Ngororero: Bamwe mu bangavu babyaye nta bushobozi bwo gutegurira abana indyo yuzuye bafite

admin
5 Min Read

Ibi ni ibigarukwaho na bamwe mu bana b’abakobwa bakiri bato  bahuye n’ikibazo cyo guterwa inda, bavuga ko nyuma yo guhohoterwa bakabyara bakiri bato, babangamiwe  no kutagira ubushobozi bwo gutegurira abo babyaye indyo yuzuye kugira ngo birinde igwingira ryabo. 

Abo abangavu bahuye n’ikibazo cyo kubyara bakiri bato, bavuga  ko abenshi bavuka mu miryango ikennye, abandi bakaba imfubyi, ku buryo no kubona ibyo kurya bisanzwe  nabyo ari ikibazo.

Uwitwa Muhorakeye Ange twahinduriye amazina ku mpamvu z’umutekano we, ni uwo mu murenge wa Ngororero, Akagari ka Rususa, umudugudu wa Rususa, afite imyaka 18  afite umwana w’imyaka 2 yabyaye ari mu mwaka wa 2 w’isumbuye.

Avuga ko nyuma yo gushukwa akabyara, bitamworoheye kubona uburyo bwo gutegura indyo yuzuye agaburira umwana nk’amagi n’imboga cyane ko abana n’umukecuru, aho batunzwe no guca inshuro ngo babona uko bagura ibijumba cyangwa se akawunga.

Agira ati “Nzi neza uburyo bwo kugaburira umwana indyo yuzuye  ivanzemo igi, imbogarwatsi, karoti n’ibindi bikungahaye ku nkungamubiri nk’amata, ariko ntabyo nabona mu buryo bunyoroheye cyane ko n’inkoko y’inyarwanda mfite nta bushobozi bwo gutera amajyi menshi ifite.”

Uyu mwangavu utazi neza imbere heza, avuga ko atunzwe no kumesera abantu imyenda, agakora n’ubuyedi kugira ngo abashe gutunga umukecuru n’umwana, bityo agahamya ko kurinda umwana we igwingira bizamugora.

Mutoni consolata wo murenge wa Hindiro, Akagari ka Gatere, wahinduriwe nawe imyirodoro ufite imyaka 20 n’uruhinja rw’umwaka umwe, uvuga ko kurwanya igwingira ku mwana we ndetse no kurya neza ngo abone uko yonsa umwana, nta gisubizo abifitiye.

Agira ati “Ntabwo binyoroheye. Sinigeze mbasha kurenga umwaka wa 3 w’amashuri abanza. Uyu mwana namubyaye nkora akazi ko mu rugo i Kigali. Tubayeho mu bukene, uretse no kugaburira umwana neza natwe kurya ntibitworoheye.”

Mu gushaka kumenya icyo abashinzwe gukurikiranira hafi ubuzima bw’abana mu Karere ka Ngororero, baba bakora kugira ngo hirindwe igwingira mu bana no gushishikariza Abangavu kumenya kwiyitaho no kwita kubo bashobora kubyara babarinda igwingira.

Mukashyaka Jeanne uhagarariye ikigo gishinzwe ubukangurambaga n’ imikurire y’umwana NCDA, avuga ko mu biganiro n’amahugurwa bagira kenshi, bashishikariza abangavu ndetse n’ingimbi kwitwararika mu buzima bwa buri munsi kugira ngo abakobwa badaterwa inda imburagihe cyangwa abahungu bakazitera bagenzi babo  bose ari abana, ibishobora kubakururira kubyara abana batabonera ubushobozi bwo kubitaho bakagwigizwa no kutabona indyo yuzuye.

Agira ati “Tubahugura kenshi, tubasaba kwita ku bana babo kugira ngo  batarangwaho igwingira,  bakitabwaho n’Ibigo nderabuzima mu buryo buhagije. Ababyeyi batozwa kumenya gutekera abana indyo yuzuye idasaba ibya Mirenge, cyane ko ibyinshi biba biri mu mirima yabo nk’imboga rwatsi, imbuto n’ibindi bagasabwa ko hakongerwamo n’igi mu ifunguro bategurira abana babo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Madame Mukunduhirwe Benjamini, nawe avuga ko nk’Ubuyobozi  bashyize imbaraga mu kurwanya igwingira mu bana bato, higishwa ababyeyi gutegura no kugabura indyo yuzuye kenshi kugira ngo abana barusheho kurangwa n’ubuzima bwiza.

Agira ati “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa, aba bana bitabwaho bagenerwa amahugurwa no kwigishwa imyuga, kugira ngo babashe kwigirira akamaro no kwihangira imirimo. Ikindi ni uko aba bangavu banafashwa kubona ubutabera kugira ngo ababateye inda bakurikiranwe n’amategeko.”

Avuga ko nko mu kuva mukwezi kwa 7/2022 kugeza muri Gashyantare 2023, baribafite abangavu 42 babyaye bakiri bato, gusa ngo inzego z’ubuzima n’abandi babishinzwe baba hafi yabo kenshi, kugira ngo abo babyaye badahura  n’igwingira, ndetse nabo ubwabo bagashishikarizwa kwiyitaho. 

Imibare yo mu mwaka 2022 igaragaza ko mu karere ka Ngororero abana bari bafite imirire mibi iganisha kwigwingira ryabo bari 50,5% mu gihe ku rwego rw’Igihugu bari 33%.

Umuryango mpuzamahanga wita ku bana UNICEF ufatanyije na Leta y’u Rwanda binyujijwe mu kigo NCDA, muri kino bari mu bukangurambaga buhamye  bwo gushishikariza ababyeyi,  Gahunda yiswe IGI  ku mwana, igamije ahanini kubashishikariza guha abana byibura igi rimwe ku munsi, kugira ngo arusheho kurangwa n’ubuzima buzira igwingira cyane ko byagaragajwe ko abana bahabwa amajyi  mu Rwanda ari 7% gusa, abagaburirwa inyama bakaba 18%, mu gihe abanywa amata ari 2%.

Edouard Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *