Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara basinze, avuga ko inzoga n’ubushoferi bidakwiye guhurira hamwe kuko bishobora guteza impanuka n’ibindi bibazo byabangamira ubuzima bw’abantu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, ACP Rutikanga yifashishije urugero rw’Ikipe y’igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi, agaragaza ko intsinzi ishingira ku myitwarire myiza, ikinyabupfura n’ubwitange.
Yagize ati “Espagne yatweretse ko Igikombe kizanwa n’ikinyabupfura, imyitwarire myiza n’ubwitange.”
Yakomeje avuga ko “No mu muhanda ni uko bimeze. Intsinzi nyayo si ukugera aho ujya mbere y’abandi, ni ukugerayo amahoro.”
ACP Rutikanga yavuze ko ibyapa byo mu muhanda bidakwiye gufatwa nk’imitako iboneka ku mihanda gusa, ahubwo ko ari ubutumwa bugenewe kurinda ubuzima bw’abawukoresha.
Ati “Ibyapa byo mu muhanda si imitako yo ku nkingi, ni inama zikurindira ubuzima. Kandi ibisindisha na volant? Ni nk’umuriro n’amavuta ‘ntibijyana’!”
Yasabye abashoferi n’abandi bakoresha umuhanda kugira imyitwarire myiza, kubahiriza amategeko y’umuhanda, kwirinda ibikorwa bishobora guteza impanuka no kwita ku mutekano w’abandi.
Ati “Witware neza, wubahe amategeko, wirinde kandi urinde n’abandi. Nugerayo amahoro, ni wowe uba wegukanye igikombe nyakuri.”
Ubu butumwa bwa ACP Rutikanga buje mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abatwara ibinyabiziga kwirinda ibitera impanuka, cyane cyane gutwara banyoye ibisindisha, kutubahiriza amategeko y’umuhanda no gutwara batitonze.
Buje kandi nyuma y’umunsi umwe mu Karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu icyenda, abandi barenga 10 barakomereka barimo n’abakomeretse bikabije.

















































