Ubuyobozi bw’Uruganda “Akahebuje” rwenga inzoga yitwa MPA NGUHE butangaza ko, iki ari ikinyobwa gikunzwe n’abantu benshi ku buryo gisohoka mu ruganda abaguzi n’abarangura bakirwanira bitewe ahanini n’uburyohe bw’imbonekarimwe kisangije utasanga ahandi.
Ibi ni ibigarukwaho na Bwana HABIMANA Jean Claude Umucungamutungo w’uruganda AKAHEBUJE Ltd rukora inzoga ya Mpa Nguhe imaze kwamamara no gukundwa na benshi. Inzoga yengerwa mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nyakariro, Akagari ka Gishore, Intara y’i Burasirazuba.
HABIMANA avuga ko uruganda AKAHEBUJE Ltd ahagarariye, rufite umwihariko ugereranyije n’izindi nganda, wo gukora inzoga y’umwimerere ikoze mu mutobe w’ibitoki, igahabwa urubetezi ruhagije n’ibindi byose bigendanye n’ubuziranenge busabwa, ku buryo igera ku isoko isamirwa hejuru na benshi.

Agira ati “Uru ni uruganda rumaze kwamamara no kwandika izina mu Rwanda bitewe ahanini n’iyi nzoga Mpa Nguhe. Mpa Nguhe bisobanuye ko uhabwa ikinyobwa cyuje ubuziranege nawe ukishyura, ugashyira abakunzi n’inshuti maze bagatarama. Turizeza abatugana bose ko tuzakomeza kubakorera iki kinyobwa bakunda ari benshi, mu minsi iri imbere bishobotse tukazasohora n’ubundi bwoko bushya bw’ikinyobwa kugira ngo dukomeze gushimisha abanywanyi bacu.”
Avuga ko imikorere myiza y’uruganda ituruka ahanini ku miyoborere myiza n’ibikorwa byiza bya nyiri uruganda washinze Akahebuje Ltd abikoranye ubushake bwinshi, bikagaragazwa n’uburyo ngo afata neza abakozi, abaha umushahara ubanyuze kandi bakawubonera ku gihe.
Ku bimureba Bwana Habimana Jean Claude avuga ko mu myaka ibiri amaze akorera uruganda, yamaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara, aho yubatse inzu nziza igezweho, agura amatungo n’ibindi akesha akazi akora.
Asaba bagenzi be b’abakozi anashinzwe by’umwihariko, gukora batikoreshje bagaharanira iteka ko umusaruro w’ibyo bakora wiyongera.
Ibyo uyu mucungamutungo Habimana avuga by’imikorere myiza, ituma bagira inzoga nziza ya Mpa Nguhe ikunzwe mu Rwanda hose, bigarukwaho na nyiri bwite, Bwana Harelimana Celestin, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze AKAHEBUJE Ltd, uvuga ko ibanga bakoresha kugira ngo bagire inzoga ihiye kandi ikunzwe mu Rwanda hose, nta kindi kitari ugukora neza hagendewe ku bipimo byabugenewe mu kwenga inzoga, gukurikiriza ababwiriza n’amategeko y’ubuziranenge, kumenya uko isoko riteye n’ibyo abakiliya bakeneye.

Agira ati “Uru ni uruganda rwatangiye ibikorwa byarwo muri 2015, nkaba nararushinze ahanini ngamije kwiteza imbere, kwihangira imirimo no guteza imbere igihugu muri gahunda ya shyizweho ya Made in Rwanda, cyane ko iyi nzoga twenga ya Mpa Nguhe, ari umwimerere wenzwe mu bitoki, ibyo bigatuma ikundwa na benshi.”
Avuga ko yishimira ko inzoga benga ikunzwe na benshi ku isoko, bikaragazwa n’uburyo abakiliya b’uruganda bagenda biyongera umunsi ku wundi.
Ku rundi ruhande, avuga ko intego yatangiranye mu ishingwa ry’Akahebuje uruganda rwega inzoga ya Mpa Nguhe, igenda igerwaho buhoro buhoro, bikagaragazwa n’uburyo yabashije kubaka amazu agezweho, yaba ay’uruganda nyiri zina ndetse n’aho atuye.
Yishimira ko abana be biga Kaminuza bakaba bari kurangiza, yatanze akazi ku bantu bo mu ngeri zitandukanye bo mu gace uruganda rukoreramo, amarembo kandi ngo anakinguriwe n’abandi bose bifuza akazi ntawe uhejwe.
Ikindi agarukaho Bwana Harelimana Celestin, ni uko mu bihe biri imbere bateganya gutangira kwenga ubundi bwoko bushya bw’inzoga, kugira ngo bakomeze ahanini gutanga serivise nziza ku bakunzi babo n’abanya Rwanda bose muri rusange bakomeje kunyurwa n’ibinyobwa benga.
Avuga ko kugeza ubu bafite abakiliya babagana benshi, akabizeza ko nta kabuza bazakomeza kubakorera ibyiza uko babyifuza, babagezaho ibinyobwa biryoshye kandi byujuje ubuziranenge.
Avuga kandi ko muri kino gihe bakoresha amacupa, cyakora ngo bari no gushaka uburyo mu bihe biri imbere, inzoga zabo zizaba ziri no mu bikombe byabugenewe (Cannet) bakazakomeza kubaha serivise nziza.
Ku birebana n’ingorane baba bahura nazo, avuga ko muri rusange ingorane atari nyinshi, uretse ikibazo cy’umuhanda uva i Kabuga werekeza Rugende w’itaka hafi yaho bakorera, igice gikora ku ruhande rw’Akarere ka Kicukiro umeze nabi.
Avuga ko uwo muhanda ubabangamiye, kuko kugemura ibinyobwa ku isoko nko mu gihe cy’imvura, bibabera imbogamizi ndetse n’abakiliya bagana uruganda bikaba bibagora.
Asaba abo bireba kureba uko uwo muhanda watunganywa, cyane ko ari umuhanda uhuza uturere dutatu aritwo Kicukiro, Rwamagana na Bugesera.
Ashimira Leta y’u Rwanda, uburyo ikomeje gushyigikira abikorera ku giti cyabo, by’umwihariko abanyenganda ntoya, bakaba boroherezwa muri byinshi, bigatuma babasha gukora bakabona umusaruro uhagije, ibikorwa byose bikaza byujuje ubuziranenge.
Umwe mu bakozi bato bakora mu ruganda rwa Akahebuje ni MUHAWENIMANA Alphonsine avuga ko atabona uburyo ashima ubuyobozi bukuru bw’uruganda akorera, akishimira ko babafata neza, bagahembwa neza kandi ku gihe.

Agira ati “Mu gihe kitari kinini maze nkorera Akahebuje, mfite ingurube enye kandi zabwaguye, mba mu matsinda atandukanye yo kuguriza no kugurizanya, byose nkaba mbikesha amafaranga nkorera ahangaha. Ndasaba bagenzi banjye gukora batikoresheje, kugira ngo uruganda rwacu rurusheho kubona umusaruro uhagije, bityo natwe duhembwe neza tubashe kwiteza imbere.
Uruganda rw’AKAHEBUJE, ni rumwe mu nganda zikora neza zenga ibinyobwa biva mu musaruro w’ibitoki.
Ni Uruganda rwa Made in Rwanda rukorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nyakariro, Akagari ka Gishore, Intara y’i Burasirazuba.
Ni uruganda rushimirwa na benshi uburyo inzoga ya MPA NGUHE ifite uburyohe bw’umwimerere w’ibitoki, inzoga ikunzwe ku masoko atandukanye yo mu gihugu, bityo buri wese unywa Mpa Nguhe akaba yifuza ko habaho inganda nyinshi zikora nk’AKAHEBUJE, kugira ngo muri rusange, abanyarwanda barusheho kunywa ibinyobwa bisukuye, byuje ubuziranenge nka MPA NGUHE, cyane ko irangwa n’ubuziranenge ntagereranywa.



