Polisi yo mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batanu bakekwaho guca insinga z’amashanyarazi mu Karere ka Gasabo.
Hashize igihe abaturage batuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali bagaragaza ikibazo cy’abantu baca insinga z’amashanyarazi bigatuma ingo z’abaturage ndetse n’ibice bimwe byo muri uyu Murenge bibura umuriro.
Polisi yavuze ko kugeza ku wa 9 Nzeri 2026 yafashe abantu 5 bazwi ku izana ry’Abahigi biba ibikoresho by’amashanyarazi ndetse bagakata insinga zijyana amashanyarazi mu ngo z’abaturage.
Bafatanywe bimwe mu bikoresho birimo imyambaro ya REG, amapense, inkweto , cash power, imikandara bambara burira amapoto, insinga z’amashanyarazi, ndetse n’ibindi bitandukanye. Ibi byose babyibye ku mapoto nyuma yaho babeshyaga abaturage ko ari abakozi ba REG bari mu bikorwa byo gukora umuriro.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa, anasaba abaturage kujya bagira amakenga ku bantu burira amapoto bavuga ko ari abakozi ba REG.
Ati “Aho abaturage bababonye bajye batanga amakuru kuri Polisi kuko byagaragaye ko baba ari abajura biba intsinga z’amashanyarazi bigatuma abaturage babura umuriro, ibi kandi bishobora no kuba intandaro z’ibikorwa bihungabanya umutekano mu gace umuriro wagiye.”
Abaturage kandi basabwe kwirinda abantu babaka amafaranga babeshya ko bazabagezaho umuriro ku mafaranga make.
Atu “Aba na bo ni abatekamutwe bagamije kwiba abaturage, mujye mutanga amakuru aho mubabonye bafatwe bahanwe.”
Polisi y’u Rwanda ihamya ko abajura bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi batazihanganirwa kuko ari abanzi b’iterambere ry’igihugu, ndetse iburira abacuruzi bagura ibikoresho by’amashanyarazi byakoreshejwe kuko usanga babigura n’abajura nyuma bakabigurisha abaturage. Uzajya asanganwa ibikoresho by’amashanyarazi atagaragaza aho yabikuye na we azajya afatwa nk’umujura abihanirwe.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.


















































