Ibibanza bimaze iminsi bitubakwa imbogamizi ku isuku y’Umujyi wa Kigali

admin
7 Min Read

Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje gutangarirwa n’abawugana kubera isuku iwurangwamo mu bice bitandukanye, hari n’abavuga ko nta byera ngo de, bitewe ahanini na bimwe mu bibanza bimaze igihe bizitiye bitubakwa bisa n’ibibangamiye iyo suku.

Ni abagenda kenshi mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abahakorera, bavuga ko bashimira Umujyi wa Kigali uburyo ukomeje kurangwa n’isuku umunsi kuwundi ku buryo n’abawusuye bavuye i Mahanga, bataha iwabo banyuzwe n’uburyo Kigali, ari Umujyi ukeye kandi ufite umwuka mwiza.

Gusa nta byera ngo de, kuko hari bamwe mu bawukoreramo nabo benshi, bakomeje kwibaza icyabuze kugira ngo ibibanza bimaze imyaka hafi 15 bizitije amabati, ba nyirabyo bakaba ntacyo babikoraho ngo byubakwe cyangwa se ngo bihabwe abandi babikeneye.

Uwitwa Yusufu akorera hafi y’imwe mu ma sitasiyo ya Essence ari hafi y’izingiro ry’imihanda Rond Point mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Avuga ko yageze mu Mujyi wa Kigali muri 2010, mu gihe gito aho yakoreraga ngo bahise bahasenya bahashyira ibibati none imyaka 14 ngo irashize, akibaza impamvu isuku y’Umujyi wa Kigali yakomeza kubangamirwa n’inyungu z’abantu ku giti cyabo.

Agira ati “Niba ari nta gikozwe ngo biriya bibanza bikikije Rond Point byubakwe cyangwa ngo bihabwe ababishoboye, mu by’ukuri ya suku duhora tuvuga nta kabuza izabangamirwa.”

Undi nawe ukorera ahitwa kwa Rubangura, yibaza icyabuze ngo ariya mabati akurweho byibura bahagire ubusitani niba harabuze amafaranga yo kuhubaka imiturirwa yari ihateganyirijwe.

Agira ati “Ntabwo ari hano gusa, imanukire gato ugere hafi ya YAMAHA, abaturage basenyeye hutihuti, abari bahafite ubucuruzi buringaniye bakuweho n’abakire bavugaga ko bagiye kuhashyira ku rwego rwo hejuru, none dore imyaka igiye kuba 10 hazitiye harahindutse indiri y’amabandi n’abanywarumogi.”

Uyu we yibaza icyo bazajya babwira abashyitsi, babona biriya bibati bimaze igihe imbere yo kwa Rubangura bizengurutse Umujyi ndetse no ku Muhima, mu gihe nyamara hari benshi bashima isuku iwurangwamo.

Ubusanzwe Umujyi wa Kigali uracyeye ufite isuku gusa ibiwuvangira bira cyari byinshi “ibibanza bitubatse”

Ikinyamakuru IGISABO cyagerageje kuvugana n’umwe mu bafite biriya bibanza biri hejuru ya Rond Point, cyakora uwo tubashije kuvugisha twanze gutangaza amazina ye, atwuka inabi avuga ko twibeshye ibibanza ari iby’umubyeyi we, bityo adusaba kumwishakira.

Agira ati “Mushobora kuba mwibeshye mu byo murimo. Muzajye mu kigo cy’Ubutaka nimusanga ibyo bibanza biri mu mazina yanjye jewe..XX muzagaruke mu bimbaze.”

Uyu nyiri ukubazwa amakuru y’ibibanza byabo bimaze imyaka hafi 15 bizitiye, ntiyabashije kuvuga inkomoko y’umujinya yasubizanyije, mu gihe nyamara icyari kigenderewe, kwari ukumubaza ingorane bahuye nazo, naho bashobora kuba bageze bazishakira ibisubizo.

Ikinyamakuru IGISABO cyanageze hafi y’ahitwa YAMAHA ku Muhima, agace kabonekamo nabwo ibibanza byaho binini bimaze imyaka igiye gukabakaba 10 bizitije amabati, abahatuye bakaba binubira cyane umwanda habateje, ibintu bituma badashobora guhigira imihigo y’isuku, mu gihe cyose ibyo bibati bibakikije bitarakurwaho.

Uwitwa Joseph dutangaje izina rye rimwe gusa, amaze imyaka hafi 40 atuye ahitwa La fraicheur, hafi y’ibibanza bivugwa haruguru.

Agira ati “Twaragowe, aha hantu hahindutse indiri y’amabandi n’abanywarumogi. Nta muntu uhacungira umutekano, ibirara by’abakobwa n’abahungu ni hano baje kwiturira ari benshi, barimo babandi birirwa biba, bakanateza umutekano muke hariya muri Nyabugobo n’ahandi hatandukanye. Rwose birakabije kandi bimaze kurambirana niba ntagikozwe ngo aya mabati akurweho. Turasaba Leta ko niba ibi bibanza byarabuze bene byo, ko yabiha ababishoboye bakabibyaza umusaruro niba banyirabyo batarabashije kubibyaza umusaruro.”

Avuga ko byatangiye ari abacuruzi bishyize hamwe, baje bimura abaturage batangira kubaka, ariko kubera imibare mike n’inda nini z’abari bishyize hamwe, ngo bagiye bayanyereza bayarwaniramo, ku buryo ngo hari n’abayacikanye bajya hanze y’igihugu, imyubakire yabo irahagarara bahomba batyo.

Umujyi wa Kigali uvuga iki kuri iki kibazo cy’ibibanza bimaze igihe bitubakwa.

Umuvugizi w’Umjyi wa Kigali Madame Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko bemera ko ibibanza bimaze igihe bitubakwa, ari ikibazo ku bigendanye n’isuku y’Umujyi n’iterambere yawo.

Emma Claudine umuvugizi w’Umujyi wa Kigali

Agira ati “Nibyo koko haracyaboneka ibibanza bimaze igihe bitubakwa ariko tugerageza kuvugana na ba nyirabyo, kugira ngo tumenye by’ukuri icyatumye batabyubaka, ibisubizo biza ari bimwe kenshi bavuga ko ubushobozi bwagabanutse, gutinda kubona inguzanyo za ma Banki baba barasabye, n’ibindi bibazo bitandukanye bagenda bagaragaza.”

Avuga ko itegeko rivuga ko ibibanza bimaze igihe bitubakwa biba bigomba guhabwa abandi cyangwa bigacungwa n’Umujyi wa Kigali.

Uyu muyobozi cyakora, ntavuga niba ibyo biti biterwa, iyo amafaranga yo kubaka  amaze kuboneka, niba birimburwa cyangwa se niba bongera gusaba ibyangombwa byo kubaka bundi bushya, cyangwa se niba iyo ubushobozi bubuze burundu icyaba gikurikiraho.

Avuga ko ba nyirabyo muri kino gihe, basabwe kubisukura bagateramo ibiti cyangwa se Ubusitani kugira ngo hirindwe Umwanda.

Ku rundi ruhande, uretse ibivugwa n’uyu muyobozi, igihurizwaho n’abandi bantu benshi, ni uko ibibanza bitubatse bikamara igihe bitubatswe, aho kugira ngo biteze umwanda bikanabangamire isuku y’Umujyi , ko byanze bikunze nyiracyo yakagombye kwemera ubushobozi bwe bucye, akakigurisha n’abashoboye bakiyubakira.

Muri Kamena 2025, nibwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwibukije abafite ibibanza bidakora, cyane cyane abasabye ibyangombwa ntibubake inzu ngo zuzure, ko bashobora kuzamburwa ubutaka bugahawa abashoboye kubwubaka.

Icyo gihe hari mu bukangurambaga bwiswe UBAKA WUZUZE.

Muri icyo gihe, mu Mujyi wa Kigali habarurwaga inyubako 31 ziri ku mihanda minini zari zaratawe ntizubakwe, harimo 12 zo mu Karere ka KIcukiro, 10 zo muri Nyarugenge ndetse ni 9 zo muri Gasabo.

Ku mihanda minini hakaba harabarurwaga ibibanza 112 bidakorerwa Isuku, birimo 101 byo mu Karere ka Nyarugenge, 7 byo muri Gasabo na 4 byo muri Kicukiro

Iteka rya Minisitiri w’Ibidukikije ryerekeye gufatira Ubutaka by’Agateganyo,  no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka, ryasohotse muri Nyakanga 2024, rivuga ko nyuma y’igihe nyirubutaka atabubyaza umusaruro, ntanagaragaze impamvu ifatika ituma atubahiriza amasezerano yo kubutunga, araseswa akabimenyeshwa mu nyandiko.

Ibikomeje kubangamira isuku y’Umujyi ni byinshi
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *