanya wa Perezida wa Sena
Inteko Rusange ya Sena yateranye kuwa 9 Ukuboza 2022, yemeje ubwegure bwa Dr. Iyamuremye Augustin weguye ku mwanya wa Perezida wa Sena, akaba kandi yeguye no ku murimo w’Ubusenateri.
Dr. Iyamuremye Augustin yatangarije Inteko Rusange ya Sena ko yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena n’umurimo w’Ubusenateri kubera impamvu z’uburwayi.
Inteko Rusange ya Sena yemeje ko Dr. Iyamuremye Augustin avuye burundu mu mwanya wa Perezida wa Sena ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’Abasenateri bitabiriye Inteko Rusange.
Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyakubahwa Nyirasafari Espeěrance, ni we ukomeza imirimo ye mu gihe hagitegerejwe amatora ya Perezida wa Sena mushya.

Ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga Sena y’u Rwanda iteganya ko mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi Sena yemeje ko Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena bavuye burundu mu mirimo yabo, inama igamije gusimbura abagize Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ari na we uyobora iryo tora.