Home AmakuruU Rwanda rwasinye amasezerano azarufasha kubona no gukora imiti ya Kanseri

U Rwanda rwasinye amasezerano azarufasha kubona no gukora imiti ya Kanseri

by Igisabo News
0 comments

Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cyo mu Busuwisi gikora imiti, Sandoz byasinyanye amasezerano azafasha Igihugu kubona no gukora imiti itandukanye irimo ibinini n’ivura kanseri. Ku ikubitiro, u Rwanda ruzahabwa ubwoko bw’imiti igera kuri 60.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Amavugurura muri Sandoz, Simon Goeller.

Uretse u Rwanda, muri aya masezerano biteganyijwe ko iyo miti izagezwa no mu bindi bihugu bya Afurika bifatanya n’u Rwanda muri iyi gahunda, kandi bishobora no kwagurwa mu gihe kiri imbere.

Simon Goeller, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ya mbere igamije gushyiraho uburyo burambye bwo gutuma Akarere kabasha kubona imiti yujuje ubuziranenge kandi ikagurwa ku giciro cyoroheje.

Iyo miti izagenda yongerwa mu gihe kiri imbere, biteganyijwe ko izaturuka ku ruganda rwa Sandoz ruherereye i Kundl mu gihugu cya Austria, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki kigo.

You may also like

Leave a Comment