Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko indege ya mbere izazana abimukira i Kigali izahaguruka mu byumweru biri hagati ya 10 na 12, ashima intambwe guverinoma y’u Rwanda iri gutera mu myiteguro yo kubakira.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Mata 2024, Sunak yatangaje ko guverinoma y’u Bwongereza yamaze gutunganya ibisabwa byose birimo gutegura ikibuga cy’indege abimukira bazahagurukiraho.
Yagize ati “Nakwemeza ko ikibuga cy’indege twamaze kugitegura, twakodesheje indege kandi dufite abantu 500 twahaye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru, biteguye guherekeza abimukira mu Rwanda, hamwe n’abandi 300 bazahugurwa mu byumweru biri imbere.”
Muri Kamena 2022, urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ECHR, rwahagaritse indege ya mbere yiteguraga kuzana abimukira i Kigali, rusobanura ko iyi gahunda itubahiriza uburenganzira bw’abimukira.
Sunak akomoza kuri ECHR, yatangaje ko guverinoma ye itazigera yubahiriza icyemezo cy’inkiko zo hanze y’igihugu, agaragaza ko iyi gahunda igamije kurinda umutekano w’u Bwongereza kurusha ibindi byose.
Ati “Nibiba ngombwa ko duhitamo hagati y’umutekano w’igihugu, kurinda imipaka yacu, birumvikana ni yo nzashyira imbere.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko guverinoma yifuzaga gushyira mu bikorwa iyi gahunda hakiri kare, ariko ko yakerejwe n’abagerageje kuyitambika barimo abacamanza b’uru rukiko ndetse n’abagize ishyaka Labour ritavuga rumwe na we.
Sunak yabajijwe niba u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira bijyanye n’uko guverinoma y’u Bwongereza ibyifuza, asubiza ko “Ruri gukora byose bisabwa kugira ngo gahunda igende neza.
Yasobanuye ko hashingiwe ku “bufatanye bwa hafi” bwa guverinoma z’ibihugu byombi, hashyizweho itsinda rishinzwe gukurikirana imyiteguro y’iyi gahunda.
Kuri uyu wa 22 Mata 2024, abagize icyiciro kibanza cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza barajya impaka ku mushinga w’amavugurura agamije gukereza iyi gahunda wateguwe n’abatavuga rumwe na guverinoma. Byitezwe ko nk’uko babigenje ubushize, batari buyemere.
Sunak yabwiye abanyamakuru ko ikibazo kigomba kurangira uyu munsi, kuko abagize iki cyiciro cy’Inteko batari buhaguruke batagikuye mu nzira. Yasobanuye ko buri wese amaze kurambirwa gutegereza ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.Sunak yagaragaje ko imyiteguro isa n’iyamaze kurangira