Gasabo : Uwayoboraga Ishami ry’Ubuzima yasabaga Miliyoni 2 n’igice kugira ngo atange uburenganzira bwo gutangiza Poste de Sante

admin
10 Min Read

Ibi n’ibigarukwaho n’abagizweho ingaruka zo kwifuza gutangiza Amavuriro ku Urwego rw’ibanze “Poste de Sante” mu Karere ka Gasabo babifitiye Ubushobozi n’ubushake, nyamara uwayoboraga Ishami ry’ubuzima akabananiza abaka Umuti w’ikaramu, amake akaba yari Miliyoni 2 n’igice.

Ibyumweru bibiri birashize Alphonse Rutarindwa wayoboraga Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Gasabo atawe muri yombi na RIB.

Ni nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira Ruswa yasabye umwe mu bashakaga gutangiza Ivuriro ry’Ibanze “Poste de Sante”i Kabuga mu Murenge wa Rusororo, akayamuha yamaze kubwira inzego z’umutekano.

Abatanga amakuru bavuga ko yari yarabigize akamenyero ko gusaba Umuti w’Ikaramu, abinyujije  ku baKomisiyoneri be.

Isae Tuyizere usanzwe ufite Disipenseri ku Gisozi n’undi witwa Celestin Nshorewenimana bahimba “Cele”ufite Poste de Sante i Muhororo, Izae Tuyizere akaba yaremerewe gushinga Poste de Sante mu buryo bunyuranyije amategeko mu mudugudu wa Kadobogo, Akagari ka Kagugu, byose biba Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya yarishyizemo burebera, muri uko kurishinga akaba nta muganga  nta n’ibikoresho agira.

                       Uko ikibazo giteye

Mu murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu hasanzwe hari Ikigo Nderabuzima cya Leta  na za Poste de Sante 1 y’uwikorera ufite ibyangombwa  none mu gihe gito havutse izindi ebyiri zidafite ibyangombwa, iyuwitwa Isae Tuyizere ndetse n’undi witwa Celestin Nshorewenimana, kugira ngo bazishinge bikaba byarashyigikiwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere, ari nawe wemeza izishobora gutangira gukora nyuma yo gukorerwa Ubugenzuzi n’Inzego zibishinzwe.

Uwari ushinzwe Ishami ry’Ubuzima wavuzwe haruguru akaba ariwe wabemreye gukora kandi nta byangombwa bafite, Umurenge wa Kinyinya nawo ukaba warabigizemo uburangare

Mu Ibaruwa  y’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yo kuwa 03 Nzeri 2025, ivuga ko ashingiye ku Ibaruwa No 20/0148/DGPS/PHP/2020 yo kuwa 15/01 2020 yahaga abafite za Disipanseri zigenga ko mu mezi 24 zaba zafunze, zigahindurirwa kuba Amavuriro y’ibanze “Poste de Sante.”

Ashingiye no ku mabwiriza yo ku wa 11/10/2022 agenga ibigo by’ubuvuzi byigenga, avuga ku birebana n’uruhushya ruhabwa Amavuriro yigenga n’igihe rumara, yasabye ubugenzuzi ku ma Disipanseri adafite ibyangombwa, guhita afungwa bitarenze Tariki  ya 10/09/2025.

Bivugwa ko Alphonse Rutarindwa, akimara kubona ibaruwa y’Umuyobozi we, yahise yihutira gufunga izo Disipanseri, asaba abazifite bashaka gushinga Poste de Sante kwandika babisaba.

N’ubwo bwose yababwiye atyo ariko, bivugwa ko yaciye inyuma ashyiraho Abakomisiyoneri Tuyizere Isae , Celestin Nshorewenimana  , bagombaga kujya bamuhuza n’abashaka gushing Poste de Sante.

Isae na Celestin nibo bamuhuzaga n’ushaka gushinga Poste de Sante mu ibanga, akishyura Miliyoni 2 n’igice, igikorwa cyaberaga   muri imwe muri za Hoteli ziri  i Remera hafi ya Stade Amahoro.

Ibaruwa isaba ifungwa rya za Disipanseri yabaye intandaro y’Akajagari muri Poste de sante

Abayatangaga bizezwaga  guhabwa ibyangombwa vuba, nyamara Umuyobozi afungwa ntawe abihaye, usibye Komisiyoneri wa hafi Isae Tuyizere, wari umaze gufungirwa Disipanseri ku Gisozi, akamuzana muri Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Kadobori, abatanga ama , bagasaba ko yahagarikwa kuko yaje guteza akajagari muri ako gace nkako yateje muri za Disipanseri bikagira ingaruka kuri benshi aho wasanga muri buri murenge wo mu Karere ka Gasabo hafite Disipanseri yitwa URUGWIRO.

Umwe mubaganiriye n’Ikinyamakuru Igisabo wakurikiraniye hafi  ibyakorwaga na Rutarindwa Alphonse n’Abakomisiyoneri be wasabye kutamutangaza,

Agira ati “Tuyizere Isae yakoreraga mu mirenge nka Gisozi, Jabana, Jari, Kinyinya na Nduba, hose ahateza akajagari kugeza ubwo Akarere gafunze Disipanseri zose kubera we none ntituzi uburyo yageze hano muri Kadobogo , akahashinga ibyapa kandi nta  byangombwa afite, abikora nta bugenzuzi bw’Akarere, ubw’ibitaro cyangwa se RSSB, akaba noneho yaranashyize ku cyapa ko akorana nayo.”

Tuyizere Isae aregwa kugenda ateza akajagari aho agiye gukorera hose

Ba Rwiyemezamirimo bo mu Karere ka Gasabo bifuza gushinga Poste de Sante n’abazifite  bashinja Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge wa Kinyinya kurangara bikabije, byatumye Tuyizere Isae akurura akajaggari mu ma Disipanseri abishyigikiwemo n’uwari ukuriye Ishami ry’Ubuzima, ako kajagari akaba agakomereje mu mudugudu wa Kadobori mu gihe mu kagari ka Kagugu hasanzwe indi Poste yigenga yujuje ibisabwa ikaba yunganira Ivuriro rya Leta rihasanzwe.

Kurundi ruhande ba Rwiyemezamirimo bafte ama Poste de Sante mu karere ka Gasabo, barasaba ko Akarere, Imirenge na Minisante baca Akajagari, hagakora abafite ibyangombwa, abihaye gukora ntabyo bafite bagahagarikwa kandi bagafatirwa n’ibihano.

Urugero rwa hafi mu bakurura Akajagari bakavugamo cyane Tuyizere Isae ukora nta byangombwa afite, akabeshya ko akorana na RSSB atari byo, ikijyanye n’ibyo akaba nta muganga agira, n’abandi bateganywa n’itegeko bagomba gukora kuri Poste de Sante.

TUYIZERE Isae ahakana Ibimuvugwaho byose

Ikinyamakuru Igisabo kivugana na Isae Tuyizere kubimuvugwaho byo kuba Komisiyoneri wishyurizaga Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima wafunzwe ndetse no gukora nta byangombwa agateza akajagari muri za Poste de Sante nk’ako yateje mu ma Disipanseri,byose arabihakana.

Agira ati “ntabwo Umuyobozi uvuga nari muzi. Twahuriraga mu nama honyine. Ntabwo rero numva ukuntu nagirirwa icyizere n’umuntu utanzi nanjye ntamuzi ngo njye kumwakira amafaranga. None se yaba yari inshuti yanjye  nkaba narafungiwe ivuriro ku Gisozi ? nanjye ndi mu barenganye kandi mu tundi turere amavuriro yigenga arakora uretse muri Gasabo.”

Ku bigendanye no kuba akorera mu Kajagari, akaba yarazanye ivuriro mu mudugudu usanzwemo andi, avuga ko Ibyangombwa abifite akumva ari uburenganzira bwe.

Ku birebana no kutagira abaganga , avuga ko mu byukuri  nawe ari Umuganga, bityo kubyikorera akaba yumva nta kibazo bimuteye.

Ibya Tuyizere Isae agenda ashyira ahantu henshi aranga Poste de sante ye kandi itemewe

Ahakana  ibyo avugwaho byose,  mu gihe abatanga amakuru bavuga ko  icyo yari afite  ari  ibaruwa imusaba gutegereza Ubugenzuzi, ko atigeze yemererwa gukora, ahubwo ko yacunze Umuyobozi w’Ubuzima afunzwe, maze ku burangare bw’Umurenge wa kinyinya,ashinga ibyapa muri Kadobogo atangira gukora.

                 Arashinjwa gukurura Akajagari

Abashinja Tuyizere gukora nta byangombwa banakemanga Ubuziranenge bw’ivuriro.

Bavuga ko yaje ashinga icyapa kiriho BEST URUGWIRO HEALTH mu gihe gito  arahindura yandika  BESTHER RAPHICNA HEALTH, bityo bagasaba Akarere na MINISANTE  gufunga iryo vuriro, kugira ngo hacibwe Akajagari rishobora guteza.

Bityo ba Rwiyemezamirimo bafite za Poste de Sante bo mu mirenge yo mu Karere ka Gasabo barasaba ko Poste za Tuyizere Isae na Celestin Nshowenimana zihagarikwa kuko nta byangombwa na bike bagira.

Poste de sante ya Isae irasabirwa gufungwa kubera nta byangombwa ifite

Barasaba Umuyobozi w’Umurenge wa kinyinya n’Akarere ka Gasabo gukurikiranira bya hafi icyo kibazo, amakosa yakozwe n’abashinga Poste de sante nta byangombwa agakosorwa.

Ikinyamakuru Igisabo ubwo cyageraga aho iyo poste de sante iherereye mu mudugudu wa KADOBOGO, twasanze nta muganga uhari ndetse nyiri ubwite, uretse umwana wakira abantu ubihuza n’akazi ko mu gikoni.

Nta murwayi n’umwe wari uhari, gusa mu cyumba hari haryamye umukobwa watakaga cyane mu gihe nta muganga wamwitagaho.

Amakuru avuga ko ubusanzwe Poste de Sante nta bitaro bagira,  Umurwayi ubagannye  akomerewe, ahabwa ubuvuzi bw’ibanze akoherezwa ku kigo Nderabuzima.

Hari icyo Ubuyobozi bubivugaho 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Bernard Bayasese, avuga ko biramutse bigaragaye ko hari Ivuriro riri gukora nta byangombwa ko ryahita rifungwa.asaba abafite ayo makuru kubivuga hakiri kare kugira ngo bikurikiranwe

Agira ati “Twasabye abafite za Disipanseri kuzifunga hashingiwe ku mabwiriza ya MINISANTE, ababishoboye bagashyiraho za Poste de Sante, Ntawe twemereye kubikora mu kajagari, ubwo uwo byagaragaraho yabihanirwa.”

Bwana Bernard Bayasese avuga atazi ibya Poste de Sante zikora nta byangombwa

N’ubwo ariko avuga ko hagomba gukora abafite ibyangombwa, uwitwa Isae na Celestin bakora nta byangombwa bafite, abafite za Poste de Sante bakabona ari uburangare bw’Ubuyobozi bwatumye habaho Akajagari,

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, ntajya kure y’Ibitangazwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo ko nta muntu yumva ko yaba yarihandagaje agashinga Poste de Sante nta byangombwa afite.

Agira ati “Nta muntu wemerewe gukora nta byangombwa afite kandi nta n’uwemerewe kwakira Ruswa kandi ari ikizira, ni nayo mpamvu mwumvise ko hari umuyobozi bayishukishije ubifungiwe.

Dukangurira kenshi abantu gufungura igikorwa runaka ari uko bafite ibyangombwa byuzuye bitangwa n’Inzego zibishinzwe. Niba rero hari umuntu wo muri Gasabo ushinga Poste de Sante mu buryo butemewe, nta kabuza nibigaragara ko yarenze ku bisabwa nta kabuzwa bizafungwa kugeza ubwo yakuzuza ibisabwa nk’abandi.”

Emma Claudine Ntirenganya avuga nta muntu wemerewe gukora nta byangombwa

Ikibazo cya Poste de Sante zo mu Karere ka Gasabo zirimo izikorera mu kajagari, ku byangombwa bya Baringa, kiramutse kidahagurukiwe n’ababishinzwe cyateza ibibazo dore ko nk’iya Isai Tuyizere Ikorera mu mudugudu wa Kadobogo,bivugwa ko yayishyizemo Ibitaro akaba anasiramura abana b’abahungu kandi atabyemerewe, bikaba aribyo gukurikiranirwa hafi amazi atararenga inkombe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *