Umuhanzi Niyo Bosco yifurije umugore we Mukamisha Irene isabukuru nziza y’amavuko, amwandikira ubutumwa bwuzuyemo urukundo mu mvugo yuzuye ubwuzu n’imitoma.
Niyo Bosco yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ubutumwa yifurizamo Mukamisha Irene isabukuru nziza, avuga ko umunsi yavutseho ari umunsi w’ingenzi cyane kuri we.
Yavuze ko ari wo munsi umutima we wabonye “umushyitsi w’icyubahiro” waje kuhatura iteka, ashimangira ko azahora yishimira kandi aha agaciro umunsi umugore we yavutseho.
Ati: “Umunsi wavutseho ni wo munsi umutima wange wabonye umushyitsi w’icyubahiro waje kuhatura iteka. Nzahora iteka nishimira kandi mpa agaciro umunsi wavutseho. Kubaho kwawe bituma ibintu byose biba byiza.”
Yakomeje amusabira ibyiza, avuga ko Imana yamuhundagazaho ibyo umutima we wifuza kandi ubuntu bwayo bugakomeza kuba mu buzima bwe. Ati: “Gira isabukuru nziza, rukundo rwange! Imana iguhe ibyo umutima wawe wifuza kandi ubuntu bwayo bukomeze kuba mu buzima bwawe.”
Niyo Bosco kandi yavuze ko akunda umugore Mukamisha Irene arimo kuba, anagaragaza ko yishimira kuba umugabo Imana yahaye inshingano zo kumukunda no kumwitaho. Ati: “Nkunda umugore urimo kuba kandi nishimiye ko ndi umugabo Imana yahaye ubutumwa bwo kugukunda no kukwitaho.”
Niyo Bosco yambitse impeta y’urukundo Mukamisha Irene. Ku wa 17 Nzeri 2025, naho basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kinyinya. Ku wa 10 Ukuboza,
Umuhango w’ubukwe bwabo, wabaye ku wa 16 Mutarama 2026, mu busitani bw’ahitwa ‘Kaleb Garden’ buherereye ku musozi wa Rebero, habereye ibirori byo gusaba no gukwa.
Niyo Bosco yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ubigenza Ute’, ‘Daddy God’, ‘Ndabihiwe’ n’izindi nyinshi zitandukanye. Azwi kandi nk’umuhanga mu kwandika indirimbo.



















































