Ni abasore n’inkumi bagera kuri 80 basoje amahugurwa agendanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu kigo kigenga gicunga umutekano cya Guardsmark Security Company, kuri uyu wa 04 Ukuboza 2024. Intego yabo ikaba ariyo gukora neza bashyira mu bikorwa ibyo bize byose mu mezi atatu y’amasomo basoje.
Mu byishimo byinshi, abasoje amahugurwa bavuga ko bize kandi bunguka ubumenyi buhagije mu bigendanye no gucunga umutekano bya kinyamwuga, bityo bagasezeranya ubuyobozi, kuzakora neza uko bikwirye akazi bagiyemo, bakurikiza inama n’impanuro bagiye bahabwa, zirimo kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyangamugayo.
Umuyobozi Mukuru wa Guardsmark, ikigo kigenga gishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo Lt Col. RTD Lanuel KAYUMBA, avuga ko bimaze kuba umuco ku kigo cyabo wo gutoza urubyiruko rw’abasore n’inkumi bifuza kwinjira mu kazi ko gucunga umutekano mu kigo abereye umuyobozi, asaba abasoje kuzakora neza bubahiriza amategeko n’ambwiriza abagenga, nk’uko babitojwe kandi bakiyemeza kuzabishyira mu bikorwa, bakazabigeraho bakora akazi uko bikwiriye.

Agira ati “Mugiye mukazi mugende mukore neza kandi mube intangarugero, cyane ko mwigishijwe mu buryo buhagije ibigomba kuranga ushinzwe umutekano mu buryo bwa kinyamwuga.”
Ashimira cyane ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, bubafasha kenshi mu kubagira inama y’uburyo ibigo byigenga bicunga umutekao bigomba kwitwaramo, kugira ngo birusheho gutanga serivise zinogeye abo bakorana n’abakozi babo.
Anashimira Polisi kandi kuba baza kubafasha kenshi gusoza amasomo y’abanyeshuri no kubatangira inyemezabumenyi.
Umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo n’inyigisho cya Guardsmark CIP (Rtd) Vasco BUTERA, avuga ko ari ku nshuro ya 5 basoje icyiciro cy’abanyeshuri bateguwe mu buryo buhagije, ku bigendanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo bya kinyamwuga.

Avuga ko bahawe amasomo menshi agendanye n’umwuga kandi bayatsinda neza, ku buryo bizeye badashikanya ko abakiliya babo, n’abandi baza babagana babasaba abakozi, kuko babazaniye abahanga nk’uko babisanzwe babibakorera igihe cyose.
Agira ati “Aba ni abasore n’inkumi batojwe ku buryo buhagije ibigendanye no gucunga umutekano bya kinyamwuga koko. Bize uburyo bwo gusaka bugezweho, biga uburyo wo kwirinda no guhangana n’Abajura gukoresheje ibikoresho bigezweho byabugenewe bazakoresha mu kazi. Bize kumenya kwirinda bakoresheje umubiri nta ntwaro, bakora imyitozo ihagije ngororamubiri n’ibindi byinshi birimo uburere mboneragihugu nko kurangwa n’imico myiza no kumvira mu kazi kabo ka buri munsi.”
Avuga ko hari hatangiye abagera kuri 91 muri bo 11 bakaba batarabashije gusoza ku mpamvu zitandukanye, abasoje bakaba ari 80 barimo ab’igitsinagabo 54 na 26 b’igitsinagore, bose bakaba baragaragaje ubuhanga munyigisho no mu myitozo bahawe, bakaba babategerejeho umusaruro uhagije.
Ku rundi ruhande, avuga ko iyo bari mu masomo babafata neza, bakagenerwa mafunguro ahagije, kugira ngo bige bafite imbaraga ndetse bakanabacumbikira nk’uko amabwiriza agenga ibigo byigenga byigisha abacunga umutekano abiteganya.
Kimwe n’Umuyobozi Mukuru wa GuardsMark, nawe asaba abasoje kuzaba intangarugero mu kazi bagiyemo.
Abasaba kuzabanira neza abo basanze mu kazi, bumvira kandi bakurikiza mategeko agenga ikigo, ikindi bazakorana neza n’abakiliya kugira ngo baheshe ishema ikigo kiba cyabatumye.
ABASOJE AMAHUGURWA NTIBAZATATIRA IGIHANGO BIBAHO
Mu mihigo y’ibanze abasoje amahugurwa bafite, harimo gukora akazi batikoresheje, bagendeye ahanini ku nyigisho z’ingirakamaro bahawe, bizera badashidikanya ko zizabafasha mu buzima bwabo n’aho bazashaka akazi ahariho hose.
IKOMEZINDENGERE Diane, ni umukobwa wasoje ari uwa mbere muri bagenzi be bose.

Avuga ko byamusabye imbaraga n’umuhate wo gukurikira ibyo yiga byose muri iki gihe cy’amezi atatu bamaze.
Agira ati “Ndishimye cyane umwanya wanjye kuba narawukoresheje uko bikwiriye, nicyo kimpesheje kuba uwa mbere. Ndashimira abatwigishije bose n’ubuyobozi bwatubaye hafi, bityo nanjye nkabizeza kuzakora akazi ntikoreshje.”
Avuga ko kwinjira mu kazi ko gucunga umutekano bitamutunguye, cyane ko kuva na cyera yabikundaga, bityo akangurira abakobwa bagenzi be, kutitinya nabo bagafata iya mbere mu gukunda uwo mwuga.
Kimwe na mugenzi we YANGIRIYENEZA Penina, avuga ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize barushaho gutanga urugero rwiza, bakazarangwa n’ikinyabupfura.

Avuga ko akazi ko gucunga umutekano akajemo agashaka ntawabimuhatiye cyane ko kuva agisoza amashuri y’isumbuye yahise yumva ya kwinjira muri ako kazi akunda, bityo agatura umubyeyi wamwibarutse ngo niyo nshuti ye akunda ya mbere.
HABIMANA Wilson, ni umusore nawe waje mu myanya itatu ya mbere, aho yabyitwayemo neza kurusha abandi, akaba yarabayoboye anababanira neza.
Kimwe n’abandi, avuga ko bagiye gukora by’intangarugero, bakazereka bagenzi babo ko bahuguwe mu buryo buhagije koko.

Uhagarariye Polisi akaba n’Umushyitsi Mukuru SSP Alphonse SINZI, ashimira cyane Ubuyobozi bukuru bwa Guardsmark Security Company, bukomeje gushyira mu bikorwa itegeko rigenga ibigo byigenga bicunga umutekano, bagamije ahanini gutunga no gukoresha abakozi b’abanyamwuga babihuguriwe mu buryo buhagije.

Agira ati “Turashimira abasoje amasomo, umuhate n’inyota bigaragara ko bagize yo gukunda ibyo bize bakaba babisoje neza. Turashimira kandi n’ibigo byigenga bishinzwe umutekano, bikomeje kugaragaza umuhate wo guhugura abakozi babyo, barimo by’umwiariko Guardsmark imaze gushyira abakozi bashya mu kazi nyuma y’amahugurwa. Nka Polisi y’igihugu, tubijeje kuzakomeza kubaba hafi, cyane ko biteganywa n’itegeko, rivuga ko ariyo ishinzwe by’umwihariko imikorere y’ibi bigo.”
Avuga ko ibigo byigenga bicunga umutekano, bishyirwaho n’itegeko 16/2020 rivuga ko abinjira mu kazi gashinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, bagomba guhugurwa amezi atatu bagahabwa ibyangombwa byose biteganyirizwa umukozi w’umunyamwuga.
Ikindi ni uko iryo tegeko riha ububasha Polisi y’igihugu bwo gusoza amasomo y’iyo myitozo ikanatanga inyemezabumenyi ku basoje amasomo.
Guardsmarks Security Company Ltd, yashyize abakozi bashya 80 ku isoko, nimwe mu bigo byigenga bikora akazi ku mutekano byemewe mu gihugu.

Ni ikigo gishimirwa gutanga serivise nziza, haba ku bakozi no ku bakiliya bacyo. Abakozi bacyo bavuga ko bahabwa ibyo bagenerwa n’amategeko byose, ari nayo mpamvu bakora akazi bishimye.
Abasoje amasomo muri iki cyiciro cya 5 cy’amahugurwa ni 80, barimo abahungu 54 bangana na 67,5% n’abakobwa 26 bangana na 32,5%.
Abasoje baje biyongera kuri 99 bari basoje muri Kamena 2024 bari barimo abahungu 65 bahwanye na 65,6% n’abakobwa 34 bari bahwanye na 34,4%.




Igisabo.rw