Hamaze igihe havugwa ikibazo cy’abavumvu n’abandi bavuga ko mu Rwanda ubuki bugenda buba bukeya, bitewe ahanini n’uburyo kugira ngo butunganywe bica mu nzira nyinshi, ababikoraga nabo bakaba bagenda basaza abandi bacika intege, RERA Mountain Honey ikorera mu Karere ka Huye yabiboneye ibisubizo ku uburyo ikibazo cy’ubuki kimaze kubonerwa ibisubizo.
Bwana RAIMOND Pacifique wo mu Karere ka Huye, Umworozi w’Inzuki wabigize umwuga, avuga ko bamaze kubona uburyo inzuki zitanga umusaruro w’ubuki abantu bakanezerwa, ziri kugenda ziba nkeya mu gihugu bigatuma umusaruro ugabanuka byatumye hari abiyambaza ubwo hanze, bwahagera hakaba hari n’ababwambika ibirango bya Made in Rwanda, nyamara atari ko byakagombye kugenda, muri RARE Mountainhoney, biyemeje gushinga Kampani ifite Inshingano zo kubyutsa Umwuga w’Ubuvumvu, bakaba bakorana n’abo aho m’uturere 4 two mu Ntara y’Amajyepfo n’abo mu Ntara y’i Burasirazuba.

Agira ati “Ubusanzwe umwuga w’Ubuvumvu, wagereranya no kuba umurinzi cyangwa umuzamu w’Inzuki ushinzwe kuzibungabunga no kuzicungira umutekano “BEE KEEPER”, ariko kandi ari nako azibyazamo umusaruro w’ubuki bukenerwa mu buzima bwa Muntu , haba kubunywa, Kurya cyangwa se gukuramo ibindi bikoresho mu bisigazwa byabwo nk’amasabune, Buji, amavuta n’ibindi. Twebwe rero twiyemeje gufatanya n’abandi kugira ngo tubyutse uyu mwuga. Muri make dukorana n’Amakopertive y’abavumvu, by’umwihariko tukaba turi no guhugura ’urubyiruko rw’abana bakiri bato bagera kuri 500, kugira ngo bakure bazi akamaro cy’inzuki no kuzibungabunga.
Avuga ko bakorana bya hafi n’abantu bari hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu ( 2000 na 3000) bo mu ma Koperative atandukanye, bakaba rero bari gukora ibishoboka byose kugira ngo umwuga w’ubuvumvu wagendaga usa nutangiye gusubira inyuma, bitewe ahanini n’uko abawukora benshi baba bashaje, bikaba byari bikwiriye ko umwuga winjirwamo n’amaraso mashya, ari nayo mpamvu bari guhugura n’urubyiriko rw’abakiri bato ngo bakure bazi neza inzuki n’akamaro kazo.
Ku urundi ruhande, Raimond, avuga ko ibyo bakora babifashwamo n’Umufatanyabikorwa witwa SHORANEZA, bakaba bafatanya muri byinshi bigamije ahanini guteza imbere umwuga w’Ubuvumvu, ubuki n’inzuki mu Rwanda.

Ku bigendanye n’Umusaruro uboneka mu bikorwa byabo, Bwana Raimond, avuga ko bashobora kubona umusaruro w’ubuki ungana na Toni 60 mu mwaka, cyakora intego ngo bafite nyamukuru, ni uko mu minsi itaha bazaba basarura Toni 200 mu mwaka kandi ngo bazabigeraho kuko bafite ubushake n’umwete mu kazi kabo.
Ikindi avuga ni uko bafite isoko mu bice bitandukanye by’igihugu hose nko muri za Hoteli, Amarestora akomeye na za Alimentations zitandukanye.
Ku bigendanye n’ingorane bahura nazo, avuga ko abakora umwuga w’ubuvumvu mu Rwanda, babangamiwe n’uburyo inzuki zikomeje kubangamirwa n’abatera imiti mu myaka nk’ibirayi, Inyanya, Ikawa n’iyindi yica inzuki.
ikindi ni uburyo ngo hari ubuki bwinshi buturuka mu gihugu cya Tanzaniya bugakwirakwizwa ku masoko yo mugihugu ndetse ngo hari na bamwe bashyiraho ibirango byabo, bakabucuruza nk’ubwahakuriwe mu Rwanda kandi ku giciro cyo hejuru.
Asaba Leta y’u Rwanda by’umwihariko Ministeri ifite ubworozi mu nshingano zayo, gushyiraho ingamba zihamye zo kurengera inzuki hirindwa gukomeza gukoresha imiti yica udukoko mu myaka iri mu murima, cyane ko ari ibintu bituma inzuki zicika, n’umusaruro ntuboneke mu gihe bizwi neza ko 70% wawo uturuka ku nzuki.

Ikindi basaba Leta ni uko ngo yabafasha kubona ibikoresho byifashishwa mu gupfunyika Ubuki mu buryo bworoheje, cyana ko bituruka hanze, mu gihe bakeka ko n’Inganda zikorera mu Rwanda nazo zabasha kubikora.
Asaba abahagarariye abavumvu, gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ibigendanye n’ubuki, bikomeze bihabwe agaciro cyane ko uretse no kuba ubuki bwuje intungamubiri nyinshi, ari n’umuti uvura indwara nyinshi, ibisigazwa byabwo nabyo by’ibishashara n’intsinda, bikaba bivamo amavuta, Buji n’isabune bifasha cyane uruhu rw’umumubiri w’umuntu.
RERA Mountain Honey Kampani, ikomeje guteza imbere Ubuvumvu mu Rwanda, Ubuki n’inzuki muri rusange, ni Kampani ifite icyicaro mu Karere ka Huye, ikaba ikorana n’Abavumvu bo mu turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, Uturere dukungahaye cyane ku mashyamba atuma inzuki zishobora kubona ibyo zikoresha Ubuki “Guhonvwa”.

Uretse Intara y’amajyefo bakanakorana bya hafi n’Abavumvu bo mu Ntara y’i Burasirazuba byose ku ubufatanye bwa SHORANEZA. Abakenera ubuki bose n’ibindi bikomoka ku bisigazwa by’inzuki bikorerwa muri RARE Mountain Honey, bakaba bazakomeza kubigezwaho uko babyifuza.
Abashaka kurangura byinshi bakaba bashobora kugana ku kicaro gikuru kiri mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi cyangwa se bakagana mu mujyi wa Kigali ahari ishami ryabo mu kibonera Ubuki uko mubyifuza.









N. Edouard