Tariki ya 17 Ugushyingo 2024, Inteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports yatoreye Bwana Thadee Twagirayezu kuyobora Rayon Sports; aho mu ntego nyamukuru avuga ko afitiye ikipe ari ugutwara ibikombe byose byo mu Rwanda n’ibyo hanze yacyo byose bishoboka, ndetse akazarushaho no gukomeza gushyigikira ubumwe bw’aba Rayon n’Abakunzi bayo.
Bwana Thadee Twagirayezu, watorewe kuyobora ikipe ya Rayon Spots mu minsi mike ishize, avuga ko ubusanzwe yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri umwana, aho amenyeye Rayon Sports ahita ayikunda kugeza uyu musi atorewe kuyibera umuyobozi, ibintu yakiriye neza bityo akaba yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo icyo cyizere yagiriwe, azagiture abakunzi ba Rayon Sports ayifasha gusubirana icyubahiro yahoranye cyo gutsinda no gutwara ibikombe.
Agira ati “Kuba naratorerwe kuyobora ikipe ikomeye nka Rayon Sports nabyakiriye neza, kandi ntawe muby’ukuri bitashimisha kuba ku isonga y’ikipe ikunzwe mu Rwanda hose, ifite abafana beza bayikunda ndetse banayitangira. Ndizera ntashidikanya ko mfatanyije na bagenzi banjye bo muri Komite y’ikipe, ndetse kandi na Komite y’ikirenga y’Umuryango wa Rayons Sports, tuzayigeza kuri byinshi bishoboka, haba ku rwego rw’imikino ndetse n’ishoramari, cyane ko twamaze kuva muri RGB tujya muri RDB kugira ngo tubashe gushora imari mu bucuruzi no mu bindi bikorwa byunguka bizadufasha kuzamura Umuryango wacu n’ikipe muri rusange.”
Bwana Thadee Twagirayezu, avuga ko ashimishwa cyane no kuba yinjiye mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’igihugu.
Ahamya adashidikanya ko iyo ntsinzi bafite azayishimangira, kugeza ubwo igikombe cya Shampiyona gitashye iwabo, icy’Amahoro ndetse n’ibindi byose bizagenda bicaracara.
Ku rundi ruhande avuga ko kuba atowe hari izindi nshingano agiye afite zitandukanye ntacyo bizabangamira ikipe ye akunda ya Rayon Spots, ku buryo icyizere yagiriwe azakomeza kugishimangira aba iruhande rw’ikipe ye, haba mu gihe cy’imyitozo no mu mikino nyir’izina; bityo asaba abakinnyi kujya bakina bafite ishyaka, baharanira gutsinda kugira ngo hatazagira inota na rimwe ritakara.
Asaba abafana gukomeza kuba hafi y’ikipe yabo nk’uko babisanganywe muri kino gihe bakarushaho, kugira ngo bakomeze botse igitutu amakipe yose batahukana intsinzi ya buri munsi babigizemo uruhare.
Ikindi ni uko asaba abagize Komite bagenzi be, n’abagize urwego rw’ikirenga rw’Umuryango wa Rayon Sports gukomeza kurangwa n’Ubumwe n’Ishyaka ryo gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe yabo ihagaze neza muri iki gihe, ikomeze yitware neza izatware ibikombe byinshi.
Ku birebana n’ingorane yaba asanze mu ikipe, Twagirayezu avuga ko ingorane ari rusange, gusa ngo hari ikibazo cy’ubukene n’amadeni, cyakora akizera adashidikanya ko bizakemuka gahoro gahoro kuko Komite y’ikipe n’abagize urwego rw’Ikirenga rw’Umuryango ari abantu bashyize hamwe cyane, bakazicara bakareba icyakorwa kuko abishyize hamwe nta cyabananira
Asoza yizera adashidikanya ko igihe kigeze, kugira ngo ikipe ya Rayon Sports ibe ikipe itsinda koko, kandi irangwa no gutwara ibikombe; ibyo bakazabigeraho neza buri wese bireba ashyizemo imbaraga, akizera ko bizagerwaho, cyane ko Rayon Sports iyobowe n’abantu b’abagabo bazi gushyira mu bikorwa ibyo bemereye abanyamuryango, ikagira n’abakunzi n’abafana b’intangarugero.
Ikipe ya Rayon Sports ifite ubuyobozi bushya, ni imwe mu makipe akomeye mu Rwanda, ikaba irangwa no gususurutsa aho yakiniye, bitewe ahanini n’uburyo ifite abakunzi benshi kandi bayitangira umunsi ku wundi.
Twagirayezu Thadee watorewe kuyobora ikipe ya Rayon Spots kuwa 17 Ugushyingo 2024, yaje asimbura Jean Fidele Uwayezu weguye mu minsi yashize, cyakora muri kino gihe akaba yaratorewe kujya mu bajyanama muri Komite y’ikirenga y’Umuryango wa Rayon Sports.
Umukino wa mbere Bwana Twagirayezu Thadee yitabiriye ari Perezida wa Rayon Sports, ni uwabahuje na Gorilla kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024, umukino waje kurangira Rayon Sports itsinze ibitego 2 ku busa, bityo ihita ifata umwanya wa mbere, ibintu Perezida wayo mushya ashimangira ko intego bafite ari iyo guhora ku mwanya wa mbere no gutwara ibikombe byose.
Igisabo.rw