Mu gihe hakomeje kugaragazwa uburyo bwose bwerekana bukanashimangira ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro ahagije rugemura ku masoko mpuzamahanga atandukanye, King Mines Ltd ikorera ubucukukuzi bwayo mu Karere ka Gasabo yavumbuye Agashya ubwo yikoreraga imodoka igezweho ibafasha gusohora itaka n’amabuye y’Agaciro mubyo bita Indani, bityo biyifasha gusimbura ahashoboraga gukoreshwa Ingorofani 50 n’abantu 50 bazikoreshaga.
Iyi ni Sosiyeti y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ikorera Ibikorwa byayo mu Karere ka Gasabo, ikaba imaze kugaragaza mu buryo ubu cyangwa se ubundi ubushobozi bwo kuzamura abo ikoresha, Akarere ikoreramo n’abaturage bahatuye muri rusange.
Ukigera mu Murenge wa Jali, ahari Icyicaro gikuru n’Ibirombe birenga umunani King Mines icukuramo Amabuye yo mu bwoko bwa Wolfram, utangazwa no kubona ko buri wese uyoboje, ahakuyobora kandi bose bakanakuratira uburyo ari Company itanga Serivisi nziza, yazamuye agace kabo, ari nabyo byatumye hafi ya bose batengamara ariyo babikesha.

Bwana Simon Sindambiwe Umuyobozi mukuru akaba n’ uwashinze King Mines Ltd
Umuyobozi mukuru wa King Mines Ltd Simon Sindambiwe, avuga ko kampani ahagarariye imaze imyaka hafi 17 ikorera ibikorwa byayo by’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri ako gace, cyane ko yashinzwe muri 2009, cyakora ku uruhande rwe akaba yaratangiye ibikorwa by’Ubucukuzi mu myaka y’1970 cyane ko Umubyeyi we yakoreraga ako kazi i Rwinkwavu mu gihe cy’Abakoloni. Ku urundi ruhande rwe na none akaba yaranabikoreye mu gihugu cya Tanzaniya.
Agira ati “Tumaze imyaka irenga 17 dutangije ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka gace, tukaba dukora neza twisunze amabwiriza agenga Ubucukuzi bw’amabuye mu Rwanda, tukanafatanya kandi n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage b’aho dukorera mu Iterambere ry’aho, nk’aho hari imiryango imwe n’imwe itishoboye twishyurira ubwishingizi mu kwivuza, gufatanya n’abaturage gutunganya imihanda n’imigenderano yo mu bice dukoreramo n’ibindi.”
Avuga ko bafashije abaturage b’aho bakorera ndetse no mu nkengero z’aho n’abandi bose babyifuza kubona akazi, bakaba bafite abakozi barenga 300 baba ab’Ukwezi n’abanyakabyizi, bose kandi bagahembwa neza uko bikwiriye.
Ikindi ni uko umushahara nawo uzira igihe, abakeneye ibiribwa nk’Umuceri, Akawunga n’amavuta bacyura mu ngo zabo, barabihabwa bakazishyura amafaranga yabwo bahembwe, banatangirwa ubwisungane mu kwivuza, bagiye muri Ejo heza ndetse Kampani ikanagira ubwishingizi, ku buryo uwagira Ikibazo cy’Impanuka bwakwishyura, akarusho bakagira n’umuganga uhora hafi yabo, yiteguye iteka gufasha uwakomereka cyangwa se n’uwahura n’ubundi burwayi ari mukazi akitabwaho.

Muri King Mines Ltd bakoze Imodoka iborohereza Akazi
Bwana Simon Sindambiwe, avuga ko afite uburambe ku bigendana n’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane ko kuva mu myaka ya 1970 yafashaga umubyeyi we wabikoreraga I Rwinkwavu, nyuma we anabikora mugihugu cya Tanzaniya, ubwo bunararibonye akaba abwifashisha muri King Mines Ltd abubyaza umusaruro kugeza n’ubwo Kampani yabo iri muza mbere mu Rwanda zikora neza bya Kinyamwuga.
Ku urundi ruhande, avuga ko kugira ngo borohereze abacukuzi cyangwa se abakozi b’amabuye ubwabo imodoka ibafasha gusohora itaka n’Amabuye ku uburyo ikibazo cy’Ingorofani cyakemutse ikaba isimbura inshuro imwe izigera kuri 50 n’abakozi 50.
Ku bigendanye n’Ingorane bahura nazo, avuga ko hari ikibazo cy’abajura babinjirira mu birombe bagambiriye ubusambo bakanga gukora akazi nk’abandi ngo barye ibyo baruhiye.
Ikindi ni uko hari ikibazo ngo cy’amazi make ndetse n’umuriro w’Amashanyarazi udahagije ucikagurika buri kanya, bityo bagasaba Leta kubibafashamo kugira ngo barusheho gukora akazi kabo neza uko bikwiriye.

Uretse Amazi n’umuriro, uyu muyobozi asaba Leta ko yashaka uburyo abaturage batuye ahari birombe hose ko bakwimurwa bakajya mu midugudu, kugira ngo ubucukuzi bukorwe mu bwisanzure batagongana n’abaturage, ari naho haviramo guhura n’ikibazo cy’abajura bashobora kwihisha muri zo ngo ziri rwagati mu birombe.
Asaba abakozi babo gukora neza uko babisanganywe, kugira ngo ahanini kampani yabo ikomeze gutera imbere n’Umusaruro wiyongere kurushaho.
Abakozi barashima Kampani n’Ubuyobozi bwabo ko babafata neza mu kazi ka buri munsi
Bwana Shirubute Isaie uhagarariye abakozi muri King Mines avuga ko nk’abakozi, bakora baharanira iteka kubona umusaruro no guteza imbere Kampani yabo.

Shirubute Isae ushinzwe Abakozi avuga ko Abakozi bafatwa neza bagahemberwa igihe
Agira ati “ Nk’uhagarariye abakozi, abaje batugana bifuza akazi, tubanza kubahugura ku bigendanye n’ibyo dukora no kubamenyereza ibikoresho byifashishwa, mu gihe gito bagatangira akazi kandi tubona bose bakora neza, cyane ko abamaze igihe mu kazi nabo bafasha abaje babasanga, maze bose bagakorera hamwe nta nkomyi.”
Avuga ko bafite abakozi barenga 300 bakagira ibirombe bigera ku 8 byose bikorwamo neza n’abo bakozi kandi umusaruro uvamo ukaba ushimishije.
Ku urundi ruhande avuga ko Indani zabo, ziri muzigezweho muri kino gihe, ibyo bikaba ngo bibafasha gukora bisanzuye, bityo bagakurikirana Amabuye aho yaba yihishe hose.
Akomeza avuga ko muri King Mines Ltd, batsimbaraye cyane kuri gahunda ya Leta yo kubungabunga Ibidukikije, ku uburyo aho bamaze gucukura amabuye yashizemo bahatera ibiti, ku buryo mu gihe gito nta n’uwamenya ko hahantu hacukuwe, ibyo byose bigakorwa n’Umukozi Ushinzwe Amashyamba w’Umwuga “Agronome”, ubikurikiranira hafi ibihe byose.
Bagirubwira Theoneste ukoresha imashine icukura ikanatunganya Indani, avuga ko mu gihe amaze muri King Mines, yahungukiye byinshi byo kwishimira, ku buryo aterwa ishema no kuba ari umwe mu bakozi b’ingenzi bazi gukoresha imashini, ubwo bumenyi bwose afie akizera adashidikanya ko buzamufasha mu buzima bwe bwose.

Bagirubwira Theoneste aracukura kandi amaze kugira uburambe
Agira ati” hano dukora neza kandi ubuyobozi bwacu bukuru, nabwo butuba hafi, byongeye kandi banaduhemba neza. Kano kazi nabashije gukuramo ikibanza n’amatungo, nkaba nteganya no gushaka umugore nkubaka urugo mbikesheje umushahara wanjye nkorera hano.”
Assaba bagenzi be b’Urubyiruko, gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane ko muri King Munes akazi gahari, bityo bakirinda gushaka kurya ibyo batavunikiye kandi bafite amaboko n’Imbaraga zo gukora.

Ntezimana Jean Baptiste aratehanya kuzana Umugore abikesheje Umwuga we w’Ubucukuzi akorera muri King Meres Ltd
Theoneste yunganirwa na mugenziwe Ntezimana Jean Baptiste, umaze amezi atatu atangiye akazi kandi ngo imigabo n’imigambi yatangiranye n’uburyo yaje mu kazi abishaka, nta kabuza azakomeza gukora neza aganisha ku musaruro uhagije w’Ibyo akora.
Mukamana Alice ni Umudamu w’Abana babiri, ashima cyane King Mines yamuhaye akazi akaba ari gufantanya n’abandi, gushaka uburyo bwo kubona amafaranga azabafasha mu buzima bwabo.

Mukamana Alice umwe mu badamu bakora bishimye muri King Mines Ltd
Agira ati “Ndi umudamu ndubatse, nkomoka mu gace ka Shyorongi. Maze kumva imikorere myiza ya King Mines, nahisemo kuza kubasaba akazi banyakira neza. N’ubwo bwose mazemo amezi atatu, nishimiye akazi nkora kandi umushara dufata urashimishije, na cyane ko bawuduhera igihe uko umuntu aba abyifuza.”
Avuga ko yishimira ko Kampani yabo idaheza abagore, akazi abagabo bakora nabo bakaba bagakora kandi bikagenda neza.
Bityo asaba abagore bagenzi be, kudakora ikosa ryo kuvuga ko badashoboye ngo barye ibyo abagabo baruhiye gusa, cyangwa se ngo hagire uwishora mu ngeso mbi zitamuhesha agaciro, mu gihe nyamara imiryango ifunguriwe buri wese muri King Mines ngo aze ahabwe akazi.

King Mine Ltd ni Kampani ikomeje kugaragaza ubudasa mu yandi yose akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitewe ahanini no kugira Ubuyobozi bwita ku bakozi bagahabwa ibyo bakeneye byose.
Ni Kampani yatanze akazi kubabyifuza bose aho mubakozi 300 bafite harimo n’ab’Igitsinagore 70 bahwanye na 16%, kandi uretse no gufata neza abakozi, bamwe mubatishoboye bo muri ako gace bakaba batangirwa Ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ibindi byinshi bafatanya n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’ibindi.
