Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu murenge wa Ndora Akagari ka Mukande, Umudugudu wa Nyarunyinya na Bugarama, bavuga ko bamaze igihe bageza kubuyobozi ikibazo cy’uwitwa Nkuriyumwami Jonas, wahabwaga ibigenerwa bagenzi babo batishoboye nyamara atari mubahigwaga, aho kubumva ngo akurikiranwe, bakabwirwa ko ibyo batavuze cyera ari amatiku, gusa akaba yaratawe muri yombi kuwa 21 Ugushyingo 2024, yari amaze imyaka irenga 15 abigenerwa, mu gihe nyamara bavuga ko yagaragaye kenshi mu bitero byishe Abatutsi.
Hashize amezi arenga atatu ikinyamakuru Igisabo cyakiiriye amakuru y’uko uwitwa Nkuriyumwami Jonas, Umuturage wo mu murenge n’Akagari byavuzwe haruguru, bavuga ko bagejeje kenshi ikibazo cyabo ku Ubuyobozi, bamushinja ko amaze igihe we n’umuryango bagenerwa inkunga zigenerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye nyamara ngo ari mu babiciye abantu.
Muri ayo makuru bashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora kuba yaragize uruhare mu kumukingira ikibaba , cyane ko ngo babigaragaje kenshi ku umurenge ayoboye no mu nteko z’abaturage yaba yahaje akabamagana, ababaza impamvu ngo bitavuzwe cyera. Bityo bene gutanga amakuru akabashinja kugira amatiku.
Umwe mubashinja Nkuriyumwami Jonas kuba yaramwiciye, warokokeye mu kagari ka Mukande udashaka ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano, avuga ko yababajwe cyane no kumva umuntu wari mu bitero byamuhize mu 1994 abo mu mumuryango we hafi yabose bakaba barashize abigizemo uruhare, akaba atangazwa no kumva uwo ariwe umaze igihe afashwa na FARG yashyiriweho kwita kubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abana be barize bagasoza.
Agira Ati “ Twarumiwe twumvise ko Jonas yafashijwe n’Ikigega we n’umuryango we wose. Abo bantu barihiwe n’Ikigega gitera Inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside. Mu by’ukuri natwe twabimenye nyuma tubigejeje ku Umuyobozi w’Umurenge Theogene Nsanzimana aratwiyama ngo twatinze gutanga amakuru nitureke amatiku. Ubu rero turashimira uwitwa Nshimiyimana Joseph ushinzwe gukurikirana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye muri aka Karere wumvise ikibazo cyacu akagishyikiriza RIB none ikaba yaramufashe ngo imubaze ibyangombwa bimugira uwarokotse Jenoside aho yabikuye.”
Ba nyiri ugutanga amakuru, bavuga kandi ko uretse Gitifu wabo wakingiye ikibaba cyane Jonas, bakaba batumva na gato impamvu yaba akiri Umuyobozi kandi yarakingiye Ikibaba Umwicanyi Ruharwa, akaba yarapfobeje Jenoside, hari kandi ngo n’uwitwa Kazungu uhagarariye Abarokotse Jenoside mu murenge wa Ndora na Patrice Ruhamanya ubahagarariye mu Kagarika Mukande, bose ngo birakekwa ko bahabwaga amafaranga n’uyu Jonas watawe muri yombi kugira go bamurwaneho, bityo bagasaba ko nabo inzego zibishinzwe nka RIB na Polisi ko zabakurikirana kubyo bakoze byo gukingira ikibaba uwasahuye FARG imyaka 15.
Bavuga ko bafite abatangabuhamya benshi nabo bakoze icyaha cya Jenoside yo kwica Abatutsi 1994 babyiyemereye bakabifungirwa, banarangije ibihano, bemeza ko Jonas bajyanaga mu bitero byishe Abatutsi benshi, bityo bakibaza ubuyobozi bwamugize uwacitse ku icumu icyo bwashingiyeho.
Mu gushaka kumenya Icyo RIB yaba ivuga ku itabwa muri yombi ry’uriya Jonas Nkuriyumwami ushinjwa kurihirwa ibigenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 atabikwiriye, Dr Murangira uvugira urwo rwego, ntiyabashije kwitaba Telefoni n’Ubutumwa bugufi yohererejwe ntiyabusubiza.
Ni kimwe n’uko ikinyamakuru igisabo cyashatse kuvugisha Bwana Theogene Nsanzimana, Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora ushinjwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 gukingira Ikibaba uwo bita uwabiciye wahawe ibyangombwa nk’ibyabo, ariko inshuro zose twamuhamagaya ntiyabashije kwitaba.
Bwana Nshimiyimana Joseph ukurikiranira hafi ibibazo by’abacitse ku icumu mu Karere ka Gisagara batishobobye, avuga ko amaze kumva ikibazo cyabo baturage bashinja Jonas, n’ubwo bwose ngo amaze igihe gito muri ako karere ngo yihutye kukigeza kuri RIB mu murenge wa Ndora ukekwaho ibyaha ngo abyisobanireho.
Agira ati “ ndi mushya muri kano Karere ariko ntabwo twagombaga kumva umutu wiyitirira kuba yararokotse Jenoside yakorewe abatutsi atari byo, bishobora no kuvamo n’icyaha cyo kuyipfobya kandi gihanwa n’amategeko. Twasabye ababishinzwe kubikurikirana, Iperereza riracyakomeza tuzamenya icyo rizageraho.
Ikinyamakuru igisabo cyavugishije Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga, kimubaza niba hari icyo yaba yaramenye kuri uwo mutu ushinjwa kumara imyaka 15 arihirwa na FARG atabyemerewe, avuga ko ayo makuru ari mashya kuri we.
Avuga ko ubwo yafashwe ibye bikaba biri mu iperereza ngo ibyo bazamenya nyuma yaho bazatubwira.
Ni kenshi hakunze kuvugwa abapfobya n’abagaragaraho ingegabitekerezo ya Jenoside.
Itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano niryo riteganya ibihano bitandukanye ku umuntu byagaragayeho amaze kubihamywa n’urukiko.
Igisabo.rw