Mu gihe abanyarwanda hafi ya bose bashishikajwe no kurera abana babashakira amashuri yujuje ibisabwa kandi bibategurira kuzigirira akamaro mu bihe bizaza, Imanzi city of mainz ikigo cy’amashuri gitangira uburezi mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagali ka Masoro cyafatwaho urugero rw.ibanze bitewe n’ingamba zo kurera abana bafite ubwenge, ubumenyi n’uburere bibategurira kuzabaho neza mu Rwanda rw’ejo hazaza.
Imanzi city of mainz ni ishuri ryatangiye gutanga uburezi buhamye mu mwaka wa 2017, rihereye ku mashuri y’inshuke, mu gihe gito bitewe n’urugwiro n’ubushake ababyeyi baryakiranye, ryahise ryibaruka n’ikiciro cy’amashuri abanza magingo aya kikaba gifite abanyeshuri 205 bari gutegurwa kuzaba abayobozi n’ababyeyi bo mubihe biri imbere, babifashijwemo n’inyigisho nziza bari guhabwa n’abarezi babifitiye ubushobozi n’ubushake nkuko Bwana Muramira Bernard Washinze iki kigo cy’intangarugero abisobanura.
Aganira n’ikinyamakuru igisabo.rw, Bwana Muramira Bernard, avuga ko amaze imyaka igera kuri 20, akora ibikorwa bitandukanye byunganira Leta kandi bigamije kuzamura umwana no guharanira ko yagira ubuzima bwiza, bihereye mu muryango avukamo, birimo kubashakira ubwisungane mu kwivuza, ibiribwa, ibyo kwambara n’ibindi, ari nayo mpamvu ngo yahisemo gushinga ikigo Imanzi City of Mainz kugira ngo arusheho gukurikirana bya kinyamwuga uburere bw’umwana amufasha kwiga amasomo agezweho azamutegurira kuzaba umuntu wuzuye abihereye mu bwana bwe, kuzageza abaye umugabo cyangwa umugore ushoboye kwitunga.
Agira ati “iki ni ikigo gitanga uburezi bugezweho giherereye I Masoro hazwi nko kwa Nayinzira. Dutangira amasomo twatangiranye n’ikiciro cya Maternel muri 2017. Muri 2019 twashatse uburyo twakwagura ibyiciro tugendeye kubyifuzo by’ababyeyi bahise batwakirana yombi ahanini bagendeye kubuhanga, ubumenyi n’udushya twari dutangiranye mu myigishirize y’ikigo cyacu. Ibi kuba twarabigezeho si ibyatugwiririye na gato, kuko twari dusanzwe dufatanya naLeta mu myaka hafi makumyabiri ishize muri byishi, kubigendanye n’imibereho myiza y’abana, urugero rwa hafi ni uko turi mu ba mbere muri 2009 batangije igikorwa cyo gushinga amarerero y’abana bato kugira ngo ababyeyi bafite akazi bajye babona aho basiga abana babo mu buryo bworoheje”
Bwana Muramira Bernard, avuga ko nyuma y’uko ababyeyi bishimiye ikigo Imanzi City of Mainz ku migabo n’imigambi myiza cyatangiranye, bahise bashinga n’ikiciro cy’amashuri abanza, imfura zikaba zigeze mu mwaka wa gatatu, bakazahita bakomerezaho kugera mu wa gatantatu, abana bakaba ngo bari kwigana ishyaka ku buryo bazazamuka bafite ubwenge bwo mu kigero cyo hejuru.

IKindi avuga Bwana Muramira ni uko ikigo cyabo mu by’ukuri ngo gitanga uburezi bwagutse kandi bufite ireme bugamije kubaka umwana witegurira kuzaba umntu nyawe kandi wujuje ibisabwa kugira ngo azibesheho mu buzima bw’ejo hazaza.
Agira ati “ ntabwo ari amakabyankuru, ari ababyeyi turerera, n’abandi benshi basura ikigo cyacu bakwihera ubuhamya. Iri ni ishuri ryihagazeho, rirangwa n’umutekano uhagije , ibikoresho byinshi kandi byujuje ibisabwa bigamije kurwanya covid 19, amazu agezweho kandi afite ubwiherero bubereye abana turera, uburezi buhamye kandi bufite ireme , abarimu bafite ubushobozi kandi b’inararibonye mukurera abana n’ibindi byinshi, turabyujuje ngo tugire ikigo cyo kwishimirwa n’abantu bose kandi bizakomeza.
Ikindi twababwira ni uko mu minsi mike cyane turaba twamaze gushinga (Computer Lab) y’ikitegererezo hano mu Rwanda, ku buryo abana bazajya biborohera gukurikirana amasomo kuri Murandasi ndetse haramuse hongeye no kuvuka ibibazo nk’ibyatewe na Covid 19, abana bakaba banakwigira mu rugo bitabagoye.”
Avuga ko mu by’ukuri icyo bagamije ari ukugira ishuri ry’ikitegererezo kandi rya mbere mu Rwanda. Ni muri urwo rwego avuga kandi ko bamaze kubona abafatanyabikorwa bo mu Budage, aho abana babo bazajya bahuza amasomo n’abo hanze, bityo nabo bakiga nk’ibyabo ubumenyi bukiyongera.
Ikindi avuga ni uko banabonye ngo abahanga kabuhariwe (Experts) bagiye kujya bafasha abana babo kwiga bifashishije ibimenyetso, umwana nawe akamenya gukora ibye, akabyigiraho mu kinyabupfura bityo akanagira ubuhanga bwo guhanga no kwivumburira udushya dutuma afunguka cyane mu bwonko.

Agira ati “ mu by’ukuri ntabwo turera tugamije gutsindisha ibizamini bya Leta gusa, ahubwo tugamije guha abana ubwenge bwo ku ishuri, dushingiye ku bwenge kavukire, tunagamije ahanini ariko, kubaha ubumenyimuntu nyabwo.
Ni muri urwo rwego buri wa gatanu tubaha ibiganiro bibafasha kwitekerezaho, kugira ngo tubafashe no gukura neza bafite imbaduko n’imitekerereze ibagira abantu buzuye bazi ubwenge buzabafasha kuzibeshaho bamaze gukura.”
Asoza avuga ko batazahagararira ku byiciro by’amashuri y’inshuke n’abanza gusa, ko mu bitekerezo bafite imbere, harimo kwagura ubumenyi bashinga amashuri y’isumbuye y’imyuga ariko yo mu rwego rwo hejuru ku buryo umwana wize nko kubaza, gukanika cyangwa gusudira azaba arangiza ari ku rwego mpuzamahanga ahangana ku masoko akomeye, bityo agatungwa n’umwuga we hamwe n’umuryango we mu buryo nyabwo.
Ashimira cyane Leta y’u Rwanda, uburyo ibafasha igihe cyose bayiyambaje haba mu bikoresho, mu nteganyanigisho no mu ikorana buhanga rigezweho, kugira ngo abana barera bazamuke bafite ubumenyi bwifuzwa kandi buzaramba. Urugero rwa hafi ngo ni uko mu minsi mike ishize banahawe amata na Leta yo giha abana babo, ibishimangira ubufatanye bwa Leta n’abikorera.
Asaba ababyeyi bafatanyije kurera, ko nabo bagomba kumenya ko bafite ihame n’ishingano ndakuka zo kurera abana babo neza, babaha ireme nyaryo rishingiye ku muco, ariko bagira indagagaciro zuje ubunyarwanda, bityo ngo akazaba umwana uzahangana n’isi isigaye ishingiye kubwenge, umuco, ikoranabuhanga n’ubumenyi bwuzuye kandi bwifuzwa.
Ibirebana n’imikorere myiza n’ireme ry’uburezi bitangwa n’ikigo Imanzi bishimangirwa cyane na Bwana Ntimugura Boaz, Umuyobozi w’ishuri (Director), uvuga ko mu gihe gito ahamaze yasanze ari ikigo cyujuje ibisabwa byose ngo gitange ireme ry’uburezi rihamye kandi ritegurira abana kuzagira ubuzima bwiza mu bihe biri imbere.
Agira ati “ Iki ni ikigo gikunzwe n’ababyeyi mu buryo bushimishije. Twigisha tugendeye kuri Porogaramu ya Leta (Competence Basic Curriculum), ikaba ari porogaramu ifasha abana kwiyubakamo ubushobozi binyuze mu myitozo myinshi kandi itandukanye bahabwa n’abarimu babo.
Imanzi City of Mainz kandi ikaba itanga uburezi ku bana 205 mubyiciro by’amashuri y’ishuke (Nursery) kugera mu mwaka wa gatatu w’ikiciro cy’ayabanza(Primary).”

Bwana Ntimugura, Umuyobozi w’iri shuri, avuga ko ibanga yizera ko barusha abandi binatuma ababyeyi babagana bizeye kurererwa neza uko babyifuza, ari icy’uko ngo bafite abarimu b’abahanga kandi bakunda abana bigisha, kubaha imyitozo myinshi kandi bakabafasha gukora udukino n’iibganiro hagati yabo bibafasha gufunguka mu bwonko bakiga bashyizeho umwete bagambiriye gutsinda no kugira ubumenyibuhagije.
Avuga ko yishimira ko abanyeshuri biga muri Imanzi city of mainz barangwa n’ikinyuranyo cy’uko bafite ubushobozi bwo kuvuga neza Igifaransa n’Icyongereza ku rwego nk’urwabize mu mashuri ahanitse akoresha izo ndimi.
Ashimangira ko kugira ngo babigereho bahisemo ko mu mashuri y’inshuke (Nursery), batangirira mu rurimi rw’Igifaransa naho mu mashuri abanza (Primary) bakiga mu cyongereza. Ibyo ngo bikaba bitavuze ko babana bato bahagarika kwiga igifaransa iyo bageze muy’abanza ahubwo ngo bakomeza kugenda bahura nacyo mu yandi masomo (Extra Curriculum).
Asoza avuga ko kugira ngo abana barusheho kwiga banakurikire mu buryo bwiza amasomo bahabwa, abo mu kiciro cy’inshuke bahabwa ifunguro rya mu gitondo, abo mu kiciro cy’abanza bagahabwa ifunguro rya mu gitondo n’irya saa sita kuko biga igitondo n’ikigoroba, ifunguro rikaba ngo riba riteguye neza ryateguriwe ku kigo n’abahanga mu guteka ikigo kiba cyaratoranyije.

Ikindi ni uko ngo bafite isomero (Library) rigezweho kandi rifite ibitabo bihagije bya buri kiciro cy’amasomo biga ku buryo buri mwana wese abona igitabo yifuje kimufasha kwiyungura ubumenyi mu byo yiga.
Ku bijyanye n’abarezi bafasha ikigo cya Imanzi City of Mainz gutanga uburezi n’ubumenyi bufasha abana kwiga uko bikwiye, Rebecca Muzoora urerera kuri icyo kigo, avuga ko yishimira cyane kuba ari umurezi mu ishuri Imanzi city of mainz kubera ko bafashwa muri byose bakeneye kugira ngo imyigishirije yabo imbere y’abana igende neza uko bikwiriye.
Agira ati “ Abayobozi bacu baduha umushahara mwiza kandi ukazira igihe, Duhabwa ubwishingizi, tugahabwa ifunguro mu gitondo na saa sita n’iibndi byangombwa byose bikenerwa n’umukozi ibituma twigisha abana twishimye kandi dufite ishyaka n’urukundo ku bana turera.
Uyu mwarimu watangiranye n’ikigo kuva cyashingwa kugeza uyu munsi, asoza asaba abarezi bagenzi be gukomeza kurangwa n’urukundo imbere y’abana bashinzwe kurera kugir ngo babategurire kuzavamo abanyarwanda buzuye b’ejo hazaza kuko ngo uwifuza kugira inzu ikomeye ayubakisha iibkoresho bikomeye.

Imanzi City of Mainz ni ikgo kigamije gutanga uburezi buhamye kandi butegurira kugira umwana wuzuye urangwa n’ubumuntu kandi uberanye n’u Rwanda rw’ejo heza nk’uko bisobanurwa n’abayobozi baryo.

Abanyeshuri bafite Imodoka zibajyana/zibavana ku ishuri 
Abanyeshuri bafite aho bidagadurira hisanzuye













Imanzi City of Mainz iherereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagali ka Masoro mu mujyi wa Kigali. Abifuza kuharerera no kubaza ibindi bisobanuro bihagije mwahamagara +250788538277




















































