Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kanama Ibibondo cyangwa se Impinja barererwa muri Crèche « Fleur du Carmel » Irerero ryigenga ry’Ababikira ba Bikiramariya Umwamikazi wa Karumeri « Sœurs de la Vierge marie du Mont Carmel, rikorera i Kagugu mu murenge wa Kinyinya, nibwo bakoreye ibirori Ibibondo bimaze imyaka itatu biharererwa. Ababyeyi babo bakaba bashimye cyane abarezi b’abana babo baje bahetse bari kurira, bakaba basoje bigenza ndetse bazi no kuvuga neza, mu gihe nyamara baba baraje nta kintu bazi na gito uretse kurira.
Ni ibirori byari binogeye Ijisho kubona aho Impinja z’imyaka itatu ziri mu mwambaro usa n’uw’Abanyeshuri ba kaminuza basoje amasomo yabo, bagenda ku umurongo mu buryo batojwemo n’abarezi babo maze bagakimbagira neza imbere y’ababyeyi banezerewe.
Umuyobozi wa Crèche « Fleur du Carmel » Sœur Josiane Uwimana ashimira ababyeyi bahisemo kuzana abana babo ngo bafatanye mu burere bwabo, kugira ngo bave mu buhinja binjire mu bana batakirangwa no kwiriza, ahubwo bakaba abana bazi gufata neza mu mutwe ibyo babwiwe, bakababa bashobora gushyira ubutumwa ababyeyi bahawe n’ababarera bakabitaho buri munsi, bwacya bakamenya no gusobanura neza ibyo ababyeyi babo babasubije.
Ni mu gihe abo bana baba baraje bafite hafi amezi icyenda bahetswe, nyamara bakazasoza bafite imyaka birukanka nk’abakuru babo badategwa na gato.
Agira ati « Iri ni Irerero ry’abana bato kuva ku mezi icyenda kugeza ku myaka itatu, rikaba ririho kuva ku itariki ya 16 Mutarama 2017 aho ryatangiranye abana 2 gusa cyakora uko iminsi yagendaga tugasozanya abagera kuri 14 bakaba baritabwagaho by’umwihariko n’uwayoboraga Irerero Sr Agnès de Jesus Mukankwiro. »

Avuga ko Intego y’Irerero ryabo muri rusange, ari ugufasha Ababyeyi bo mu gace batuyemo ka Kagugu kubarera abana babo batoya mu buryo bwuzuye, bagatangira gutozwa bakiri bato kubaho neza no kubana neza n’abandi, bagatozwa by’umwihariko kugira uburere mbonezabupfura ndetse n’Uburere mbonezamana.
Ku urundi ruhande Sr Uwimana Josiane, avuga ko kubera gufata neza abo bana barera, ababyeyi bakomeje kugana Irerero ari benshi, aboneraho kubwira n’abandi bose babishoboye kuzana abana ari benshi, kugira ngo bafatanye ku batoza kugira imico myiza no gutinyuka kubana n’abandi nta cyo bishisha.
Uwavuze mu izina ry’ababyeyi bagenzi be muri ibyo birori, yashimye cyane Ababikira ba Mariya Umwamikazi wa Karumeri « Sœur de la Vierge marie du Mont Carmel », uburyo babafatira abana neza nk’ababo, kugeza ubwo umwana aza ari kurira bakamufata neza, agahabwa ibikenerwa byose nk’umwana, akarya, akanywa akaruhuka bihagije , ku uburyo umubyeyi aza kumufata nyuma y’akazi, umwana agataha atabishaka yumva yagumana n’abarezi be baba biriwe bamwitaho uko bikwiriye.

Ahamagarira ababyeyi bose babyifuza, cyane abo mu bice bya Kagugu, Kinyinya, Gisozi, Batsinda, Gasanze n’ahandi, kwihutira kuzana abana babo bato, kugira ngo Ababikira b’Abakarumerita bafite Crèche y’Icyitegererezo muri Kagugu, bafatanye nabo kurera abo bana cyane ko bafite umutima ukunda abana n’Ubunararibonye mu kubitaho no kubarera neza.
Crèche « Fleur du Carmel » yakoreye abana Ibirori by’Imyaka itatu bamaze baharererwa, ni Crèche y’Icyitegererezo yigenga y’Ababikira b’Abakarumerita iherereye i Kagugu mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo hafi neza ya Paruwasi Gatolika ya Kagugu.

Ni Crèche ifata neza abaharererwa bahabwa ibyo bakeneye cyose. Kuri iyi tariki ya 28/08/2026, ibirori bikaba byabaye ku nshuro ya 4 bifatanya n’Ibibondo barera hamwe n’ababyeyi babo.
Ni mugihe kandi Ubuyobozi bw’Irerero buvuga ko abasaga 150 bamaze kuharererwa, abasoje bakaba bahita bajya mu mwaka wa mbere w’Ikiburamwaka (Nursery) ari abahanga, baramaze gutinyuka no kumenya kumvira no kubaha ababyeyi n’abandi bana bagenzi babo bari mu kigero kimwe.
Amafoto



























































