Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), Ambasaderi Claver Gatete, baganira ku rugendo rw’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, bwagaragaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda n’uburyo intego z’iterambere ry’Igihugu zihuzwa n’icyerekezo cy’igihe kirekire.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Amb. Gatete bibaye mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwerekana izamuka rikomeye.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) wazamutseho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2025.
Muri icyo gihembwe, GDP y’u Rwanda yageze kuri miliyari 6 345 Frw, ivuye kuri miliyari 5 276 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025.
UNECA iyoborwa na Ambasaderi Claver Gatete, ikaba ifite icyicaro gikuru i Addis Ababa muri Ethiopia. Ifite kandi ibiro byayo mu mijyi itandukanye ya Afurika, birimo Dakar muri Sénégal, Lusaka muri Zambia, Niamey muri Niger, Rabat muri Maroc, Yaoundé muri Cameroon na Kigali mu Rwanda.
UNECA yashinzwe mu 1958, ikaba ari imwe mu nzego z’Umuryango w’Abibumbye zigamije guteza imbere ubufatanye n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza muri Afurika.
Mu nshingano zayo harimo guteza imbere politiki n’ingamba bifasha ibihugu bya Afurika kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byo ku mugabane ndetse no gushyigikira ukwihuza kw’ibihugu mu rwego rw’uturere no ku mugabane wose.














































