Nyuma y’amezi atatu bahugurirwa gucunga umutekano bya kinyamwuga, Abasore n’inkumi bagera kuri 71 bo muri GUARDSMARK Security, bahawe ubutumwa na Polisi y’igihugu bubasaba kuzakora neza akazi bagiyemo barangwa n’ikinyabupfura, kuzarangwa n’isuku, kuzirinda gukorakora, gukorana umurava n’ibindi.
Ni impanuro n’inama zagarutsweho na SSP Alphonde SINZI wari uhagarariye Polisi y’igihugu muri icyo gikorwa, cyane ko ari nayo ifite inshingano zo kureberera ibigo byigenga bicunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
SSP Alphonse SINZI ashima cyane Guardsmark Security, umurava n’ubushake bakomeje kugira bugamije ahanini guhugura abanyamwuga bashinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, bityo abasoje nabo abaha impanuro n’ubutumwa buzabaherekeza mu kazi kabo no mu mibereho ya buri munsi.

Agira ati “Turashimira ubuyobozi bukuru bwa Guardsmark Security, bukomeje gutanga umuganda n’umusanzu nyawo ku gihugu wo guhugura no gutoza urubyiruko, kugira ngo rubashe kumenya byuzuye uburyo bwo gucunga umutekano bya Kinyamwuga. Akazi mukora Polisi nk’urwego rushinzwe kureberera ibigo by’ingenga bicunga umutekano turakishimira kandi tuzakomeza kubaba hafi. Mu by’ukuri, akazi mukora ni kenshi kandi ntikoroshye nyamara gakorwa neza uko bikwiriye, muri abo gushimirwa.”
Avuga ko mu mezi atatu abahugurwa bamara, abashaka kwinjira mu kazi ko gucunga umutekano bahungukira byinshi, bikaba bigaragazwa n’uburyo Polisi ikurikirana kenshi igasanga bari kwiga neza, ndetse ngo niyo baje batunguranye bagasanga inyigisho n’imyitozo biri gutangwa uko bikwiriye.
Ni muri urwo rwego aboneraho gushishikariza abasoje inyigisho, kutazapfusha ubusa na gato amasomo bahawe, abasaba kuzakora akazi bishimye, ari nako bagaragaza umusaruro nyawo.
Avuga ko impamyabumenyi bahawe igomba kubafasha kugaragaza ikinyuranyo barusha abandi basanze mu kazi, bityo bikazatera umwete n’abandi bifuza gukora akazi nk’akabo kugakunda, nabo bakagira inyota yo kuba abashinzwe umutekano babikuye ku rugero rwiza babasanganye.
Umuyobozi wa Guardsmark Security, LT Col. Rtd Lanuel KAYUMBA, avuga ko ari ibyishimo byinshi, kuba ikigo ahagarariye cyungutse amaboko mashya y’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bambariye kujya gufasha bagenzi babo mu kazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Agira ati “Guardsmark Security, izakomeza gukora neza irangwa n’abakozi b’ababanyamwuga babihuguriwe kandi bakora akazi uko bikwiriye. Turashima cyane Polisi y’igihugu ikomeje kutuba hafi idufasha gutanga amasomo ku bakozi bacu, ibituma basoza ari abahanga bafite ingufu kandi biteguye guhangana n’uwari wese washaka kubinjirira mu kazi atabyemerewe. Ibi byagaragajwe n’imyitozo n’imyiyereko inogeye ijisho bakoze.”
Kimwe n’uhagarariye Polisi y’igihugu, Umuyobozi Mukuru wa Guardsmark, akangurira abasoje inyigisho, kuzarangwa n’ikinyabupfura, kumvira ababategeka, kubahana hagati yabo kandi bakajya bagisha inama aho basanze ari ngombwa, kugira ngo bakore ari nta nkomyi bahura nazo mu kazi kabo.
Ushinzwe ikigo cy’imyitozo cya Guardsmark Security, CIP Rtd Vasco BUTERA, avuga ko abasoje baranzwe no gukurikirana neza amasomo neza no kuyatsinda.

Ni muri urwo rwego yizera adashidikanya ko bohereje mu kazi abasore n’inkumi b’intarumikwa bazatanga umusaruro uko bikwiriye bafatanyije na bagenzi babo basanze mu kazi.
Agira ati “Mu by’ukuri bize byinshi kandi barabitsinda. Bahawe ubuhanga bwo kurinda ibyo bashinzwe bya kinyamwuga, gusaka, gukora Patoroli, kumenya kwirwanaho ufite intwaro zabigenewe cyangwa ari ntan’iyo ufite, bigishwa gukunda igihugu, uburere mboneragihugu n’ibindi. Turizera tudashidikanya ko aya mezi 3 bamaze biga, bahungukiye byinshi byo kwishimira, tukaba tubohereje mu kazi tubizeyeho umusaruro uhagije.”
Avuga ko akarusho ka Guardsmark security, ari ugufata neza abakozi babo, babaha imyitozo ihagije, kubahembera igihe kandi bakabatoza kwizigamira, kubashyira mu bwishingizi bwa RSSB, kubambika neza n’ibindi.
Asaba urubyiruko rw’abasore n’inkumi bifuza kugana Guardsmark Security, kuza ari benshi kugira ngo bahabwe amahugurwa abinjiza mukazi ko gucunga umutekano, kugira ngo bazasoze bazi neza ibyo bakora.
Ikindi yishimira ni uburyo ikigo cyabo, gikomeje kubona abakiliya benshi baza bakigana babifuzaho abakozi, bitewe ahanini n’uburyo abakozi babo barangwa n’umurava; isuku no kumvira.
Kurikira hano umuhango mu buryo bw’amashusho:
Abasoje amahugurwa bavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize bashyizeho umwete
Nyuma y’imyeyereko n’akarasisi kagaragaza uburyo abasoje amahugurwa bafashe neza ibyo bize, bavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa nta shiti ibyo bize, bakaba bahamya badashidikanya ko nta kabuza bafashijwe na bagenzi babo bagiye basanga mu kazi, bazakora baharanira ishema ry’ikigo kibahaye akazi.
BENIMANA Oscal, yabaye uwa mbere mu gutsinda amasomo n’imyitozo. Avuga ko yishimiye ko asoje amahugurwa neza, by’umwihariko akaba yaje ku isonga muri bagenzi be. Kubera izo mpamvu akaba atewe ishema n’uko agiye mu kazi yasabye, agasanga igisigaye ari nta kindi kitari ukubyaza umusaruro ubumenyi ahawe.

Agira ati “Ni ibintu byiza byo kwishimirwa na buri wese cyane abo dusozanyije amasomo. Turashimira cyane abarimu batwigishije n’ubuyobozi bw’ikigo Guardsmark security bwagiye butuba hafi. Rwose tubijeje kuzakora neza akazi, tubyaza umusaruro nyawo ibyo twize.”
Asaba bagenzi be b’urubyiruko, kutavuga ko babuze akazi kandi muri Guardsmark Security gahari, icyangombwa kikaba ari ukugira ubumenyi, ikinyabupfura no gukunda ibyo umuntu akora.
Kimwe na mugenzi we, VUMILIYA Esther ni umwe mu bakobwa basoje neza amasomo yo gucunga umutekekano muri Guardsmark, akaba yari n’umuyobozi wa bagenzi be, wanababaniye neza akaba yabishimiwe n’ubuyobozi bw’ikigo na Polisi y’igihugu.

Avuga ko amasomo yari akomeye bisaba ubwitange no kuyakunda, ari byo byamufashije gutsinda neza akaba asoje ari mu ba mbere bagaragaje umwete n’umurava mu mezi atatu bamaze biga.
Agira ati “Turasoje kandi turabyishimiye. Twiteguye kujya gukora neza akazi, kandi buri wese yiteguye kwemera no gukunda aho yoherejewe ahari hose. Nzaharanira rero guhesha ishema akazi mpawe ku buryo umurava nagaragaje mu masomo no mu kazi nzabigenza gutyo.”
Asaba bakobwa bagenzi be kutitinya bakaza bagafatanyiriza hamwe gukora akazi ko gucunga umutekano cyane ko nabo ngo bashoboye, bikaba bigaragazwa n’uburyo imyanya itatu ya mbere babiri ari abakobwa.
Igikorwa cyo gusoza mahugurwa y’icyiciro cya 6 cy’amahugurwa y’abashinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo muri Guardsmark Security Company, waranzwe n’ibyishimo byinshi byanyuze abitabiriye igikorwa, bitewe ahanini n’akarasisi n’imyitozo ngororangingo byakozwe neza n’abasoje amasomo.

Guardsmark Security Company, ni kimwe mu bigo bicunga umutekano w’abantu n’ibyabo byigenga mu Rwanda, kikaba ikigo gishimirwa na benshi kugira abakozi b’abanyamwuga kandi barangwa n’isuku.
Ni ikigo kirangwa no gufata neza abakozi cyane ko bahabwa imishahara myiza kandi ikanazira ku gihe. Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ari nayo ishinzwe by’umwihariko gukurikiranira hafi imikorere y’ibi bigo, bushima ibyakozwe bugasaba abasoje kurangwa no gukunda akazi n’igihugu cy’ababyaye.
Abasoje amahugurwa kuri uyu wa 28 Mata 2025, ni abagize icyiciro cya 6 cy’amahugurwa muri Guardsmark Security Company, bakaba bagizwe n’abakobwa 31 n’abasore 40, bose bakaba bavuga ko intego nyamukuru, ari ugukora neza babyaza umusaruro ibyo bize.
ANDI MAFOTO:




E.Niyonkuru