Mu Mudugudu wa Nyabyunyu wo mu Kagari ka Karama, mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, habaye igitaramo cy’imihigo aho abaturage bashimiwe ku bikorwa by’iterambere bakoze no gufatanya mu kubaka umudugudu wabo. Ni igitaramo cyateguwe kugira ngo harebwe intambwe umudugudu wa Nyabyunyu wagezeho mu bikorwa by’iterambere, bigerwaho n’abaturage babifashijwemo na Leta iyobowe na RPF Inkotanyi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyabyunyu, Bwana Mugemangango Rwagasore Constantin, yavuze ko umudugudu wabo wageze ku ntera nziza cyane ugereranije n’uko wari umeze mbere. Yagize ati: “Ubwo twatangiraga ibikorwa by’iterambere mu Mudugudu wa Nyabyunyu, byari bikeneye ubufatanye bw’abaturage ndetse n’inkunga ya Leta. Ubu dufite amazi meza, amashanyarazi, imihanda myiza, n’uburyo bwiza bwo gutura. Ibyo byose byaturutse ku bwitange bw’abaturage no ku buryo Leta iyobowe na RPF Inkotanyi yagiye idushyigikira.”

Bwana Niyonshuti Fidel, Perezida w’Inama Njyanama y’Umudugudu wa Nyabyunyu, yavuze ko ibikorwa by’iterambere byagezweho mu mudugudu wabo birimo kwegereza abaturage amazi meza, amashanyarazi, imiturire n’imihanda. Yagize ati: “Iterambere ry’umudugudu wa Nyabyunyu ni igihamya cy’ubufatanye bukomeye hagati y’abaturage n’abayobozi. Dufite amazi meza ku baturage hafi ya bose, amashanyarazi aragerwaho n’abantu benshi, ndetse n’imihanda iragenda yiyongereye mu gace kacu. Ibi byose byakozwe ku bufatanye bw’abaturage n’inzego za Leta.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Karama, Bwana Uzabakiriho Jean De Dieu, yashimiye umudugudu wa Nyabyunyu ko wabaye indashyikirwa muri gahunda y’iterambere igihugu kihaye, cyane cyane muri gahunda ya NST1 (Nationale Strategy for Transformation 1). Yagize ati: “Nyabyunyu ni umudugudu washyize mu bikorwa gahunda za NST1 mu buryo bufatika. Abaturage bawo bafatanyije n’ubuyobozi, bagize uruhare rukomeye mu kugera ku ntego z’iterambere. Ndabasaba gukomeza gukora neza, kugira ngo mukomeze intego z’iterambere rirambye NST2.”

Bwana Donat Rutayisire, Chairperson wa RPF Inkotanyi mu Kagali ka Karama, yashimiye umudugudu wa Nyabyunyu ku iterambere ridasanzwe babifashijwemo n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi. Yagize ati: “RPF Inkotanyi igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umudugudu wa Nyabyunyu nkuko n’ahandi umuryango ubikora. Iyi gahunda yo gushimira abaturage ni ikimenyetso cy’ubufatanye bwiza hagati y’abaturage n’umuryango. Umuryango urifuza ko ibikorwa by’iterambere byihuta, bikagera kuri bose.”

Mu bashimiwe muri iki gitaramo harimo Honorable Clement, umuturage akaba n’umudepite uhagarariye u Rwanda muri EAC, wahawe igihembo nk’umuturage ufasha abandi kandi wubahiriza gahunda zose za Leta. Honorable Clement yashimiwe ku bwitange bwe mu gufasha abaturage no kugira uruhare mu kubaka igihugu ahereye mu mudugudu atuyemo.

Undi ni umuturage ni Israel, wahawe igikombe nk’umuturage wishyuriye abaturage 100 ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), kuko yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gufasha abandi. Israel yavuze ko yishimira cyane kuba yahawe igikombe, kandi yizeza abandi ko azakomeza gukora ibishoboka byose mu gufasha bagenzi be kuko abikora abikuye ku mutima, adaharanira izindi nyungu cyangwa gushimwa.

Muri iki gitaramo, abaturage b’umudugudu wa Nyabyunyu bamurikiwe ibihembo byahawe umudugudu n’inzego zisumbuye, bigaragaza uko umudugudu ufatwa mu ruhando rw’indi midugudu.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’umuhanzi Musengamana waririmbye indirimbo “Azabatsinda Kagame”, ari kumwe n’itsinda rimufasha kubyina, basusurutsa abitabiriye igitaramo, mu ndirimbo zigaragaza ko ubufatanye mu bikorwa by’iterambere ari bwo butuma igihugu kigera ku ntego nziza.

Iki gitaramo cy’imihigo cyagaragaje ko ubufatanye bw’abaturage, ubuyobozi, ndetse n’inzego za Leta, ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.












Igisabo.rw