Mr Simple ni umuhanzi ukora injyana ya Afro beat akaba amaze igihe mu muziki ariko yagiye atagaragara cyane , gusa ubu atangaza ko yagarukanye imbaraga nyinshi zo kugirango abanyarwanda bongere banyurwa n’umuziki akora by’umwihariko abakunda injyana ya Afro beat.
Mr Simple ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati’’ubu ndi gukora cyane kugirango abanyarwanda bongere kumva umuziki mwiza uryoheye amatwi, iki kiganiro yakigiranye n’itangazamakuru ubwo yaravuye munzu itunganya umuziki(studio) avuye gutunganya zimwe mu ndirimbo yitegura kubagezaho.

Uyu muhanzi kandi yakomeje agaragaza ko nubwo umuziki utaratangira kumwinjiriza atazacika intege kuko ibyo akora abikora abikunze kandi ni impano ye kuva kera, yagize ati’’umuziki ndawukunda niyo mpamvu ngomba kuwukora n’umutima wanjye wose kandi nizeye ko nanjye nzawuteza imbere mu ruhando mpuzamahanga.
Mr Simple nk’umuhanzi utarubaka izina cyane ariko ufite impano igaragara aboneraho gusaba bagenzi be bamaze gutera imbere gukomeza gushyigikira abakizamuka, ndese n’abafite inshingano yo kuzamura abahanzi nyarwanda nabo bakajya batekereza ku bahanzi bakizamuka kuko ejo nibo bazasimbura abitwa ko bagafashe.

Mu mbogamizi uyu muhanzi akibona mu muziki nyarwanda ni ikibazo cya bimwe mu binyamakuru, yaba ibyandika, Radiyo ndetse na Televisiyo bidaha agaciro impano z’abanyarwanda, aha yagize ati’’ hari imwe muri radiyo nagiyeho barangij bambwira ko batajya bakira indirimbo z’abahanzi batazwi, by’amahirwe barebye basanga indirimbo ze basanzwe bazifite, aha rero niho ahera asaba itangazamakuru gukomeza gushyigikira abahanzi nyarwanda, akanashimira abakomeje kubashyigikira mu buryo butandukanye.

Uyu muhanzi Mr Simple kandi nubwo ubushobozi budahagije ariko yizeza abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki ko azakomeza kubaha ibyo bakunda ariko nabo bakamushyigikira, bakamuba hafi mu buryo butandukanye yaba ubushobozi cyangwa ibitekerezo.

Mr Simple ni umuhanzi ukora indirimbo ziryoheye amatwi, ubu akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye yaba iz’amajwi ndetse n’amashusho, akaba afite indirimbo zirimo iyitwa Ntirutandukanye yasohoye muri uno mwaka, afite kandi indirimbo yitwa I love you, iyitwa Umwana, Mapenzi ndetse n’izindi. Izi ndirimbo ukaba wazibona ugiye kuri youtube channel ye yitwa Mr Simple tv ndetse by’akarusho kugirango ujye umenya ibikorwa bya Mr Simple ukore subscribe kuri channel ye mujye mubana umunsi ku wundi.

Abahanzi nyarwanda cyane cyane abakizamuka bakwiye gushyigikirwa kugirango umuziki nyarwanda ukomeze gutera imbere. muri ino minsi uyu muhanzi yasohoye indirimbo iri kubica bigacika muri ino minsi, iyo ndirimbo yitwa muryumunyu. yirebe hano hasi
REBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA MR SIMPLE NAWE UREMERANYA NATWE
By : NDAYISABA ERIC