Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, ibitaro bya Masaka, ahazimurirwamo ibya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bikaba byari bimaze imyaka ine byagurwa, aho byuzuye bitwaye asaga miliyari 85 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ni ibitaro bya Masaka byaguwe biva ku buso bwa metero kare 6 398 bigera kuri 56 957, umubare w’ibitanda uva ku 127 urenga 800, aho byitezweho ko bizajya byakira buri munsi abarwayi 2000 bivuza bataha.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2026, witabiriwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin.
Ibi bitaro bya Masaka byavuguruwe ndetse byagurwa hagamijwe kubyongerera ubushobozi, byubatswe na kompanyi y’u Bushinwa, Shanghai Construction Group Co. Ltd, aho bifite ubushobozi burenga inshuro ebyiri ubw’ibitaro bya CHUK byari bisanzwe bifite ibitanda 400 by’abarwayi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko ibi bitaro byubakwaga na Leta y’u Bushinwa byarangije gukorwaho imirimo yose ndetse abashinzwe iby’ubwubatsi mu Rwanda na bo bamaze gusuzuma bagasanga bimeze neza, bikaba bisobanuye ko bigiye gutangira gukoreshwa icyo byagenewe ndetse n’ibya CHUK bikahimukira.
Yagize ati: ”Tugiye gutegura uburyo abarwayi batangira kwivuriza ahangaha, hari ibyo twatangiye gutegura hari n’ibindi tugiye kunoza neza. Murabizi ko ari ho ibitaro bya CHUK bigiye kwimukira aha, hari ibyo twarangije gutegura hari n’ibindi tugiye kunoza neza aho byari biri mu Mujyi biracyakora ariko kwimuka bikorwa mu buryo serivise zidazakomwa mu nkokora.”
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko ibitaro by CHUK bigiye kwimuka mu byiciro ku buryo hari sisiteme ziri guhuzwa n’ibikoresho biri kwimurwa ku buryo serivise z’ingenzi zabonekaga muri ibyo bitaro zizaba zamaze kugezwa i Masaka.
Yongeyeho ko kuri ibyo bitaro hazatangirwa serivise zigezweho mu buvuzi zitari zisanzwe zizatuma Ibihugu byo muri Afurika no ku yindi migabane bizohereza abarwayi kwivuriza mu Rwanda.
Yagize ati: ”Hari ahazakorerwa serivise tutari dufite, hari ibyo gusimbuza impyiko twari dusanzwe dufite mu bitaro by’Umwami Faisal,turashaka ko hazakorerwa ibindi bisa na byo ku zindi ngingo, hari izindi ngingo ushobora gusimbuza, umwijima, kubagwa, gusimbura umusokoro w’amagufa, hari byinshi cyane mpuzamahanga bizatuma Abanyafurika bajyaga ku migabane ya kure bazasanga hano i Masaka.”
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yavuze ko yishimiye kubona imirimo bakoze igeze ku musozo, bikaba bigaragaza ko icyiciro cya mbere cy’umushinga kirangiye, hagiye gutangira ikindi cyiganjemo kungurana ubumenyi.
Yagize ati:”Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyarangiye ubu turimo kureba icyiciro cya kabiri, kandi ni cyo cy’ingenzi kurushaho harimo amahugurwa,ubushakashatsi by’umwihariko na gahunda zo kungurana ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’abaganga b’Ibihugu byombi.”
Ibitaro bishya bya Masaka bigizwe n’inyubako z’amagorofa, inyubako zagenewe kwakira abarwayi bararamamo, izagenewe serivisi z’abivuza bataha, inyubako zagenewe ikoranabuhanga n’ibikoresho by’ubuvuzi bugezweho.
Ibyumba by’abarwayi byateguwe mu buryo bugezweho aho hari ibirimo ibitanda bisangirwa n’iby’umuntu umwe ndetse bifite ubwiherero n’ubwogero bwabyo, hari inzira zorohereza abafite ubumuga n’izindi.
Ibi bitaro kandi bifite ikibuga cy’indege kizajyaga kimanukiraho kajugujugu zitwaye abarwayi barembye cyane bakeneye ubufasha bwihuse, hari ibikoresho by’ubuvuzi bigezweho, birimo ibyo guca mu cyuma (MRI), imashini za X-ray, ibikoresho bya radiology, ndetse n’ibindi bikoresho byo gusuzuma no kuvura indwara zikomeye.
Hari kandi ibyumba 18 byo kubagiramo uburwayi, bitabariwemo ibyumba byihariye byo kubagiramo abagore babyara.
Aha ni ho hazajya hatangirwa serivisi z’ubuvuzi bw’inzobere buhanitse, bityo bigafasha u Rwanda kugabanya abarwayi bajya gushakira ubuvuzi mu mahanga.
















































