Icyumweru kirashize i Luanda muri Angola habereye inama yahuje abakuru b’ibihugu bo mu Karere, yigaga ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC ndetse inarengaho igaruka no ku bijyanye n’umutekano muke ugaragara mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Inama ya Luanda yabaye mu mujyo utandukanye n’izindi. Icyo gihe hari hashize icyumweru Perezida wa Angola, João Lourenço, agiriye uruzinduko i Kigali ahura na mugenzi we, Paul Kagame, agakomereza i Kinshasa aho yahuye na Félix Tshisekedi.
Perezida Lourenço nk’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, yari yahawe n’inshingano zo guhuza ibiganiro ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, ikibazo ubusanzwe kiganirirwa i Nairobi.
Perezida Ndayishimiye w’u Burundi, Tshisekedi wa RDC, Minisitiri Biruta Vincent wari uhagarariye Perezida Kagame na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya usigaye ari umuhuza mu bibazo byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ni bo bahuriye mu nama.
Ubusanzwe mu nama zose nk’izi, buri ruhande rurebwa n’ikibazo rwitabira rwateguye imyanzuro rwumva ko ariyo yaza kwemezwa, hanyuma abitabiriye bakayiganiraho, bagahuza impande zose hakavamo ingingo zihuriweho.
U Rwanda rwitabiriye iyi nama rufite ku mutima ikintu kimwe gikomeye, umutwe wa FDLR n’indi yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Uyu mutwe ugizwe n’abahunze u Rwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umaze igihe kinini ukora ibikorwa bihungabanya umutekano warwo.
Mu mboni za RDC, FDLR ntabwo ibaho ndetse nta nubwo ihangayikishije u Rwanda. Ni imvugo zimaze igihe kinini zarimakajwe n’abanyapolitiki bo muri RDC uhereye no kuri Perezida Tshisekedi ubwe.
Bavuga ko FDLR yakabaye ihangayikishije RDC kuko ari abaturage bayo yica, kurusha u Rwanda.
Nyamara birengagiza ko yakomeje kugaba ibitero ku Rwanda, ndetse no mu bihe bishize uwo mutwe wakomeje gukorana n’Ingabo za Leta ya Congo.
Izi nama ziga ku bibazo by’umutekano muke muri RDC ziri kuba ikubagahu, nyuma y’uko muri iyi minsi umuryango mpuzamahanga ubonye ko umutwe wa M23 wakamejeje ku buryo ushobora no gufata Umujyi wa Goma.
Bwa mbere RDC yemeye ko M23 iguma ku butaka bwayo
Ingingo ya M23 yikijweho by’umwihariko muri iyi nama. Mbere na mbere, RDC yari yarinangiye ivuga ko uyu mutwe ukwiriye gushyira intwaro hasi, ugasubira aho waturutse. Ni ukuvuga mu nkambi muri Uganda.
Uretse ibyo, mu bihe bitandukanye RDC yavugaga ko yatewe n’u Rwanda runyuze muri M23, ku buryo ari abanyamahanga bagomba gusubira iwabo.
Mbere y’inama, Tshisekedi yaganiriye na Perezida wa Angola, amwumvisha ko uruhande RDC yafashe rutaboneye, ko mu bigaragara M23 ari Abanye-Congo ko bidakwiriye ko bahagarika imirwano ngo nibarangiza birukanwe no mu gihugu.
Byaje kurangira mu nama, RDC yemeye ko mu gihe M23 yahagarika imirwano, yaguma ku butaka bwayo.
Ni intambwe idasanzwe yatewe ku nshuro ya mbere kuko ubundi RDC yumvikanishaga ko uyu mutwe ari Abanyarwanda, bityo ko bakwiriye gusubira mu Rwanda ukirengagiza ko ari Abanye-Congo.
Ni aho havuye ko M23 yahawe itariki ya 25 Ugushyingo Saa kumi n’Ebyiri nk’igihe cyo kuba yahagaritse imirwano.
Itangazo ry’imyanzuro y’inama rivuga ko mu gihe M23 yaba ihagaritse imirwano, igomba kuva mu bice yafashe igasubira mu birindiro yari irimo mbere.
M23 yemerewe kuguma muri RDC mu nkengero za Sabyinyo, mu bice bitarenga ahazwi nka Bigega, Bugusa, Nyabikona, Mbuzi, Rutsiro na Nkokwe. Abakuru b’ibihugu bemeje ko aho M23 irava ari Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigomba kuzahita zitangira kuhagenzura.
By’umwihariko Kenya imaze kohereza muri Kenya abasirikare barenga ibihumbi bibiri ni yo yahawe inshingano zo kugenzura umutekano mu bice bya Bunagana, Rutshuru na Kiwanja mu gihe M23 yaba imaze kuhava.
Ikibazo gikomeje kwibazwa, ni uburyo aho hantu hanini, hazabasha kugenzurwa n’ingabo nke kuri urwo rwego.
Ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo umunsi M23 yari yahereweho nyirantarengwa yo kuba yahagaritse imirwano, warageze isohora itangazo rivuga ko wemeye gushyira mu bikorwa ibyo wasabye, ariko nawo utanga ibigomba gukurikizwa.
Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, yagize ati “ Nanone, M23 yemeye guhagarika imirwano nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu, ariko irasaba Guverinoma ya RDC kubahiriza ako gahenge, bitabaye ibyo, M23 ifite uburenganzira bwuzuye bwo kwirwanaho no kurinda abasivili ibikorwa byose byarenga kuri uko guhagarika imirwano kwemeranyijweho.”
Uretse kwemera ibiganiro, M23 yatangaje ko “isaba” inama n’umuhuza mu biganiro (médiateur) byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, n’umufasha mu biganiro bihuza Abanye-Congo (facilitateur), Uhuru Kenyatta.
FDLR yasabwe gushyira intwaro hasi igataha
U Rwanda rufata umutwe wa FDLR nk’izingiro ry’ibibazo byose biboneka mu Burasirazuba bwa Congo cyane ko ariwo wabibye ingengabitekerezo y’amacakubiri iharangwa muri ibi bihe.
Ni mu gihe kandi unakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bya hato na hato, aho muri uyu mwaka warashe ku butaka bw’u Rwanda ubugira gatatu ukangiza ibikorwa by’abaturage.
Inama ya Luanda yanzuye ko uyu mutwe ugomba kuba washyize intwaro hasi bitarenze ku itariki 30 Ugushyingo, bivuze ko ku wa 1 Ukuboza, abarwanyi bawo bakwiriye kuba batangiye gutahuka mu Rwanda.
Gutaha kwabo si bishya kuko u Rwanda rusanzwe rwakira abatashye, abakoze ibyaha bitandukanye bakabiryozwa, abandi bagasubiza mu buzima busanzwe.
Usibye FDLR-FOCA, indi mitwe irebwa n’uyu mwanzuro irimo RED Tabara na ADF.
Igikomeje kwibazwa ni niba iyi myanzuro izashyirwa mu bikorwa cyane ko nk’amatariki yashyizweho yo kuba iyi mitwe yashyize intwaro hasi, bigoye kugira ngo yubahirizwe nk’uko abasesenguzi benshi babigarukaho.
Imyanzuro yafatiwe i Luanda isaba umutwe wa FDLR n’indi yitwaje intwaro kuba yazishyize hanze bitarenze ku wa 30 Ugushyingo
