Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James, yavuze ko igihugu cye kidashobora kugira uruhande kibogamiraho hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa kuko byose ari ibihugu by’inshuti.
Ni ingingo Ambasaderi Kimonyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na South China Morning Post.
Ni ikiganiro kibayeho mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ugasanga ibihugu bimwe bihatirwa gufata uruhande, bitaba ibyo bigashyirirwaho ibihano. Ni imyitwarire ikunze kuranga cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ambasaderi Kimonyo James yagaragaje ko u Rwanda rwo rudashobora ‘guhatirwa kugira uruhande rufata muri ubu bushyamirane buhora hagati y’u Bushinwa na Amerika’.
Uyu mugabo wanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2007 kugeza mu 2013, yavuze ko impamvu y’iki cyemezo ari uko u Rwanda rubona ibi bihugu byombi nk’inshuti.
Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni inshuti yacu, nk’uko u Bushinwa nabwo ari inshuti yacu. Ntabwo dushobora guhatirwa cyangwa ngo dutegekwe kugira uruhande dufata. Dutekereza ko u Bushinwa ari inshuti yacu ikomeye kandi nta n’umwe ushobora kutubwira ibivuguruza ibyo.”
Yakomeje avuga ko “Twe ntiduca ibintu ku ruhande, ntabwo ushobora kuza ngo utubwire cyangwa udutegeke guhitamo inshuti. Iyi ni ingingo ijyanye n’ubusugire bwacu kandi nitwe dufata umwanzuro ku cyerekezo cyacu.”
Ku bijyanye n’ibibazo byo guhonyora uburenganzira bw’abaturage bo muri Xinjiang Amerika ihora ishinja u Bushinwa, Ambasaderi Kimonyo yavuze ko “yavuze ko iyo ari ingingo ireba u Bushinwa.”
Indi ngingo Ambasaderi Kimonyo yagarutseho ni ikunzwe kugaragazwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi birimo na Amerika, bivuga ko u Bushinwa bushaka kugusha Afurika mu myenda.
Amb. Kimonyo ati “ni imvugo idafite ishingiro, iyo duhuye n’u Bushinwa tuganira imishinga tugendeye ku byo igihugu cyacu gishyize imbere, cyereka mu gihe waba ushaka gutekereza ko turi ibicucu ku buryo tudashobora gutekereza cyangwa kugena iby’ingenzi ibihugu byacu bikeneye.”
“Na mbere y’uko nza mu Bushinwa ndabizi neza ko u Bushinwa butigeze bujya mu gihugu ngo buvuge ngo turashaka kubaka umuhanda, turashaka kuba ibitaro, cyangwa ngo turashaka gukora uyu mushinga.”
Ambasaderi Kimonyo yavuze ko u Bushinwa budakangukiye gufasha Afurika mu myaka ya vuba kuko no mu myaka ya 1960, bwubatse umuhanda wa gari ya moshi uhuza Tanzania na Zambia.
Ati “Niba umuntu yaratangiye ibyo bikorwa nawe ubwe agikennye, bivuze ko afite umutima mwiza. Ntabwo ari ubu u Bushinwa bukangutse ngo bwiyemeze kwigarurira Afurika, kuyiba no kuyigusha mu mutego w’imyenda.”
“Mu byukuri ntabwo nshaka gukoresha imvugo itari iya dipolomasi ariko biteye isoni kuvuga ko Abanyafurika badashobora gutekereza.”
U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bikorana ubucuruzi cyane n’u Rwanda.
Inzego zishinzwe ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa zatangaje ko mu mwaka wa 2023, ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, bwageze ku gaciro k’asaga miliyoni 500$ [asaga miliyari 642.1 Frw], bigaragaza izamuka rya 16,5% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ibyo bijyana kandi n’uko guhera mu 2003 imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ aho yatanze akazi ku bantu 29.902.
Mu mishinga y’ishoramari u Rwanda rwabonye mu 2022, u Bushinwa buza ku isonga kuko igera kuri 49 yavuye muri iki gihugu gifite ubukungu bwa kabiri buri hejuru mu Isi aho yari ifite agaciro ka miliyoni 182$.
Muri uwo mwaka kandi u Rwanda na rwo rwohereje mu Bushinwa ibifite agaciro ka miliyoni $102 byiganjemo amabuye y’agaciro, ikawa n’urusenda.
Kuri ubu hari abacuruzi benshi b’Abanyarwanda barangura mu Bushinwa ndetse u Rwanda rwohereza muri iki gihugu umusaruro urimo uwa kawa, urusenda n’ibindi.