Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kwinjira mu miyoborere y’amakoperative bakagenzura ibitagenda neza, aho kureberera abayayobora rimwe na rimwe bakunze kurya amafaranga y’abaturage ariko bikarangira badakurikiranwe.
Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni umwiherero witabiriwe n’abakozi b’Intara, abagize Komite Nyobozi z’Uturere, abayobozi b’Inama Njyanama, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere ndetse n’abashinzwe igenamigambi.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko kuva koperative zashingwa mu Rwanda, arenga miliyari 11 Frw amaze kuburirwa irengero, nyamara ari amafaranga aba yaravunnye abaturage, ugasanga abagize uruhare mu kunyereza umutungo wabo ari bo babyungukiyemo.
Ati “Abayazimije baba bariho baraguze imodoka, bariteje imbere baraguze amasambu, barayanywereye cyangwa se barayaririye kandi koperative nibwo buryo bwizewe buhindura ubukungu bw’ibihugu cyane cyane nk’ibi byacu.”
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kujya bakurikirana bakamenya abariye umutungo w’abaturage.
Ati “Amakoperative ari mu Burasirazuba no hirya no hino mu gihugu ni menshi, abaturage bagiye bashyiramo amafaranga yabo kugira ngo biteze imbere rimwe na rimwe abayobozi bayo bakayakoresha nabi cyangwa bakayangiza, abayobozi rero nibakurikirane banamenye aho amafaranga y’abaturage aba yagiye.”
Yavuze ko abaturage bahitamo kwishyira hamwe kubera icyizere bafitiye ubuyobozi, avuga ko bataba bishyize hamwe kugira ngo amafaranga yabo atwarwe n’abayobozi b’amakoperative.
Minisitiri Gatabazi yatanze urugero rw’uburyo abahinzi bahinga umuceri bavunitse, bakawusarura bavunitse hanyuma hakaza abantu bakabagurira umusaruro wabo, ariko uwari uyoboye ya koperative y’abahinzi akitwarira ya mafaranga bacuruje mu musaruro, abahinzi bagasigara bakennye.
Itegeko ryakumiraga inzego z’ibanze mu kugenzura amakoperative ryaravuguruwe
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative, RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko mu itegeko rishya riheruka gusohoka muri Mata uyu mwaka, riha inshingano inzego z’ibanze zo gukangurira Abanyarwanda kwinjira mu makoperative nka gahunda yo gukora abantu bunguka.
Yavuze ko iri tegeko rigiye kubafasha kugenzura amakoperative umunsi ku munsi no kurebera hamwe ibibazo binyuranye biyarimo ku buryo bikemurwa.
Ati “[Icyo iri tegeko] rizadufasha ni ukunoza imiyoborere n’imicungire y’amakoperative no kubongerera ubumenyi, ubu biri mu nshingano z’inzego z’ibanze.”
Yongeyeho ati “Biradufasha gutuma n’aba bavuga ko nta kazi bafite, bashyira imbaraga hamwe bakore bunguka kuko inzego z’ibanze ziri bube zibari hafi, yaba urubyiruko, abagore n’abandi. Amakoperative ararushaho gucungwa neza kuko ariho ijisho rya hafi, aho bisaba ubugenzuzi kugira ngo turebe uko twabagira inama yo gutera imbere niho RCA izajya iziramo.”
Prof. Harelimana yavuze ko RCA izasigarana akazi ko kwandika koperative zivuka no gukora ubugenzuzi, kutanga amabwiriza no gufasha kubahiriza amategeko.
Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa koperative zirenga 10.465 zirimo abanyamuryango barenga miliyoni 5,3. Izi koperative zibarizwa mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu nk’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, ubwikorezi na serivisi.
Koperative zo mu Rwanda zifite imari shingiro ya miliyari 53 Frw n’ubwizigame burenga miliyari 108 Frw. Habarurwamo na koperative 437 zicuruza imari zirimo Imirenge SACCO 416.