Abanyeshuri basaga 1500 nibo barangije amasomo abahesha Impamyabushobozi zo ku Urwego rwa Kaminuza, muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), bakaba bashimirwa uburyo bitwaye neza mu gihe cyose bamaze ku ntebe y’Ishuri, maze bahabwa ubutumwa bwo kuzaba ba Abambasaderi beza, barushaho guhanga akazi kagendanye n’ibyo bize kugira ngo batange akazi kuri benshi aho kujya kugashaka.
Ni mu muhango wabaye ku nshuro ya 22, ku wa 12 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cya ULK ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, abarangije bakaba ari 1555 bari mu byiciro bitandukanye n’Ishami ry’Ubumenyingiro Polytehnic.
Umuyobozi w’Icyubahiro ari nawe washinze Kaminuza yigenga ya Kigali,Prof Rwigamba Balinda, ashima cyane uburyo abarangije amasomo bitwaye neza mu gihe cyose bamaze biga. Bityo abasaba kuzakomezanya umurava no mu kazi gatandukanye bazashingwa cyangwa se n’ako basanzwe bakora bamwe muri bo.
Avuga ko kuva Kaminuza ya ULK yashingwa mu 1996 abasaga ibihumbi 42(42,958) bamaze kurangiza mu ishami ryayo rya Kigali ndetse n’irya Gisenyi, muribo abo muri Polytechnique by’umwihariko bakaba 2351 bangana na 5%
Agira ati “Ni byiza ko dushima abasoje amasomo, bitwaye neza ni abo gushimirwa. Tukizera tudashidikanya ku kazi bazakora ko bazagashyira mu bikorwa uko bikwiriye, bagendeye ahanini ku nyigisho no ku bumenyi bakuye muri iyi kaminuza yacu. Dutanze urugero ni uko abasoje muri ULK na ULK Polytechnique, bahawe impamba ihagije y’amasomo ari mu murongo ugendanye na gahunda za Leta yo Kwihutisha Iterambere NST2.

Avuga ko mu by’ukuri u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi byo kwishimirwa, rukaba rumaze kuba Igicumbi cy’Uburezi, Ikoranabuhanga n’ibindi byinshi byiza. Bityo ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri ku isonga kugira ngo ibyo byose bigerweho.

Ku urundi ruhande avuga ko iterambere ry’ibyiza by’u Rwanda bikomeje kugaragazwa n’uburyo abanyamahanga bakomeje kuza kurwigiraho, Muri Kaminuza ya ULK bakaba bafite abasaga ibihumbi bitatu (3,000) baturutka mu bihugu bitandukanye 41 byo ku isi.
Akavuga ko yizera adashidikanya ko Ireme ry’Uburezi bazakura muri Kaminuza ya ULK bahisemo ari impamba ikomeye izabafasha kuzamura ibihugu byabo bakomokamo, kugira ngo bafashwe kubigeraho Kaminuza ikaba ngo yarafashe ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi kurushaho, hongerwa Ibikorwaremzo n’ibikoresho, hongerwa za Porogarame n’Ubushakashatsi, banongera abarimu babifitiye Ubushobozi, hazanwa n’ibikoresho bigezweho cyane ibigendanye n’Ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Ishami ry’Inama y’Amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda HEC, rishinzwe ibijyanye n’Ireme ry’Uburezi, Dr Theoneste Ndikubwimana wari Umushyitsi mukuru, ashima cyane Kaminuza yigenga ya Kigali ULK na ULK Polytechnique, Uburyo bakomeje gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda aho buri mwaka bashyira ku Isoko abakozi n’amaboko mashya mu kazi bikagaragazwa n’umubare w’abasaga 1500 basoje mu mwaka wa 2024-2025.
Agira ati “tuboneyeho gushimira abasoje masomo uyu munsi bari mu byiciro bitandukanye. Turashima ko kuva Kaminuza yigenga ya Kigali yashingwa yakomeje kugira uruhare rugaragara mu gutanga abakozi babishoboye kandi bafite Ubumenyi bukenewe muri Serivise zitandukanye z’Umurimo, nimukoreze muri uwo mujyo.”

Avuga ko kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kibashe gukomeza gukora ibigendanye n’icyerekezo 2050 kigomba kugira abaturage bize kandi bafite ubumenyi cyane ku muri ibyo bihe Ubukungu buzaba bushingiye ku Ubumenyi, bityo abakomeje gusoza masomo yabo n’abari kwiga bakaba bagomba guharanira kuba abahanga mu byo biga n’ibyo bakora kugira ngo bakomeze guhesha ishema igihugu cyababyaye.
Abarangije Amasomo yabo baravuga Ibigwi Kaminuza yigenga ya ULK
Bamwe mu barangije Amasomo muri ULK bishimira cyane uburyo bize neza babifashijwemo n’Ubuyobozi bwabo bwiza ndetse n’abarimu bafite uburambe kandi b’abahanga mu byo bigisha bikaba bibafashije kuzajya mu kazi bafite ubumenyi buhagije.
Umutoni Claire ni umwe mu barangije mu Ishami ry’Imari akaba yaranahawe igihembo cy’Umunyeshuri witwaye neza.
Avuga ko ashimira cyane kaminuza yigenga ya ULK uburyo ifata neza abayigamo babonera ku gihe ibikenerwa byose kugira ngo babashe gusoza masomo yabo neza.

Agira ati “Dusoje neza masomo kandi twize byinshi byo kwishimira, tukaba tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twize kugira ngo dufatanye n’abandi kubaka u Rwanda tugendeye ku bumenyi tuvanye hano.
Kimwe na mugenzi we Dylion Kigiwe ukomoka mu gihugu cya Liberiya, ashima Leta y’u Rwanda yabahaye umutekano uhagije mu gihe cyose bamaze kwiga akaba asoje neza Icyiciro cya gatatu cya kaminuza Masters mu bigendanye n’Imari “Finance”.
Agira ati” Iyi Kaminuza yacu ya ULK ni nziza cyane. Bigisha neza kandi tuhakuye ubumenyi buhagije mu masomo yose twize. Ngiye kujya mu gihugu cyanjye nkore neza akazi nifashishije inama nziza twagiye duhabwa n’abayobozi ba kaminuza n’abarezi muri rusange nkazahora nibuka kandi nzirikana igihugu cy’u Rwanda igihugu cyiza kirangwa n’Umutekano n’iterambere.

Asaba bagenzi be b’abanyamahanga bifuza kwiga mu Rwanda kudashidikanya kugana Kaminuza ya ULK kuko ari Intangarugero bikomeye.
Umuyobozi wa ULK Polytechnic Institute, Ishami rya ULK ryigisha ubumenyingiro, Eng. Musabyimana Jean Pierre, kimwe n’abandi bose, ashima abasoje amasomo mu byiciro bitandukanye uburyo bitwaye neza kandi bagatsinda.
Avuga ko bifuza ko abasoje bagomba kuzakomeza kurangwa n’indangagaciro zigamije gukomeza guhesha isura nziza za Kaminuza yabo basozerejemo amasomo.
Agira ati “ musoje neza amasomo yanyu kandi mwayatsinze neza bigaragazwa n’Impamyabushobozi muhawe, Nimugende rero muzatubere ba Ambasaderi beza, murangwa n’indangagaciro mukuye hano, bityo muzazikoreshe ubwo muzaba muri kwiteza imbere, muteza imbere Imiryango n’igihugu muri rusange.”

Avuga ko amasomo y’imyuga ari ingenzi muri kino gihe isi igezemo ikoranabuhanga rikaba rimaze gukataza, bityo muri Kaminuza ya ULK Polytechnic bakaba bakangurira kenshi abahiga n’abaharangiza kudapfusha ubusa amasomo bahawe, bakaba bagomba kuyifashisha mu guhanga akazi mu buryo butandukanye, bityo aho kugoka bashakisha kazi, ahubwo bagakora bagatanga kazi ku bantu benshi bazaza babagana.
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK yashyize ku isoko ry’Umurimo mu Rwanda no hanze yarwo,abagera ku 1555, ni mwe muri za kaminuza, zikomeje kwerekana ubudasa mu Rwanda bitewe ahanini n’ubunararibonye ikomeje kugaragaza ari nabyo bituma abanyamahanga bayigana ari benshi ku buryo abasaga ibihumbi bitatu bari kuyigamo.
Ni Kaminuza ifite amateka kuko yashinzwe mu 1996 ikaba yaraje ari iya 3 muri Kaminuza zari ziri mu Rwanda muri icyo gihe, bityo ikaba yaraje ije gukemura ibibazo byari mu burezi mu Rwanda benshi babona uburyo bwo kwiga, abasaga ibihumi 42 bakaba bamaze gusoza mu mashami yayo abiri Kigali na Rubavu.
Ubuyobozi bwa ULK bufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali (BK), bahembye abanyeshuri bahize abandi ibihembo birimo mudasobwa, amafaranga n’ibindi

Abasoje amasomo muri uyu mwaka wa 2024-2025 ni 1555 barimo abo mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) 266 bangana na 17%, abo mu cyiciro cya kabiri (Bachelors) 913 bangana na 59% naho mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro “Polytechnic” bakaba ari 376 bangana na 24%.
Abahawe impamyabumenyi muri rusanga bakaba bakubiye mu mashami y’ Uburezi, Ikoranabuhanga, Ibaruramari, Amategeko, Ububanyi n’Amahanga, Software Engineering, Ubumenyi rusange, ibijyanye na Internet n’ibindi.





