Ni ibimwe mu biganiro byagarutsweho mu munsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa muntu byahuje abasore n’inkumi bari mu byiciro bivugwa ko bititabwaho cyane, bagamije ahanini kwibutswa uburenganzira bwabo ko ari nk’ubwabandi bose basabwa kutitinya no kwigirira icyizere.
Kimwe n’abandi baturage batuye Isi kuri uyu wa 10 Ukuboza hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu. Umuryango TICO uhuje urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu na OWODHD babifashijwemo n’abaterankunga HDI na GZD bakaba bawizihije bishimira ibyagezweho hanarebwa zimwe mu mbogamizi abanyamuryango bagenda bahura nazo n’uburyo zakemuka.
Bwana Norbert Tuyishimire, Umuyobozi Mukuru wungirije wa TICO avuga ko kuba umuryango wabo uharanira uburenganzira bwa muntu ukanakurikirana ibibazo bya bamwe mu rubyiruko ruri mu byiciro bisa n’ibihezwa mu bikorwa bimwe na bimwe urugero nk’abaryamana bahuje ibitsina, abafite ubumuga n’abakobwa bitinyutse Feministe, byabaye ngombwa ko bahura bakungurana ibitekerezo banagendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uburenganzira bwacu, none n’ejo hazaza”.

Agira ati “Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku Burenganzira bwa muntu twahuriye hamwe kugira ngo twungurane ibitekerezo nk’uko bisanzwe kugira ngo nyuma y’ibiganiro hafatwe umwanya uhagije wo kuba twashyira mu bikorwa bimwe mu bibazo biba byatanzwe n’abagenzi bacu bo mu byiciro bitandukanye baba bifuza ko uburenganzira bwabo bwangana nk’ubw’abandi bose, aha ndavuga nk’abaryamana n’abo bahuje ibitsina, abafite ubumuga n’abandi.”
Ku ruhande rw’abaryamana bahuje ibitsina bavuga byo guhezwa, Bwana Tuyishimire avuga ko abafite ubumuga n’abo hari imirimo myinshi bahezwamo kandi bashoboye kuyikora, abakobwa bitinyutse bakavuga ibibazo byabo uko babyumva nabo ngo hari ubwo batotezwa na sosiyete babamo bakabafata uko batari.
Avuga ko abaryamana bahuje ibitsina bagaragaje ko bakomeje kutakirwa neza muri sosiyete, haba mu miryango yabo, aho biga, aho bakorera n’aho banyura hose bakaba basabye abanyarwanda kutabishisha kuko ari abantu nk’abandi bakwiriye guhabwa uburenganzira bw’uko bisanze ubwo bavukaga cyane ko ntawuhitamo uko avuka n’uko yazabaho muri rusange.
Annet BUKOMBE, Umukozi wa OWODHD avuga ko ibiganiro byabahuje n’abafatanyabikorwa byatanze umusaruro kuko urubyiruko n’abafite ubumuga bafashe umwanya uhagije wo kugaragaza uko bababayeho muri sosiyete maze bafatira hamwe ingamba z’icyakorwa kugira ngo buri wese abone uburenganzira ku buzima bwe no mu bikorwa bya buri munsi.

Avuga ko umuryango wabo uharanira imibereho y’abagore bafite ubumuga babafasha guha umurongo ibitekerezo byabo bigamije iterambere no kwigirira icyizere.
Agira ati “Twifatanyije na basaza bacu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu. Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi bagomba gukurikiranwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Iyo rero abamugaye ari gitsinagore ni ngombwa kubaba hafi hakirindwa kubaha akato kuko buri muntu wese ashobora guhura n’ubumuga igihe cyose haba ku mpanuka cyangwa ibindi byago. Abafite ubumuga bakaba bakorana imibonano n’abo bahuje ibitsina nabo nuko batagomba gutereranwa cyangwa ngo bahungabanywe n’uwariwe wese kuko uko umuntu yavutse arabyubahirwa”.
Avuga ko buri muntu agomba gukurikiza amahame y’umuryango w’abibumbye avuga ko abantu bose bareshya niyo mpamvu basaba abantu korohereza no guha agaciro abo mu byiciro bivugwa ko abantu batitaho cyane barimo abaryamana bahuje ibitsina, abafite ubumuga, abakobwa baharanira uburenganzira bwabo kugira ngo buri wese uko ari cyangwa yavutse abyubahirwe nk’umuntu.
Igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wizihijwe n’urubyiruko rutandukanye rwibumbiye mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka TICO na OWODHD cyabaye kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 cyasojwe n’umupira w’amaguru wahuje abafite ubumuga n’abatabufite kuri Kigali Universe mu Mujyi wa Kigali, ukaba wari unogeye ijisho.
Ni igikorwa kandi cyatewe inkunga gishyikirwa n’abafatanyabikorwa b’imena barimo HDI na GZD.

