Ihuriro ry’imiryango iharanira guteza imbere uburezi buhamye mu Rwanda (REFAC), rivuga ko ari byiza gukomeza gushyigikira ikoranabuhanga mu masomo yose atangwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bityo hagakomeza no guharanirwa ko umwana yasoza buri cyiro cy’amashuri yarafashe neza ibyo yize, mu rwego rwo kugaragaza no gushyigikira ireme ry’Uburezi.
Ni bimwe mu byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo ya REFAC yateranye ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, bagamije ahanini kurebera hamwe aho umushinga wateguwe ugendanye no guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga aho waba ugeze ushyirwa mu bikorwa, aho bihaye ko uzakorwa mu gihe cy’imyaka itatu.
Bwana Rukabu Benson, Umuhuzabikorwa wa REFAC, avuga ko umushinga bihaye wa 2023-2026 bakomeje kuwushyira mu bikorwa kandi urimo gutanga umusaruro, cyane ko n’inama bakoze aricyo igamije bigendanye no kurebera hamwe ibyakorwa byose ngo uburezi bw’u Rwanda bukomeze bugere ku nshingano zo gutanga ireme ry’uburezi nyabwo, hakaba kandi no kurebera hamwe zimwe mu ngorane zaba zikomeje kugaragara mu burezi n’ibindi.
Agira ati: “Iyi ni inama nyunguranabitekerezo isanzwe y’umuryango REFAC, tukaba duhura kugira ngo turebere hamwe niba ingamba tuba twariyemeje ziri gushyirwa mu bikorwa uko bikwiriye, kurebera hamwe zimwe mu mbogamizi zaba zaragiye zigaragara, kureba icyakorwa no gufatira hamwe ingamba ku bikorwa biri imbere, byose kandi bikaba kenshi bigamije gushyigikira Leta mu bikorwa byayo byo guteza imbere ireme ry’uburezi.”
Avuga kandi ko bimwe mu byo mu muryango wabo bari gukora, ari no gukomeza gukorana na Leta muri gahunda yayo yo kugira umunyeshuri usoza ibyo yiga abitsinze neza, kandi bigendanye n’ikoranabuhanga, bityo akizera adashidikanya ko buri wese bireba nashyiraho ake agashyigikira ko abiga bagerwaho n’ibikenewe byose bibafasha mu myigire, nta kabuza mu bihe bitaha u Rwanda ruzaba rufite abahungu n’abakobwa bazi ubwenge mu masomo yose bahabwa.
Ku rundi ruhande anagira inama ababyeyi kudaharira abarimu na Leta uburezi bw’abana babo gusa, ahubwo bakarushaho kugira umwete nabo wo gufasha gushimangira impano abana bifitemo, bakabarinda ibibarangaza nk’amafilimi n’amaterefoni, maze bakabashishikariza kwiga bashyizeho umwete, ari nako babategurira kuzaba abayobozi beza mu bihe biri imbere.
BAMWE MU BITABIRIYE INAMA HARI ICYO BAVUGA KU MYIGISHIRIZE IGAMIJE UBUREZI BUFITE IREME
Bwana Alexis Ingabire, ni umunyamuryango wa REFAC, akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA), washinzwe unagamije guharanira inyungu z’abavuga ko basigajwe inyuma n’amateka.
Avuga ko bashima gahunda ya Leta y’uburezi kuri buri mwana, ibintu byatanze umusanzu nyawo, kuva ku bana b’inshuke kugera ku bakuru bo muri Kaminuza.
Cyakora, avuga ko mu muryango ahagarariye hakirimo ikibazo cy’uko bamwe mu babyeyi bo muri icyo cyiciro batabashije kwiga, bitewe ahanini n’amateka ku buryo hafi 90% usanga batarize, bityo bikaba bibagora kwiyakira no gushishikariza abo babyaye kugana ishuri.
Agira ati “Ni ikibazo gikomeye cyane, kuko usanga bamwe mu babyeyi bo mu cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka batarabashije kwiga. Nyuma y’ibyo byose n’ubukene hari ubwo bakura abana babo mu ishuri bagira ngo bajye babafasha mu mirimo yo gushakisha imibereho y’ibyabatunga, ibyo bikaba bidindiza ireme ry’uburezi bw’abo bana. Cyakora dufatanyije n’inzego zitandukanye za Leta turi gukora ubukangurambaga buhoraho, kugira ngo imyumvire y’ababyeyi nk’iyo ihagarare abana bose bitabire kujya ku ishuri, bityo mu bihe bitaha tuzabe dufite abahanga, icyizere kikaba gihari kuko twizera tudashidikanya ko dufatanyije bizagerwaho nta kabuza.”
Umuyobozi wungirije w’Umuryango wita ku bapfakazi n’imfubyi (SEVOTA) akaba imboni ya REFAC, Madame Ingabire Assoumpta, avuga ko muri SEVOTA bafite intego nyinshi ziganisha ku burezi, aho bafite umuryango wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ubafasha kwigisha abagore bakorana batazi gusoma no kwandika, kugira ngo ahanini baharanire kujijuka, bityo bajye biteza imbere ariko banabasha kwisomera cyangwa kwiyandikira ibyo bakeneye byose.
Avuga ko umunyamuryango wabo wa mbere ari umugore utishoboye, ariko cyane cyane bakaba banamenyerewe nk’umuryango wita ku bagore bahohotewe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri uko guhohoterwa hakavukamo abana. Abo bose bakaba baraharaniye ko bakwinjira mu buzima busanzwe bakiyakira neza. Muri kino gihe, benshi muri bo ngo bakaba barashatse barubatse ingo, ndetse n’abo babyaye bakaba ngo benshi muri bo bamaze gushaka, cyakora bose bakaba bagikeneye ubujyanama no kwitabwaho.
Agira ati: “Iyo dufashije abo babyeyi rero gusoma no kwandika, birabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi. Abana babo bigishwa imyuga, kugira ngo abatarabashije gukomeza amashuri yisumbuye n’amakuru babashe kwiteza imbere, cyane ko iyo bamaze kwiga neza imyuga, dukomeza kubafasha tukabahuza n’Amabanki, kugira ngo ahanini bazabashe kubyaza umusaruro ufatika ibyo bize.”
Avuga ko urufunguzo rwa byose mu byo bibandaho, ari ukwihatira kwita ku burezi, abakuru bagashishikarizwa gukunda gusoma no wadika, abato nabo bakitabira imyuga, cyane kujijuka no kwiteza imbere bibabera urufunguzo ruganisha ku mibereho myiza ibibagiza ibyo baciyemo.
REFAC ni ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ifatanyiriza hamwe mu gushyigikira ireme ry’uburezi kandi bushingiye ku ikoranabuhanga.
Mu bikorwa by’ingenzi muri REFAC bakora, harimo n’ubuvugizi bugamije gushyigikira ihame rya Politiki y’u Rwanda rigamije uburezi kuri buri wese; bityo bagashyigikira ko abatishoboye, abafite ubumuga n’ibindi bibazo, bitagira uwo bibuza amahirwe yo kwiga, bakifuza ko izo nzitizi zose zakagombye kuvaho, kugira ngo buri munyarwanda wese yige agire ubumenyi, by’umwihariko bushingiye ku ikoranabuhanga.
REFAC kandi ni umuryango ubumbiye hamwe imiryango 23 ikorera mu gihugu hose; aho bose intego ari imwe igira iti “Guharanira Uburezi n’Iterambere ry’abaturage n’ibindi.”