Ubwo yimamarizaga umwanya w’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Munyantwari Alphonse wari watanzwe n’ikipe ya Polisi FC, yavuzeko abibeshyaga ko amenyereye ibyo gukorana n’abaturage atazi iby’umupira, bashira impungenge kuko yawukinnye kuva cyera ari umwana by’umwihariko akaba yarashyize ikipe y’Amagaju mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda ubwo yayoboraga Akarere ka Nyamagabe
Ni amatora y’abagize Komite nyobozi ya FERWAFA, yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2023, maze Munyantwari Alphonse agaragaza ko yamenyereye kuvuga imbwirwaruhame mu baturage, ubwo yiyamamazaga, adategwa mu gihe yavugaga imigabo n’imigambi afitiye umupira w’amaguru mu Rwanda, maze agaragaza ko yawukinnye kandi ko yawushyigikiye mu buryo bugaragara aho yagiye akorera hose, akaba ngo yiteguye no gutanga umuganda we kugira ngo umupira ukomeze ukundwe n’abanyarwanda, abawukina bagere ku urwego mpuzamahanga aho kugarukira mu gihugu gusa.
Agira ati « hari abavuze ko menyereye kuyobora inama no gukoresha umuganda, ibyo ni ibyo twese duharanira gukora ibinyura abaturage, n’umupira wamaguru abawushinzwe bakorera abaturage bagamije kumenyekanisha igihgu no guteza imbere impano zihishe mu bana b’abanyarwanda.
Natangiye gukina umupira ndi umwana mu mashuri narawukundaga. Ubwo nari mu nzego z’ibanze nyobora Akarere ka Nyaruguru nayoboye ikipe y’ikigo cy’amashuri cya BIGUGU ubwo kitabiraga amarushanwa mu rwego rw’igihugu ntahana igikombe.
Ubwo nayoboraga Akarere ka Nyamagabe nazamuye ikipe ya AMAGAJU nyishyira mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda. Ubwo nari Guverineri w’Intara y’amajyepfo n’IBurengerazuba nashyigikiye kenshi ko ingengo y’imari y’Uturere twose igenewe umupira w’amaguru yongera kandi amakipe akitabwaho kugira ngo atange umusaruro utubutse kurushaho. »

Bwana Munyantwari avuga ko icyo yimirije imbere ari uguteza imbere umupira w’amaguru bahereye ku mpano z’abana bato, akizera ko afatanyije na bagenzi be batoranywe bazakora batizigama kugirango icyizere bagiriwe bakibyaze umusaruro, abantu bongere bagaruke ku kibuga ari benshi, amakipe yo mu Rwanda yaba ama Clubs n’ay’igihugu baseruke mu mahanga kenshi kandi bazane ibikombe.
Nyuma yo gushima imigabo n’imigambi y’abari basabye guhatanira imyanya yagenwe, hatowe Bwana Munyantwari Alpfonse ku umwanya wa Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Maricel Matiku aba visi Perezida wa mbere ushinzwe imiyoborere n’imari, Mugisha Richard aba Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekiniki, Rugambwa Jean JMV atorwa nka Komiseri ushinzwe imari, , Madame Rwakunda Quinta Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkuga, Turatsinze Amani Evariste ushinzwe gutegura amarushanwa, Habimana Hamdan ushinzwe Tekinike, Madame Munyankana Ancilla Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore mu gihe, Rurangirwa Louis yabaye Komiseri ushinzwe Umutekano n’imyitwarire myiza,Gasarabwe Claudine yatowe ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Amategeko,Lt Col Dr Gatsinzi Herbert ku umwanya wa Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo


Muri rusange abatowe bakaba barijeje abanyamuryango ba FERWAFA n’abanyarwanda muri rusange gukora atikoresheje kugira ngo isura y’umupira w’amaguru ikomeze gusa neza mu Rwanda no mu ruhando rw’amahanga.
Ni Komite ije isimbura iy’inzibacyuho yari imaze iminsi 39 itowe nyuma y ‘aho Komite yari iyobowe na Mugabo Nizeyimana Olivier yari imaze kwegura yari imaze imyaka ibiri. Ni ukuvuga ko Komite yatowe igomba kumara imyaka ibiri gusa yari isigaye ngo Komite ya Olivier isoze Manda yayo, abari bagize Komite y’inzibacyuho bakaba nabo bafite uburenganzira bwo kuzongera kwiyamamaza muri Manda itaha.
Mu bishimiye itorwa rya Komite nshya iyobowe na Munyantwari Alphonse, harimo Umunyamakuru akaba na Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles, Mu kiganiro rirarashe cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 26 Kamena 2023, avuga ko yizeye ko abagabo n’abagore batowe, imirimo n’ibikorwa bagiye bakorera igihugu yizeye ko bizababera impamba mu kazi bagiye gushingwa bityo bafatanyiriza hamwe guteza imbere umpira w’amaguru mu Rwanda
Avuga ko Yizeye ko imbaraga yagaragaje ubwo yari mu nzego z’ibanze ndetse na Mugenzi we Habyarimana Marcel Matiku wabaye mu Karere k’Impala ahahoze ari Cyangugu na Rugambwa JMV ushinzwe ibikorwa bigendanye n’imari muri BNR n’abandi ngo abizeyeho umusaruro utubutse.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rihuje amakipe y’abagabo n’abagore bo mu byiciro byombi muri shampiyona yo mu Rwanda, ishyirahamwe, ry ‘abasifuzi n’andi mashyyirahamwe cyangwa imiryango ifite aho ihuriye n’umupira w’amaguru.
Abatowe bazamara imyaka 2 nyuma y’uko bazaba bujurije imyaka ine ya manda ya Komite yari imaze igihe gito yeguye idashoje ikivi.
E.Niyonkuru