Nyarugenge: Umudugudu wa KIRWA muri Nyakabanda bizihije Umunsi wo Kwibohora 31 bashimira n’abagize uruhare mu iterambere ryawo

admin
8 Min Read

Kimwe no mu yindi Midugudu yo mu Rwanda, Umudugudu wa KIRWA wo mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda ya 2, bizihije umunsi mukuru wo Kwibohora 31 bishimira ibyagezweho, bavuga ku mateka yaranze urugamba rwo Kwibohora, hanashimirwa abagiye baba Indashyikirwa zagize uruhare mu iterambere ry’Umudugudu wabo muri rusange.

Ni ibirori byahuje abaturage benshi bari bishimiye kuba hashize imyaka 31 u Rwanda rumaze rubohowe rukaba rumaze kugera kuri byinshi, by’umwihariko, umudugudu wabo ukaba ngo wari ukikijwe n’ibihuru n’intoki mbere ya 94, muri kino gihe ukaba uzengurutswe n’amazu y’imiturirwa n’imihanda ya Kaburimbo itarahabaga.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kirwa Tuyisenge Aimable Sando Abdou, avuga ko bashima cyane ingabo za FPR inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabohoye igihugu, hagashingwa Leta y’Ubumwe imaze kugeza ku baturarwanda iterambere ritigeze ribaho mu Rwanda. Bityo bakaba baje gushima no gushimangira Ukwibohora kw’Abanyarwanda kwabaye tariki ya 04 Nyakanga 1994.

Umuyobozi w’Umudugudu wa KIRWA Tuyisenge Aimable Sando Abdou

Agira ati “Twaje kwifatanya n’abandi banyarwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31. Twahawe ikiganiro kigendanye n’amateka yaranze uko Kwibohora ku Rwanda byakozwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, hanatangwa ubuhamya butandukanye bw’abagiye biteza imbere kubera imiyoborere myiza ya Leta yacu dushima cyane,  hanatangwa amashimwe ku bantu bagiye bagira uruhare rugagara mu iterambere ry’umudugudu wacu.”

Bwana Tuyisenge Aimable, avuga ko bishimira ibyiza Umudugudu wabo umaze kugeraho, cyane ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo nta muhanda bagiraga, muri kino gihe ihari ikaba yose ikora kuri kaburimbo nkuru.

Ikindi ngo nta mashanyarazi, nta mazi bagiraga, none ubu ibyo byose birahari, akarusho bikaba nk’aho ikitwaga tapi rouge ibarizwa mu Mudugudu wabo yari Umukungugu, ikaba muri kino gihe yarahindutse tapi Vert, ibyo byose bakaba babishimira Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, wayoboye ingabo zari iza FPR Inkotanyi ari nazo zahagaritse Jenoside.

Ku rundi ruhande, avuga ko bishimira cyane ko Umudugudu wabo ari Indashyikirwa, ukaba ukunda ngo kuza mu myanya ya mbere mu mihigo.

Avuga ko Umudugudu wabo wahoze witwa Rutakabukirwa, ukaba warangwaga no guturwamo n’abantu bakennye bari kure y’iterambere, mu gihe usigaye witwa KIRWA ukikijwe n’imiturirwa, amahoteri, amavuriro n’ibindi. Bityo agahamya adashidikanya ko bazakomeza muri KIRWA, gusigasira ibyagezweho mu myaka 31 baharanira ko bitasubizwa inyuma n’uwariwe wese, bikaba bigomba no kongerwa kurushaho.

Abatuye Umudugudu wa KIRWA bishimiye ibimaze kugerwaho mu myaka 31 u Rwanda rubohowe

Nyuma yo guhabwa ikiganiro gikubiyemo ibyaranze Ukwibohora ku Rwanda byakozwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, abaturage biniguye basobanuza ibyo batumva, maze batangaza n’akabari ku mutima Ass. Commission Rtd Rudasingwa Joseph ni umwe mu baturage b’Umudugudu wa KIRWA.

ACP Rtd Rudasingwa Joseph Umuturage wo mu Mudugudu wa KIRWA

Avuga ko urugendo rwo Kwibohora kugira ngo rugere aho rugeze ubu ngubu hakozwe byinshi bishimwa na buri wese muri iyi myaka 31.

Cyakora avuga ko n’ubwo ibyo byose byagezweho  byasabye imbaraga nyinshi n’ibitambo kugira ngo u Rwanda rubohoke ruve mu maboko y’Abicanyi bateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Na hano mu Mudugudu wacu wa KIRWA ni byinshi byagezweho, n’ubwo bwose byabaye nko gutangirira kuri zero cyane ko ntacyahabaga,  none dore mu myaka 31 yonyine igihugu kiratengamaye. Ndatanga urugero kuri bije (budget) yategurwaga na Leta nko muri 1996 yari hasi cyane, ariko muri kino gihe hari gutorwa arenga Mliyari ibihumbi 7 y’amanyarwanda, bikaba bigaragaza ko u Rwanda rwakataje muri byinshi,  aho igihugu cyose usanga ku bigendanye n’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi byerekeranye n’imibereho myiza, kuzamura igihugu no kugiteza imbere byariyongereye.”

Avuga ko uwavuga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 31 rwibohoye bwarinda bucya, gusa ngo ikingenzi ni ugukomeza gusigasira ibyo byose byagezweho, abanyarwanda bakaba babishoboye, by’umwihariko mu Mudugudu wabo bashyize hamwe muri byose, cyane ko buri muturage yitabira kandi agashyira  mu bikorwa gahunda zose za Leta uko zagenwe Madame NIMUGIRE Kanyihura Marita. Ni umuturage wo mu Mudugudu wa KIRWA, nawe wishimira ibimaze gukorwa mu myaka 31 cyane mu Mudugudu wabo, n’ubwo bwose atahavukiye ngo uko yahasanze nta kintu cyahabaga. Ahamya ko iterambere ryagezweho ntawe ritashimisha, kuko n’abanyamahanga nabo batangazwa n’ibimaze kugerwaho.

Agira ati ”Ntabwo navukiye muri aka gace, cyakora aho mpagereye mu myaka y’1994, nasanze nta kintu gihari. ryari ari ivumbi gusa, abantu bari mu bukene bukabije, ariko uyu munsi Umudugudu wacu ni mu iterambere gusa, dufite n’umwihariko wo kugira Kigali Pele Stadium yahoze ari Regional. Ndahamya ntashidikanya ko mu bihe bitaha, ibyagezweho bizaba byikubye inshuro zitabarika,  nshingiye cyane ku muvuduko abanyarwanda bafite wo gukora no guhanga udushya.

Undi wishimira ibyagezweho ni Bwana Mutabazi Abdalaziz akaba nyiri Hotel Ten Two Two, uvuga ko muri KIRWA iterambere rimaze kuhagera ku kigero cyo hejuru, kuba hari amahoteli n’ibindi bikorwaremezo bitahabaga ngo bikwiriye kwishimirwa kandi bigashyigikirwa.

Bwana Mutabazi Abdalaziz, Umuyobozi wa Hotel Ten Two Two

Agira ati “Ibi tubishimira RPF n’Umuyobozi wayo kuko niyo yabigizemo uruhare kugira ngo umutekano w’igihugu usagambe, abantu babashe gukora ibi byiza byose tubona. Hano habaga amabandi, hari utuzu twa ntatwo none dore ni amazu y’amagorofa gusa, harimo n’iyi Hoteli yacu.”

Ashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wari ku isonga mu kubohora igihugu akaba akigejeje ku iterambere, by’umwihariko akaba afasha kandi abashoramari n’abikorera gutekereza no gukora kurushaho, ibyatuma  ishoramari n’ubukungu bw’u Rwanda buzamuka.

Ni ibirori byaranzwe n’ubusabane no gukurikirana ibiganiro, abaturage bungurana ibitekerezo ku byakorwa nko mu mudugudu wa KIRWA, kugira ngo gakomeze kuza ku isonga by’ukuri.

Hanatanzwe kandi n’amashimwe agizwe na   Seritifika zahawe abagize uruhare mu iterambere ry’Umudugudu.

Mu bazihawe hakaba harimo n’Umuryango wa Nyakwigendera Komiseri wa Polisi y’Igihugu Steven Balinda, wakomokaga muri uwo mu Mudugudu wa KIRWA, akaba kandi yaragize uruhare rugaragara mu iterambere ryawo, cyane ko yarangwaga no gutega amatwi no kwakira neza abamugana bose.

Abagize uruhare mu iterambere ry’Umudugudu babishimiwe

Umudugudu wa KIRWA wizjihije Umunsi mukuru wo Kwibohora 31, ni umwe mu Midugudu igize Akagari ka Nyakabanda ya 2 mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge.

Ni umudugudu utuwe n’abaturage bashyira hamwe kandi baharanira buri gihe iterambere ry’Umudugudu wabo nk’uko babihamya.

Ni Umudugudu abawutuye kandi, bavuga ko basa n’abatangiriye kuri zeru nyamara ngo ibyagezweho mu myaka 31 bizihirizamo Ukwibohora nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bakavuga ko ari ibyo kwishimirwa, bityo bakazakomeza kubisigasira ari nako bahanga ibishya, kugira ngo barusheho kuba Umudugudu w’ikitegererezo.

Madame NIMUGIRE Kayihura Maritha umuturagekazi wo muri KIRWA
Bamwe mu bagize Komite y’Umudugudu wa KIRWA

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *