Mu gihe hari abajya bibeshya ko u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro ahagije, abatuye mu murenge wa Rukoma, mu karere ka ka kamonyi bashimira Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro NT Mining Company Ltd, uburyo yabahaye akazi bakiteza imbere mu rwego rushimishije, birimo kubona amafaranga y’amashuri y’abana, kubafasha kwizigamira, kubatunganyiriza imihanda, kubegereza amazi n’umuriro by’umwihariko bakanishimira imishahara itubutse bahabwa bavuga ko nta handi wayisanga.
Ni bimwe mubigarukwa n’abaganiriye n’ikinyamakuru igisabo kuri uyu wa 01 Gicurasi 2025, bakorera NT Mining Company Ltd, bavuga ko Akarere ka Kamonyi kagize amahirwe yo kuba Igicumbi cy’Ubukungu bushingiye ku mabuye y’agaciro, bakagaya cyane abasebya u Rwanda ko nta mabuye rugira, mugihe nyamara mu gihugu hose nta Karere utasangamo Amakampani asarura umusaruro utubutse w’amabuye y’agaciro, by’umwihariko Umurenge wa Rukoma wonyine ukaba wisangije arenga 8 arimo na NT Mining bavuga ibigwi.

MUGABO Joseph, umwe mu bakozi ba NT Mining akaba ashinzwe gutunganya umusaruro neza, wabonetse ugashyirwa ahabugenewe kugeza ubwo ujyanywe ku isoko, avuga ko Kampani yabo izobereye cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku uburyo umusaruro uboneka ari mwishi bigatuma bahembwa neza uko babyifuza.
Agira ati “maze imyaka igera kuri itatu nkorera NT Mining, ariko nkubwije ukuri. Umugore mfite mukesha kano kazi, imibereho y’umuryango n’uburyo tubayeho neza ni ukubrera ubuyobozi bwa Kampani yacu. Mu by’ukuri baduhemba neza kandi ku gihe, bakadutoza kwizigamira muri Ejo heza kandi uhuye n’ikibazo bakimufashamo mu buryo bwihuse.”
Avuga ko batangajwe muri Rukoma no kumva ko hari abantu bihandagaje bavuga ko u Rwanda rudafite amabuye ahagije. Abasaba kuzasura Rukoma yonyine ubwayo, ngo nta kabuza bazataha bashize gushidikanya kwabo.
Kimwe na Mugabo, Bimenyimana Janvier ni umukozi ushinzwe gukoresha imashini igenda ishakisha inzira y’aho umusaruro w’amabuye y’agaciro uherereye hasi mu butaka.
Ubwo ikinyamakuru Igisabo na Television cyamusangaga muri Metero 100 z’ubutambike ugendera hasi mu mu butaka, avuga ko akazi ka NT Mining akamazemo imyaka 7 y’uburambe, akaba yaraje nta mugore agira ariko aramufite n’abana be babiri, abikesheje umushahara mwiza ahembwa, bivuye no ku umusaruro w’amabuye menshi babona mu bucukuzi bakora buri munsi.

Agira ati “ turashima NT Mining, Kampani yaje kuzamura agace dutuyeyemo mu buryo bugaragara. Ndakubwiza ukuri wabonye ko imyubakire y’ino igezweho, urabona ko abantu bose bakeye. Byose ni ukubera ibuye ry’agaciro ducukura hano mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma. Nta kuntu numva nakwishimira kano kazi dukora, cyane ko n’ubwo gasaba imbaraga nyinshi, gatunze imiryango myinshi. Ni ibyo kwishyimirwa.
Avuga ko uretse ubushake buke, ntawakagombye gutaka ubukene atuye muri Rukoma afite imbaraga, NT Mining ngo yarabikemuye ibaha akazi ababyifuza bose, hehe ngo n’ubukene.
Madame Nyirarukundo Therese, avuga ko nk’Umunyarwandakazi afatanya na bagenzi be gucukura ibuye ry’agaciro, bakaba barakuye amaboko mu mufuka bagafatanya n’abasaza babo, ku uburyo bahembwa neza, ibyabafashije kugera kuri byinshi byo kwishimirwa.
Agira ati “ Ubuyobozi bwacu turabushimira. bwaduhaye akazi tukaba ducukura neza tukabona umusaruro uhagije. Uku utubona iyo dusoje akazi, turakaraba tugacya tukaba abasirimu tukambara tukaberwa, tubikesha NT Mining. Abana bacu bariga neza, dutangira Mutuelle ku gihe, muri make tubayeho neza tubikesha iyi Kampani yaje kutuzamura.”

Ahamagarira Abari n’abategarugori bagenzi be, kuza bagafatanya gukora akazi, kugira ngo hatazagira n’umwe utaka ubushomeri n’ubukene kandi NT Mining itanga akazi kuri buri wese.
Ubuyobozi buvuga ko Intego ya NT Mining ari ukuzamura agace bakoreramo muri rusange
Yunga mubyo abakozi bivugira ubwabo, Bwana NZABITURIMANA Jmv Umucungamutungo wa NT Mining, avuga ko ari Kamapani imaze kugira ubunararibonye n’uburambe bw’imyaka irenga 15, NT Mining ikaba ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, igakora n’ubushakashatsi bwayo , igikorwa bakorera kuri Hegitari zisaga 400 mu murenge wa Rukoma.

Agira ati “ dukorera mu murenge wa Rukoma aho dufite ibirombe bitandukaye mu Akagari ka Gishyeshye na Taba, hose tuhakura umusaruro uhagije wa Koruta na Gasegereti. Dufite abakozi barenga 150 bakorana umurava umunsi ku wundi. Bose bahembwa neza, bikaba byarabafashije kwiteza imbere nk’uko babyitangiramo ubuhamya.”
Avuga ko mu by’ukuri akazi ku ubucukuzi, gasaba imbaraga, umuhate n’ubushake, NT Mining ikaba ibyo byose ibyujuje, ari nayo mpamvu ngo bakorana neza n’abaturage, bagakorana neza n’inzego z’ubuyobozi, by’umwihariko ubw’ibanze, aho bafasha abatishoboye kubasha kwishyura Ubwisungane mu kwivuza, gufashanya guharura no gutunganya imihanda ndetse hakaba hari n’abaturage, babashije guha ku umuriro bakoresha n’amazi.
Avuga ko ikibzo bafite cyakora, ari icy’umuriro ufite imbaraga nkeya, ku buryo iyo bakeneye gusya amabuye kugira ngo bayatandukanye na Koruta cyangwa se Gasegereti bacukura, biba bigoranye.

Gusa yizera ko Leta binyuze ku kigo cyayo cya REG, bazabibafashamo vuba, kuko babasuye ngo bakagezwaho icyo kibazo, bakabizeza kuzabikemura mu bihe bya vuba.
Asaba Leta Leta na none ko yakorohereza ba Rwiyemezamirimo batumiza ibikoresho byifashishwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo bijye bizanwa ari byinshi, bitewe n’uko hari igihe bishakishwa ku masoko bakabibura.
Ashimira Leta y’u Rwanda, uburyo ikomeje gufasha abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ibagira inama, ibicishije by’umwihariko mu kigo cyayo RMB, bakabasha gukora kinyamwuga.
Ushinzwe ibirebana no gukurikirana Umusaruro w’amabuye y’agaciro Ir MUNYAMPETA Smique, avuga ko bakoresha ubuhanga bugezweho, bitandukanye cyane n’ubwa Gakondo bwakoreshwaga bw’Amapiki n’Amakarayi.

Avuga ko nyuma yo gucukura bikagaragara ko amabuye ashizemo, basubiranya ngo ahacukuwe hose, maze bakahatera ibiti. Ibyo bigakorwa n’umukozi ushinzwe ibidukikije, imisozi ikongera igatohagira uko yahoze.
NT Mining Company Ltd, ni Sosiyeti ikorera ubucukuzi mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Rukoma. Ni Kampani ikunzwe n’abaturage bakorana nayo, kubera ahanini ibyiza bamaze kwigezaho, bigendanye n’imibereho myiza n’ibindi byinshi.







