Abaturage bo mu Mirenge igizwe n’igice bise mu RUGABANO ho mu Karere ka Karongi, barishimira ko mu myaka irindwi bamaze bakorana na Kampani ya ROS yabafashije kugira ubumenyi buhagije bwo guhinga no gutunganya icyayi, ku kibyaza umusaruro no kumenya kwicungira umutungo n’umusaruro bagikesha.
Ni abaturage bo mu Mirenge ya Gitesi, Rubengera, Gasharu na Murundi, bavuga ko mbere y’uko babona ROS yabo bari kure y’iterambere.
Bavuga ko bari batunzwe no guhingira kurya nabwo ntibeze ibibahagije, mugihe muri iyi myaka irindwi yonyine kuva muri 2017 ROS yabafashije guhinga icyayi mu buryo bwa kijyambere, bikaba byarabagejeje ku bukire buri wese yishimira, cyane kuko abana benshi bashyizwe mu mashuri, bubatse inzu za kijyambere, bakaba baranabashije gukora ku ifaranga igihe cyose barishakiye, banigishwa uburyo bwo kuricunga no kwizigamira.
Bwana Havugimana Callixte, Umuyobozi uhagarariye kampani ya ROS “RUGABANO SERVICES OUT GROWERS”, ishinzwe gufasha no guteza imbere abahinzi b’icyayi cya RUGABANO, avuga ko ibyo abaturage bishimira ari ukuri, bitewe ahanini n’uburyo batangira kuza muri ako gace iterambere ngo ryari hasi, mu gihe kino gihe abaturage hafi ya bose babashije kwiyubakira no gutura heza, nyuma yo kumenya ko mu butaka bwabo, hashobora kuvumbukamo igihingwa Ngengabukungu cy’icyayi kikaza kubabera igisubizo.

Bwana Havugimana, avuga ko batangiye ibikorwa byabo muri ako gace ka Rugabano gahuza imirenge ine ya Gitesi, Rugabano, Gasharu na Murundi muri 2017.
Ikindi ni uko batangiranye ngo n’abahinzi batarenze 400 mu gihe bamaze kwikuba inshuro 10 mu myaka 7 bakaba ari ibihumbi bine bahinga icyayi ku buso busaga Hegitari 1700.
Agira ati “Abahinzi bakiriye neza ibikorwa bya ROS byo kubafasha guhinga no gusarura icyayi neza, tukaba tubagurira umusaruro wose bejeje, nyuma tukawujyana ku ruganda ruwutuganya neza, noneho icyayi kivuyemo kikoherezwa mu mahanga. Twababwira ko kugeza uyu munsi, iki icyayi cya Rugabano kimaze gufata umwanya wa mbere mu byayi byo mu Rwanda, bitewe ahanini n’uburyohe abakigura bagisanganye.”
Avuga ko umuturage bamufasha kubona uburyo bwo gutunganya umurima we, agahabwa imbuto n’ifumbire, kandi ngo igihe cyose akeneye ifaranga ryo kumufasha mu buzima busanzwe, aragurizwa akazishyura umusaruro wabonetse.
Ku rundi ruhande Havugimana avuga ko, Kampani yabo yaje ikenewe cyane, kuko agace bakoreramo urebye nta mihanda itunganyije yari ihari nk’uko imeze ubu, n’ubwo bwose hari aho ngo itaraba myiza neza, bikaba bibangamira imodoka zijya gukurayo umusaruro w’icyayi ziwugeza ku ruganda.
Avuga ko uretse no kubafasha kubona uburyo batunganya imirima bakanabagurira umusaruo wose bejeje, abahinzi bishyurwa neza amafaranga y’umusaruro buri wese aba yabonye.

Ikindi ni uko banabahugura mucyo bise ishuri ryo mu murima, aho bahugurwa mu icungamutungo n’uburyo bwo gukomeza gufata imirima yabo neza.
Aha kandi ni uko imirima bafite isarurwamo Toni Ibihumbi 3 (3000T) buri mwaka, kandi uko mwaka uje, umusaruro wiyongeraho 56%, ni mu gihe ahari gusoromwa icyayi ari kuri Hagitare 900 gusa, hahwaye na 53% ku buryo bizera badashidikanya ko mu bihe bitaha Toni zisarurwa zizikuba inshuro nyinshi kuzo bari gusarura kino gihe.
Ku birebana n’ingorane baba bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi, avuga ko atari nyinshi, cyane ko imirima ihingwamo icyayi yera neza kandi bakaba bari no gushaka uburyo, bakomeza kwagura buso bari guhingaho kurushaho.
Cyakora ngo babangamiwe n’imwe mu mihanda yinjira mu Mirenge bakoreramo, ngo yarangiritse ku buryo kuhageza imodoka zijya kuhakura icyayi bigorana cyane.

Ikindi ni uko ibiraro byinshi byacitse nabyo, bikaba imbogamizi zibangamira akazi kabo ka buri munsi.
Ni muri urwo rwego, asoza asaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi kubafasha, maze iyo mihanda igakorwa kugira ngo abahinzi bahinge bizera neza ko imodoka zizabatwarira umusaruro wabo mu buryo butagoranye.
Havugimana kandi yishimira ko bakorana neza n’Ubuyobozi mu Iterambere ry’Akarere n’Intara, bityo akizera adashikanya ko icyifuzo cyabo cyo gutuganyirizwa imihanda kizahabwa agaciro n’inzego z’ibishinzwe.
Aboneraho cyakora gusaba abaturage gukomeza gukorana umurava bahinga kandi batuganya imirima yabo uko bikwiriye, kugira ngo umusaruro babona unarusheho kwiyongera.
Abasaba kandi kujya bakomeza kwizigamira nk’uko babihuguwemo kenshi, kugira ngo bakomeze biteze imbere mu miryango yabo babikesheje icyayi cyabo bahinga.
Madame TUYIZERE Oliva, ni Agoronome wa ROS ushinzwe gukurikirana imirimo y’ubuhinzi n’isarurwa ry’icyayi kugeza ubwo kigejejwe ku ruganda.

Avuga ko abahinzi babo bitabwaho ku bintu byose bishoboka, birimo kubagezaho imbuto n’ifumbire kandi bakagirwa inama z’uburyo bagomba gufata icyayi cyabo neza, bakagisarura neza, cyakura bakagisazura.
Bamwe b’icyayi bagaragaza cyane ibyishimo baterwa n’uburyo iterambere ryaje ribasanga, bakaba bamaze kwigeza kuri byinshi babikesheje icyayi.
SEBITABI Francois, avuga ko amaze imyaka itanu atangiye guhinga icyayi abifashijwemo na ROS, akishimra ko amaze kugera kuri byinshi yaratira abandi.

Agira ati “Iyi ROS yacu yaje yari ikenewe cyane, aka gace kacu ka Rugabano kari icyaro gikabije nta teramberere. Uyu munsi nitanzeho urugero iki cyayi cya hegitare zisaga ni icyanjye, cyampaye gutura neza, abana bariga, Mutuelle tuyitagira igihe, tubasha kubona ifaranga uko tubyifuje, kandi tunabasha no kwizigama, cyane ko nabyo babiduhuguyemo.”
Kimwe na mugenzi we, Umusaza Ndindabahizi Damien, watangiranye na ROS mu ntangiriro zo kubafasha guhiga icyayi mu gace kabo, avuga ko ibyo babagejejeho ari ibyo kwishimirwa cyane, bitewe n’uburyo iterambere rimaze kubageraho barikesheje icyayi.

Ndindabahizi avuga ko nk’umusaza, yishimira ko atazasaza yanduranyije cyane ko yamaze kwizigamira iritubutse, nyuma y’inama nyinshi bagiye bahabwa na ROS.
Mukeshimana Belancilla, umwe mu bagore bamaze kugira uburambe mu guhinga icyayi, kugitunganya no kugisoroma, kimwe n’abamubanjirije, avuga ko bagize amahirwe menshi barusha abandi kuba afite ROS yaje kubadabagiza, ikabigisha guhinga icyayi agakirigita ifaranga uko umusaruro weze.

Avuga ko mu rugo abana be biga neza, kandi umuryango ubonera amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ku gihe.
Asaba abagenzi be b’abgore bataramenya ibanga ryihishe mu cyayi, kuza bakagirwa inama na ROS kugira ngo nabo batangire guhinga, kandi ngo mugihe gito bazaba bamaze kubona inyungu itubutse.
RUGABANO SERVICES GROWERS “ROS” yazamuye abahinzi b’icyayi bo mu Mirenge ya Gitesi, Rugabano, Gasharu, na Murundi.
Ni Kampani izobereye mu gutunganya no guhinga icyayi, ikaba ibifitemo uburambe. Uretse muri Rugabano imaze imyaka 7 itangije ibikorwa byayo, inafite n’ibindi bice ikoreramo muri Afurika.
Ni Kampani imaze kuzamura agace ka RUGABANO Yatangiranye n’abahinzi 400 muri 2017, mu myaka 7 bamaze bikubye ishuro 10. Bagemura Toni zirenga ibihumbi bitatu buri mwaka, icyayi cyabo kikaba kiri ku mwanya wa mbere ku isoko, nk’uko Ubuyobozi bwa ROS bubitangaza.
Andi mafoto:







Igisabo.rw