Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kumenya kurushaho uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutabona

admin
5 Min Read

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri , yari agenewe abanyamakuru bakora inkuru zo ku buzima no kubafite ubumuga muri rusange, yateraniye i Kigali kuwa 05 na 06 Ugushyingo 2020 hifujwe ko, abahagarariye inzego z’ibanze bakwiye kumenya byimbitse imibereho y’abafite ubumuga bwo kutabona aho bashinzwe kuyobora.

Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango w’ubumwe nyarwanda w’abatabona RUB, hagamijwe kubakorera ubuvugizi bwo gushishikariza inzego zose bireba kwita kurushaho ku bantu bafite ubwo bumuga, cyane ko bahura n’ingorane bisangije m’ubuzima bwabo bwa buri munsi bumeze nk’umwijima.

Mu biganiro bitandukanye abahuguwe bagejejweho, harimo icy’uko bamwe mu bayobozi bo nzego z’ibanze, badasobanukiwe cyangwa ngo batandukanye abantu bafite ubumuga bwo kutabona bwa karande n’abarwayi b’amaso basanzwe.

Bwana Munyurangabo Joseph, Umwe mu bari bahagarariye amahugurwa, akaba n’umukozi wa RUB, avuga ko kimwe mubituma imibare y’abafite ubumuga bwo kutabona idakunze kumenyekana, biterwa ahanini n’uko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badasobanukiwe n’ibimenyetso bibaranga, mugihe kugira ngo babashe kumenyekana no kunzego zo hejuru, imibare ikenewe iba igomba gutangwa nabo.

Agira ati “abo bayobozi, iyo basabwe imibare y’abafite ubumuga bwo kutabona, hari ubwo usanga biyandikiye abarwayi b’amaso asanzwe cyangwa se hakiyandikisha n’abadafite uburwayi namba, bakeka ko ari amaronko yandi agenderewe. Ibyo bikaba bimwe mubituma abagenerwabikorwa aribo bafite ubumuga bwokutabona batamenyekana nyabyo uko bikwiriye.”

Kugira ngo ibyo bikemuke, Bwana Munyurangabo, avuga ko hakenewe ubumenyi bwimbitse bw’abo mu nzego z’ibanze, hagamijwe ahanini kumenya gutandukanya ibyiciro by’abafite ubumuga bwo kutabona, kugira ngo Leta ibashe no kubakorera igenamigambi ryimbitse bazwi neza.

Avuga bibabaje kubona hari nk’abana bahezwa mungo iwabo, ntibajyanwe ahagargara nko ku mashuli, bakazarinda bakura batamenyekanye ngo bafashwe kwinjizwa mu buzima busanzwe, bave mu bwigunge banisanzure m’umuryango nyarwanda nk’abandi.

Kuri aba bahezwa mu ngo, tuvugana n’uwitwa Munyakayanza ufite ubumuga bwa burundu bwo kutabona, usabiriza muri Gare y’abagenzi ya Nyanza- Kicukiro, avuga ko kuva avutse, ari nta muntu wigeze umwereka urukundo ari na byo byatumye yihitiramo kuba uko ari uyu munsi.

Agira ati “uyu mujyi wanyu nywumazemo imyaka igera kuri makumyabiri muri 35 mfite. Navukiye mu muryango ukennye mu Karere ka Ruhango. Sinigeze njyanwa ku ishuli nk’uko numva abandi bagenzerezwa. Ubwo namaze kumenya ubwenge niyizira hano i Kigali none ndahasaziye.”

Munyakayanza avuga ko mugusabiriza kwe , atabura ibihumbi bibiri (2000 Frw) atahana, akaba ariyo amutunga we n’umugore n’abana babiri. Avuga ko muri ubwo buzima abayemo, nta muyobozi n’umwe azi uramugeraho, haba Umuyobozi w’Akagari ke cyangwa Mudugudu, ngo ntawuramuha icyo kurya cyangwa kwambara.

Rutihunza Marcel, nii Umuyobozi w’umwe mu midugudu mu Karere ka Bugesera, avuga ko yibuka ko mu mudugudu ayoboye harimo abafita ubumuga bwo kutabona babiri, cyakora ngo ntamwihariko wo kubafasha bagira, kubera ko bafashwa kimwe n’abandi batishoboye muri rusange.

Kubirebana no gukomeza gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutabona, Madame Rachel Musabyimana nawe ukora muri RUB mu imenyekanishamakuru, avuga ko umuryango RUB, ukora uko ushoboye kugira ngo abafite ubumuga bwo kutabona bitabweho kandi bahabwe uburenganzira bwose bubagenewe.

Agira ati “dufite ikigo i Masaka kigamije gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubwo bumuga, tugerageza kubakura mubwigunge, kugira ngo tubafashe kwiteza imbere biciye mu myuga no m’ubukorikori butandukanye.”

Mubibazo bitandukanye abahuguwe bagiye bibandaho, byagaragaye ko hakiri byinshi abanyarwanda bari bakwiriye kumenya kubigendanye n’abafite ubumuga bwo kutabona, hibandwa cyane ku buryo bwo kubakorera ubuvugizi mu nzego zitandukanye. Bityo nazo zigasabwa kugira icyo zikora ngo bitabweho uko bikwiye.

Icyagaragaye ni uko muri ayo mahugurwa bamwe mubafite ubumuga bwo kutabona bakaba no mu nzego zifata ibyemezo muri RUB, bagize uruhare rugaragara mu nyigisho zatanzwe. Bikaba bigaragaza ubushobozi bw’uko n’abafite ubumuga bwo kutabona, bafite kandi biteguye gusangiza ubumenyi bwabo abandi banyarwanda b’ingeri zose.

Umuryango w’ubumwe bw’abafite ubumuga bwo kutabona RUB, wateguye amahugurwa, washinzwe n’abafite ubwo bumuga ubwabo mu 1994, ubona ubuzima gatozi mu 1995, kugeza ubu ukaba ukorera mu mirenge 64 ahari amatsinda akora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abafite ubumuga bwo kutabona nk’uko byasobanuwe.

EDOUARD Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *