Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sport batarahabwa amafaranga yabo ya Recruitement n’andi basanzwe babafitiye, bamazwe impungenge ko bagiye kwishyurwa mu gihe cya vuba.
Ikipe ya Kiyovu Sport, ni yo yageze ku isoko mbere ryo kugura abakinnyi, ariko yabanje kugumana abeza yari yakoresheje umwaka w’imikino wa 2019-2020, babongerera amasezerano, abandi batazakoresha barabarekura.
Bamwe mu bakinnyi bongerewe amasezerano muri Kiyovu Sport, ni Ishimwe Saleh ukina hagati mu kibuga, hakaba ba myugariro batatu ari bo: Mbogo Ally, Mutangana Derrick na Mbonyingabo Regis, aba bakaba hari amafaranga bahise bahabwa.

Nubwo hari amafaranga aba bakinnyi bahawe ubwo bongeraga amasezerano muri iyi kipe yo ku Mumena, ariko hari n’andi ikipe yabasigayemo ndetse igihe bumvikanye cyo kuyahabwa cyararenze kuko bagombaga kwishyurwa mu kwezi kwa munani n’ukwa cyenda.
Gusa Perezida wa Kiyovu Sport, Mvukiyehe Juvenal yabwiye ufitiwe ideni wese n’iyi kipe ko mu minsi mike agomba kwishyurwa mu gihe baza kuba bamaze guhabwa uburenganzira kuri za konti z’iyi kipe.
Ibi byavugiwe mu mwiherero wahuje abayobozi ndetse n’abakozi bose ba Kiyovu Sport, wabereye ku Muhazi, ubwo uyu muyobozi yabwiye abakinnyi ko uyu munsi kuwa mbere ari bwo byari biteganyijwe ko umuyobozi ucyuye igihe ari we Mvuyekure Francois aza gushyikiriza Mvukiyehe Juvenal, konti za Kiyovu Sport akanerekwa ingano y’amafaranga ariho.
Juvenal yavuze ko mu gihe baba bamaze guhabwa konti z’ikipe, igihita gikuriraho ari ukwishyira abakinnyi bafitiwe amafaranga ndetse n’abandi bakoze b’kipe baba bafite ibyo bishyuza ikipe, kugira ngo bazatangire umwaka nta deni na rimwe bafitiye umukozi uwo ari we wese.
Aya akaba ari amakuru meza ku bakozi b’ikipe bafitiwe ideni, kuko ngo iki cyumweru ntabwo kizarenga badahawe amafaranga yabo.
Inkuru ya: NDAYISABA Eric
Contact: 0782511443
Email: ndayisabaeric501@gmail.com