U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

admin
1 Min Read

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka yakiriye itsinda ry’abayobozi bo muri Georgia, riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati muri Minisitiri w’Ububanyi y’icyo gihugu, Amb Zurab Aleksidze.

Yabakiriye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, bagirana ibiganiro byibanda ku mikoranire y’impande zombi ndetse basinyana amasezerano y’ubufatanye mu bwibanda mu bya politiki no guhugura Abadiplomate.

bihugu byombi byari bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse mu 2011, nibwo byemeranyije kugira abahagararira inyungu zabyo ku mpande zombi.

Mu Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yahuriye i New York na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Georgia, David Zalkaliani, baganira ku kwagura ubutwerekane hagati y’ibihugu byombi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *