Ni ubukangurambaga buri gukorwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, bugamije guhwitura buri muturage kugira ngo bakomeze kumenya kurushaho uburyo bwo kwirinda, kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid 19 bifashishije abahura n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo aba Motari, abanyonzi, abikorera ku giti cyabo, abacuruzi, abanyamadini n’abandi.
Umuyobozi w’Umurenge wa Gashora Bwana Kadafi Aimable, aganira n’ikinyamakuru igisabo kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kamena 2021, avuga ko ari intego nziza bihaye y’ubukangurambaga mu Murenge abereye umuyobozi, bagamije ahanini kugeza ubutumwa ku bantu benshi bugamije gukumira no kurwanya kurushaho icyorezo cya Covid 19. Ariyo mpamvu ngo bahisemo kwifashisha abahura n’abantu benshi, babafashe guhwitura abaturage mu gikorwa cyo kwirinda kwandura icyorezo cya Covid 19 gikomeje kugaragaza ubukana n’ubwiyongere bukabije mu Rwanda no hanze yarwo.
Agira ati «Twararebye dusanga ari ngombwa ko twakwifashisha bamwe mu bafatanyabikorwa batandukanye bahura n’abaturage mu buryo butandukanye kubera ko twabonaga ko baramutse binjiye muri gahunda yo gushishikariza abaturage kwirinda no gukumira kurushaho icyo rezo cya Covid 19 byatanga umusaruro mwinshi kurushaho.
Ni muri urwo rwego twahereye ku banyonzi, abamotari bisanzwe bizwi ko bahura kenshi n’abantu bo mu ngeri zitandukanye, baba abo mu miryango yabo, incuti zabo twizera tudashidikanya ko ubutumwa bwabo bugamije kubwira abantu ko batagomba kwirara mu kurwanya Covid 19 buzagera kuri benshi.»

Bwana Kadafi Aimable, avuga ku kiciro cya mbere cy’abo bashaka ko babafash m’ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwirinda kurushaho Icyorezo cya Covid 19, bifashishije abanyonzi b’amagare n’aba Motari, bakaba bari bambaye imyenda ibaranga mu kazi kabo, bambaye udupfukamunwa banahana intera ihagije hagati yabo ngo bazengurutse Ama santeri y’ubucuruzi agize umurenge wa Gashora, barangajwe imbere nawe ubwe yambaye imyenda isa n’iyabo.
Muri icyo gikorwa kandi, bari kumwe n’uhagarariye abikorera ku giti cyabo n’ abahagarariye Ingabo na Polisi m’Umurenge, maze bifashishije indangururamajwi ngo bakaba barabashije gutanga ubutumwa bw’umunsi ku bantu benshi, bityo bataha basobanukiwe kurushaho ububi bw’icyorezo cya Covid 19, n’uburyo buhamye bwo kuyirinda n’ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda kugira ngo itsindwe burundu.
Agira ati « mu butumwa turi kugenda duha abaturage, ahenshi turashingira ku byemezo by’Inama y’Aba Ministiri yateranye kuwa 21 Kamena yafatiwemo ingamba zireba buri munyarwanda wese kugira ngo agire uruhare rugaragara mukurwanya no gukumira Covid 19 iri gukomeza kwiyongera mu buryo bugaragara.
Ubwo bukangurambaga tukaba tubona buri kugenda butanga umusaruro kuko abantu bari kubushima banadusaba kubikomeza kugirango bugere ku bantu benshi.

Bwana Kadafi, avuga ko yishimira ko hifashishijwe indangururamajwi n’umutambagiro w’abanyonzi benshi n’aba Motari, abaturage bagendaga baza kumva ubwo butumwa, uwambaye nabi agapfukamunwa, agahita akambara uko bikwiriye, uwakibagiwe akiruka asubira mu rugo kukambara kuko yabonaga abantu bose batwambaye agakorwa n’isoni agasubira inyma yihuse.
Avuga ko icyo gikorwa cyo kwifashisha aba Motari n’abanyonzi kubwira abaturage gukomeza kwirinda kurushaho icyorezo cya Covid 19, cyakorewe m’utugari dutatu muri dutanu tugize umurenge wa Gashora, tubiri twasigaye tukaba twari duteganyijwe natwo kugerwamo muri ubwo buryo kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kamena 2021 bigakorwa neza nk’uko byakozwe m’utundi tugari n’udu santeri tw’ubucuruzi.
Muri utwo tugari dutatu twakorewemo ubukangurambaga kandi abenshi bakorera imirimo y’ubucuruzi m’udu Santeri ndetse n’ imihanda ikoreshwa cyane nka Migina-Kagasa-Mwendo- Quiosque-Migina-Dihiro-Biryogo n’isoko rya Biryogo nyirizina abenshi muri bo bahawe ubutumwa mu buryo burambuye bose bafata umugambi wo kurushaho gufata ingamba no gukaza umurego wo gukumira no kurwanya Covid 19 kurushaho.
Kubera ko abantu benshi bishimiye iki gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gukangura abaturage ngo boye kwirara imbere ya Covid 19, Bwana Aimable Kadafi, avuga ko mu cyumweru gitaha bateganya no guhura n’abanyamadini, abikorera ku giti cyabo n’abacuruzi muri rusange kugira ngo abo nabo bafashanye muri ubwo bukangurambaga bwo kwigisha abaturage gukomeza kwirinda kurushaho Covid 19 na cyane ko ibi byiciro bibumbiye hamwe nabyo abaturage benshi byumvikane ko ubutumwa buzagera kuri benshi kurushaho.
Abajijwe niba ubu bukangurambaga ari gahunda y’Akarere kose ka Bugesera Bwana Kadafi, avuga ko ari umwihariko umurenge abereye umuyobozi wahisemo. Gusa akizera ko n’abandi babishatse bareberaho kuko bari kubona ngo ari uburyo bwiza bwakwifashishwa na buri wese kugira ngo abashe gushishikariza abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid 19 ubutumwa bukabageraho ari benshi.

Avuga kandi ko ubwo bukangurambaga bwo guhwitura abaaturage ari ingenzi kubera ko bashishikarizwa kenshi kwirinda kurushaho bakibutwa ko hari ibihano biteganyirijwe abica nkana ingamba zashyizweho na Leta zigamije kuyikumira no kuyirwanya burundu, bityo bagashishikarizwa kwikubita agashyi.
Avuga kandi ko kuba ubwe nk’umuyobozi w’Umurenge yarifatanyije n’abanyonzi yambaye imyenda ifite ibara nk’iry’iyabo bambara byatumye bose bamwibonamo maze bose bafata ingamba zo kujyana ubutumwa no mu miryango yabo bwo gukomeza kwambara agapfukamunwa, guhana intera aho bahuriye ari benshi, gukaraba kenshi n’isabune, no gukoresha umuti wica Microbe ku ba Motari mu gihe batwaye abagenzi.
Umurenge wa Gashora uri gukorerwamo igikorwa cy’intangarugero cy’ubukangurambaga bwo kwigisha no guhwitura abaturage ngo bakomeze gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid 19 hifashishijwe abahura nabo kenshi, ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera mu Ntara y’ Burasirazuba. Ugizwe n’utugari dutanu twose turi gukangurirwa no guhwiturwa ngo abantu bakomeze kurwanya icyo cyorezo cya Covid 19, bagamije ko cyatsindwa burundu.





E.Niyonkuru




















































