Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ryateraniye mu nama ya Bureau Politiki ibera mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, yitabirwa n’abarwanashyaka bahagarariye abandi baturutse mu gihugu hose.
Muri iyi nama yateranye uyu munsi tariki ya 10 Gicurasi 2025, hemejwe abakomiseri bashya b’ishyaka batowe, banahabwa amahugurwa yibanze ku miyoborere n’amatora. Umuyobozi mukuru w’ishyaka, Dr. Frank Habineza, yashimangiye ko kugira inzego zuzuye mu ishyaka ari ingenzi mu kunoza imiyoborere no gutuma ishyaka rigira imbaraga. Yagize ati: “Nta shyaka rikomeye ritagira inzego zikora neza. Ibyemezo bifatirwa mu mucyo, kandi tugomba kwubaka ishyaka ritanga ibisubizo ku bibazo by’igihugu.”

Mu butumwa bwe, Dr. Habineza yagaragaje ko ishyaka rye riharanira ubutegetsi bwubahiriza amategeko, anashimira Leta y’u Rwanda uburyo yitwaye mu bibazo n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho yashimangiye ko u Rwanda rwitwaye neza mu kurinda ubusugire bwarwo. Yongeyeho ko ashyigikiye ingamba zafashwe n’u Rwanda ku gihugu cy’u Bubiligi, agira ati: “Abanyarwanda bagomba kwizirika umukanda, bagahangana n’ingaruka z’ibihano igihugu cyafatiwe, ariko bakagumana icyizere cy’ejo hazaza.”

Ku kibazo cy’imisoro, cyane cyane ijyanye n’ubukwe, Dr. Habineza atibanze ku bukwe yanenze izamuka ry’imisoro ku rugero rurenze, avuga ko bishobora guteza ubukene no gushyira abaturage mu bikorwa binyuranye n’amategeko. Yagize ati: “Iyo imisoro izamutse cyane, abaturage bajya mu bucuruzi butemewe, ntibasore, bakanarenga ku mategeko. Ibi bigira ingaruka ku bukungu n’imibereho yabo.” Yavuze ko ishyaka riri gukurikirana iri tegeko rishya ry’imisoro, kandi rizatangaza aho rihagaze mu minsi iri imbere.

Abatorewe imyanya itandukanye muri Bureau Politiki basabwe gukorana ubunyangamugayo no gushyira imbere gahunda z’ishyaka hagamijwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye ry’igihugu batirengagije kurengera ibidukikije.






MPOREBUKE Noel