Kicukiro: Umurenge wa Niboyi n’uwa Kagarama urusaku rw’Utubari rurigutuma abaturage bimuka aho batuye

admin
6 Min Read

Amakuru amaze iminsi acicikana no kumbuga nkoranyambaga ni ay’utubari tw’inzoga duherereye mu murenge wa Niboyi n’uwa kagarama mu Karere ka Kicukiro bivugwa ko dusakuriza abaturage. Bamwe muri bo bagatangaza ko niba ntagikozwe ngo bihagarare nta kabuza bagiye kuhimuka kugira ngo bagire amahoro.

Umurenge wa Kagarama, nta gihe kirashira bubakiwe umuhanda wa Kaburimbo waje usimbura uw’amabuye wari uhamaze igihe, ibyatumye abantu benshi bihutira kuvugurura amazu yabo kugira ngo bature heza bagendane n’uwo muhanda.

Abaturage bo mu ga Santeri ku bucuruzi ka Muyange mu kagari ka Muyange n’ubundi, bavuga ko iryo terambere baryishimiye cyane gusa bakababazwa n’uburyo hari bamwe mu bafite utubari bahisemo kubabuza gusinzira bacuranga ijoro ryose imiziki kandi iminsi yose.

Utubari dutungwa intoki na benshi ni akitwa AMANI Neighbour Liquour ku uwitwa Claude Amani na Prime Neighbour ku uwitwa Prime Niyongere.

Kuri Amani, bivugwa ko bacuranga abaturanyi ntibaryame kuko akabari gafatanye n’ingo zabo.

Umwe mu baturanyi b’aka kabari ka Amani, agira ati “twatakambye inshuro nyinshi, dutabaza polisi ya Kicukiro n’inzego z’ibanze ngo zize zidukize urusaku. Umuntu aba yiriwe mu mirimo akeneye kuruhuka ngo buke asubire yo, ntituzi impamvu tuba ingaruzwamuheto z’abacuruzi b’utubari batubuza gusinzira.”

Avuga ko ku Muyange hakagombye kuba ahantu ho gutura hatuje, ariko ngo ntiyumva na gato icyo abafite utubari bishingikirije gituma babuza umudendezo abantu.

Kuri Maison noir muri Niboyi abaturage ntibaryama

Bwana Amani Claude nyiri akabari, avuga ko nta kabari afite muri ako gace.

Avuga aho akorera yahageneye kugurirwamo inzoga zihiye Liquour Store. Gusa ngo hari igihe biba ngombwa ko umuntu yicara gato bakanga ko agira irungu bagashyiramo akaziki gake.

Agira ati “nta rusaku dutera, nta n’ibyuma birutera tugira. Abadashaka kujyana akayoga baguze tubaterera agatebe hanze, tukabacurangira gake, ku buryo twanagiriwe inama yo gushyiramo ibyuma bigabanya urusaku turabikora. Nta rusaku tugira na Polisi yaraje isanga bidakabije irigengendera.

Kubirebana na Prime Neibour, Bwana Prime Niyongere nyiri ako kabari, kimwe na mugenzi we, avuga ko nta kabari agira ko afite Alimentation akagira n’aho ushaka gucyura icyo kunywa akigurira, yashaka kwicara ngo akakaruhuka akanya gato. Ahakana cyane ko nta muziki agira, abamuvuga ngo bamwibeshyeho.”

Agira ati “kereka niba baranyibeshyeho nta kabari ngira nta n’urusaku ngira.”

Aba bose bahakana ko nta rusaku batera, nyamara abaturage bo bagataka bavuga ko bagiye kuhimuka bakahasigira ba nyiri utubari niba nta gikozwe.

Umunyambanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Muyange Furaha Donatien, avuga ko batabajwe n’abaturage ko basakurizwa ntibaryame.

Avuga ko bagerageje kwiyama abagabo babiri Amani na Prime bafite utubari twinubirwa n’abaturage ko basakurizwa ndetse ngo Ubuyobozi bw’Umurenge bwabandikiye amabaruwa abibabuza.

Agira ati “Ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’Umurenge ikibazo barakizi ndetse n’inzego z’umutekano. Polisi yaraje ibabuza kuzongera gukurura urusaku, natwe twarababujije bagomba kubireka burundu.”

Abajijwe igihe babiyamiye avuga ko bamaze nk’ibyumweru bibiri babihanangirije.

Uyu muyobozi w’Akagari, avuga ko bahagaritse abacuranga mu byumweru bibiri byari bishize, mu gihe umunyamakuru yari amaze iminsi itarenga itatu agejejweho Intabaza y’abaturage basaba kubagereza ikibazo kubabishinzwe ngo babakize urusaku.

Byongeye Uwakurikiranye inkuru yahatembereye kuwa gatanu Tariki ya 12 Gicurasi isaa yine n’igice za nimugoroba utwo tubari twombi imiziki yarumvikanaga nkuko abaturage babivuga.

Mu murenge wa Niboyi

Kimwe no mu murenge wa Kagarama, abaturage baturiye Umudugudu wahindutse uw’utubari, hino gato ya IPRC n’ahahoze Ibiro by’umurenge wa Niboyi, nabo barira ayo kwarika bavuga ko urusaku rw’utwo tubari rubarembeje; barasaba Leta ko yabimura aho hanta niba yarahageneye utubari gusa.

Ni utubari twinshi kandi duhurira ku rusaku rwumvikana kuri buri wese, bikavuga ko dukuriwe n’akitwa Maison Noir.

Umwe mu baturage benshi baganiriye n’ikinyamakuru GISABO, avuga ko batiyumvisha na gato uburyo bakomeje gutakira inzego zibishinzwe ngo  zibahagarikire urusaku rubababuza gusinzira, n’abana  ngo ntibagoheke bigatuma birirwa basinzirira mu ishuri, ariko ntibikorwe.

Agira ati “Birakwiye ko Leta idukiza urusaku duterwa n’utu tubari twaremye umudugudu watwo muri kano gace. Ntabwo  tugisinzinzira. Abana ntibakibasha gukurikira amasomo kubera kurara ijoro ryose basakurizwa ntibabashe gusinzira. Polisi iherutse kuza hano irabiyama, ariko kuva bahavuye bakajije umurego wo gusakurisha ibyuma byabo.”

Kuri utu tubari two muri Niboyi twinubirwa n’abaturage, Bwana Mukasa Jmv, ufite akabari ka Maison Noir, nta byinshi yashatse gutangaza.

Gusa avuga ko nta rusaku batera ko ibyuma byabo bivuga gake kandi ko Polisi nayo yahageze ikabigenzura.

Agira ati “aba baturage barabeshya, ariko nibumva babangamiwe nabagira inama yo kwimuka kuko aha hantu ari agace kagenewe ubucuruzi. Inzego z’umutekano zihagera kenshi, iyo zisanga dusakuza baba baradufungiye.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Niboyi utu tubari dutungwa agatoki duherereyemo, ntabwo babashije kugira icyo batangaza kuri izi mpungenge z’abaturage bavuga ko basakurizwa n’utubari.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera, avuga ko iki kibazo cy’urusaku rw’utubari mu Karere ka Kicukiro atari akizi ariko ko bagiye ku gikurikirana.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera

CP Kabera avugana n’Umunyamakuru, avuga ko hari umuntu bagiye gushinga icyo kibazo kandi ko kizakemuka vuba.

Ibibazo by’urusaku mu tubari, ama Hoteli, Insengero no mu mazu y’imyidagaduro, bivugwa ko bitari biherutse nyuma y’uko Polisi isabye abantu gukoresha ibyuma ibituma amajwi adahinguka hanze.

Benshi bakaba baratunguwe no kumva ko mu Karere ka Kicukiro Niboyi na Kagarama urusaku rwagarutse.

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *