Kimwe n’ahandi mu gihugu hose Umurenge wa Muhima wakoreye umuganda mu bice bitandukanye biwugize, aho ku rwunge rw’amashuri rwa Ste Famille bifatanyije n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango JOC bakaba bakuye ibihuru byari bikikijje hafi y’amashuri abana bigiramo.
Ni mu muganda rusange usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, wahuje bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhima n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’urubyiruko rw’abakozi b’Abakristu JOC, aho bakoze amasuku mu nkengero y’ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Ste Famille batema ibihuru n’ibyatsi byashoboraga kuba byakururira imibu itera Malariya abanyeshuri n’abakozi b’ishuri, uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima akavuga ko ibyakozwe bishimishije kuko ari n’igikorwa cyo kwita no gusigasira ibidukikije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango wa JOC ku rwego rw’igihugu Ndayambaje Jean Claude avuga ko bahisemo kwifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Muhima kuko ariwo Murenge n’ubundi bakoreramo ibikorwa byabo bya buri munsi. Byongeye ishuri rya Ste Famille bakoreyeho umuganda bakaba ari abaturanyi.

Agira ati “Ni ibisanzwe urubyiruko rw’Abajociste nk’abandi banyarwanda bose twitabira ibikorwa byose bigendanye na gahunda zose za Leta zirimo n’Umuganda. Uyu munsi rero twishimiye kuba twakoreye umuganda kuri iki kigo cy’abaturanyi kuko Joc ifite ibikorwa byinshi muri aka gace kuva cyera.”
Avuga ko mu bikorwa umuryango wa JOC ukora harimo no kwita no kurengera ibidukikije bityo kuba bakoreye umuganda kuri iryo shuri bakarikiza ibihuru n’ibyatsi bibi bizera ko rizakura neza ritazitiwe n’ibyaribuzaga gukura binakurura imibu.
Asaba Abajocoste, aho bari hose mu gihugu kujya bitabira gahunda z’umuganda buri gihe cyane ko uretse nawo ubwawo nyuma ngo banahabwa umwanya wo kuganira kuri gahunda za Leta zigezweho bakanafatira hamwe gahunda z’ibikorwa biteganijwe mu gace batuyemo mu bihe biri imbere.
Bwana Ndayambaje ibyo avuga yunganirwa na mugenzi we Muhire Jean Pierre, Umuyobozi wa JOC Kigali akaba n’Umunyamabanga Mukuru ku rwego rw’igihugu wari uyoboye Abajocoste bitabiriye igikorwa cy’umuganda uvuga ko kuba aba Joc ari umuryango w’abakristu, barangwa buri gihe no gukora ibikorwa bizamura igihugu muri rusange ari nayo mpamvu baje kwifatanya n’Umurenge wa Muhima mu gikorwa cy’umuganda kandi ngo bizakorwa kenshi.

Nawe ashishikariza abajociste n’Abajicostekazi bagenzi be kujya bitabira umuganda kenshi kugira ngo bafatanye n’abandi gukomeza kubaka igihugu nk’abakristu.
Umwe mu rubyiruko rw’aba Joc bitabiriye umuganda ni Dorcas Naomie ukiri muto akaba yishimiye ko ari ubwa mbere akoze umuganda akaba yawukoze neza agasaba bagenzi be nabo kureka kuryama bakajya baza mu muganda.
Avuga ko atajyaga abona uko yifatanya n’abandi mu gikorwa cy’umuganda, agashimira Joc yamufashije kwifatanya n’abandi, akavuga ko atazongera kuwusiba bityo agakangurira bagenzi be b’urubyiruko kutajya baheranwa n’ibitotsi bakajya gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Muhima Tuyishimire Everyne ashimira cyane urubyiruko rw’aba Joc baje kwifatanya n’abaturage babo mu gikorwa cy’umuganda, avuga ko n’ubundi basanzwe bahura kenshi mu bikorwa bigamije iterambere muri rusange abashimira umuhate bahorana.
Agira ati “Mu Murenge wa Muhima umuganda wakorewe mu bice bitandukanye biwugize. Abo muri aka gace bifatanyije n’aba Joc gusukura inkengero z’iri shuri rya Ste Famille, umuganda wakozwe neza kandi ubwitabire bwari buhagije ku uburyo ibyakozwe bifite agaciro kagera ku bihumbi 400.”

Ashimira abitabiriye umuganda bose asaba abaturage bo mu Murenge wabo gukomeza kujya bitabira umuganda ari benshi kandi kenshi ibikorwa byose bakabigira ibyabo.
Ashimira umuryango waba JOC waje kwifatanya nabo mu gikorwa cy’umuganda, aboneraho kubizeza ubufatanye buhoraho hagati y’umuryango wabo n’umurenge wa Muhima muri rusange.
Umuryango wa JOC wifatanyije n’Umurenge wa Muhima mu gikorwa cy’Umuganda ni umuryango w’urubyiruko rw’abakozi b’Abakristu mu bikorwa byabo bya buri munsi baharanira gushyira umurimo ugirira nyirawo akamaro kandi bagaharanira guteza imbere igihugu n’Isi muri rusange bagendeye ku ihame ry’uwashinze Umuryango wa JOC, Cardinal Joseph Cardijn ugira ati “Umukozi aruta Zahabu y’Isi yose.”

Andi mafoto:





